Abigabiza uruzitiro rw’ikigo cya Gisirikare cya Gabiro bashaka kuragiramo bafashwe

admin
3 Min Read

Abagera kuri batandatu bo mu Karere ka Gatsibo bafite inzuri zegereye ikigo cya gisirikare cya Gabiro batawe muri yombi bakurikiranyweho gusenya uruzitiro rw’ikigo cya gisirikare bakajya kukiragiramo amatungo yabo, muri bo harimo n’abafashaga abandi borozi babaha inzira yo kwinjiriramo..

Ikigo cya Gabiro gikorerwamo imyitozo ya gisirikare kiba mu Ntara y’Iburasirazuba, gihana imbibi n’uturere twa Gatsibo, Nyagatare na Kayonza,aborozi bakaba barakomeje kwihanangirizwa kuragira muri kino kigo kubera umutekano wacyo ndetse n’ubusugire nk’ahantu hakorerwa imyitoo ya gisirikare

Mu bihe byatambutse abafatwaga baragiye muri kino kigo bacibwaga amafaranga mu rwego rwo kugirango bacike integer bareke icyo gikorwa,ariko umunsi ku munsi ku bicikaho bias n’ibyanze,kugeza ubu inka zifatiwemo zitezwa cyamunara,hanubatswe umuferege wo kugira ngo inka zitahatambuka ndetse haranazitiwe na senyenge, gusa hari aborozi byagaragaye ko umuferege bawusibye ndetse na senyenge bayiciye.

Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo Gasana Richard yabwiye Itangazamakuru ko abafashwe badakekwa ahubwo ko hegeranyijwe ibimenyetso bigaragazwa n’igenzura ryakozwe, avuga ko byagaragaye ko hari abakoresha izo nzuri zabo mu kuragira mu kigo, hari n’abazikoresha mu guha icyuho abajya kuragira mu kigo.

Yavuze ko hari umuferege wacukuwe n’ikigo cya gisirikare utandukanya ikigo n’inzuri, nyamara ngo abenshi  iyo ugeze ku nzuri zabo usanga umuferege barawusibye kugira ngo bajye bahambukiriza inka zabo.

Ati: “Haherutse gufatwa icyemezo cy’inama y’umutekano itaguye y’Intara, yuko inama y’umutekano y’akarere ikora igenzura ry’abo bantu batabye umuferege kugira ngo inka zibone aho zinyura.”

Leta iherutse gukora uruzitiro rw’ikigo rwa senyenge, uhereye Kayonza ukagera mu kagari ka Munini muri Gatsibo. Iruhande rw’uwo muferege hongereweho n’uruzitiro, ibyo rero ngo hari abagiye babica, n’ abaciye senyenge, bagakuraho ibikondo byayo, bagataba umuferege, inka zigahita zambuka zijya muri Gabiro.

Ati: “Icyemezo rero cy’inama y’umutekano itaguye y’intara nicyo cyashyizwe mu bikorwa ko abo bantu bafatwa bagashyikirizwa RIB, ikabakurikiranaho ibyaha birimo ukwigomeka ku buyobozi no kuvogera ahantu hakomye h’igisirikare.”

Muri abo 13 harimo abantu bari barasinyanye n’ubuyobozi ko batazongera kuvogera ikigo cya Gabiro, harimo na bamwe inka zabo zari zaratejwe cyamunara nyuma yo gufatirwa mu kigo.

Batandatu bashyikirijwe urwego rw’ubugenzacyaha, bafungiye kuri RIB sitasiyo ya Kabarore, abasigaye nabo barakomeza gushakishwa bashyikirizwe urwego rubakoraho iperereza.

Meya Gasana yasobanuye agira ati: “Hari n’umwanzuro w’inama y’umutekano, ko abantu binangiye bigaragara ko ari ukwigomeka ku buyobozi, aho Leta ikoresha amafaranga ikubaka uruzitiro bakaruca, aho leta icukura umuferege bakawusiba, bamwe batangiye no kubikoramo ubucuruzi, bagenda hakaza amashyo aturutse hirya no hino bagakodesha inzuri zabo kugira ngo zegere icyanya bajye bajyamo. Inzuri zikaba nk’aho kubyagira.”

Uyu muyobozi yavuze ko iyo baganiriye nabo wumva nabo bibabaje, ari ibintu bidakwiye, muby’ukuri ngo nta gisobanuro bashobora kuba batanga, ariko bigatungurana kuba bamwe bikorerwa mu butaka bwabo, gusa avuga ko atari ibikorwa n’aborozi bose, kuko hari abaretse burundu kujya kuragira muri iki cyanya.

Inkuru ya : NDAYISABA Eric

Source: Muhaziyacu

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *