Umunyamakuru Umuhire Valentin yitabye Imana

admin
1 Min Read

Umunyamakuru Umuhire Valentin wari ufite inararibonye n’uburambe mu mwuga w’itangazamakuru akaba kuri ubu yari umuyobozi mukuru w’ikinyamakuru ValueNews yitabye Imana azize uburwayi.

Amakuru y’urupfu rwa Umuhire, ufatwa nk’icyitegererezo na benshi yamenyekanye ku mugoroba wo ku wa Kane tariki 7 Mutarama 2021.

Abo mu muryango we batangaje ko yari amaze iminsi arwariye mu Bitaro bya Kigali CHUK ari naho yaguye.

Umuhire wakoze mu bitangazamakuru bitandukanye birimo Radio na Tv10 yakoreye mu myaka ya 2013 ndetse n’ibindi bitangazamakuru birimo Radio Huguka ndetse by’umwihariko akaba yarakoreye Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru, RBA.

Umuhire kandi azibukirwa ku kiganiro ‘Urubuga rw’Itangazamakuru’ kimaze gushinga imizi aho ari mu batangiranye nacyo ndetse akaba yarakunze kukiyobora inshuro nyinshi dore ko asanzwe ari umuhanga mu kuyobora ibiganiro.

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *