Ni mu mahugurwa y’iminsi ibiri yari ahuje urubyiruko mu mujyi wa Kigali kuva kuwa 10 kugeza kuwa 11 Ukuboza 2020, hagamijwe kungurana ibitekerezo kucyakorwa ngo bakomeze kwiteza imbere banaharanira kugira ubuzima bwiza.
Bwana Hakuzimana Samuel Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa CVA, avuga ko intego y’amahugurwa, ari ukungurana ibitegerezo n’urubyiruko ruturutse bakorana narwo, abagize Sosiyete sivile, abanyeshuri bo muri za Kaminuza n’abandi bakorana, kubirebana no kwihangira imirimo m’uburyo buhamye, kurwanya ihohoterwa ry’abana b’abakobwa no kwirinda no gukumira kurushaho icyorezo cya Covid 19.

Agira ati “urubyiruko rw’u Rwanda rufite inyota yo kumenya ibirukorerwa. Twabahuguye kubirebana no guhanga imirimo, amateka y’u Rwanda, ihohoterwa ry’umwana w’umukobwa no kumenya guhangana n’icyorezo cya Covid 19 ibangamiye isi no kumenya kuyikumira muri rusange.
Bwana Hakuzimana Samuel, avuga ko Intego ya CVA, ari ukubaka ubushobozi bw’umuturage by’umwihariko urubyiruko rwo mbaraga z’ejo hazaza.
Avuga kandi ko icyo bashyize imbere ari iterambere ry’urubyiruko no kurufasha kugira ubuzima bwiza.
Avuga ariko ko n’ubwo bakora batyo, ibyo batabigeraho bonyine, ariyo mpamvu ashimira abafatanyabikorwa barimo Plan International Rwanda, Ambasade y’Amerika mu Rwanda n’abandi benshi babagira inama m’uburyo butandukanye.
Gisele IZABAYO, wiga mu ishuri rikuru rya Davis College i Nyarutarama, ni umwe m’urubyiruko rwitabiriye amahugurwa ya CVA, avuga ko yishimiye inyigisho yahawe zigamije kumenya kwihangira imirimo, ariko cyane cyane, akaba yishimira ko yahakuye ubumenyi bwo kumenya uko yakwifata mu gihe agira inama bagenzi be ngo birinde kugwa mu bishuko byabaviramo ihohoterwa rishingiye ku gitsina.
Agira ati “gusa icyo twamenya natwe urubyiruko, tujye tugira ubwenge, cyane ko akenshi dufatwa ku ngufu tubigizemo uruhare. None se umuhungu akubwiye ibidahwitse ukavuga ngo Oya, ugira ngo ntiwaba umushoboye ? Tujye tumenya ubwenge bwo kwirwanaho abagambiriye kudutesha umutwe bazacika intege.
Gisele Izabayo, avuga ko ari ngombwa kumenya kubungabunga ubuzima bw’umunyarwandakazi, tumubuza gushukwa n’ibyiza bishira, bigakurikirwa n’amarira.
Madame Ndinawemufasha Providence, umukozi muri Plan International Rwanda, mu ishami rishinzwe uburinganire”Gender Advisor, ashimira CVA yateguye amahugurwa.
Avuga ko imikoranire yabo imaze gutera imbere kandi ikaba igera ku ntego zayo nk’uko baba babiteguye.
Agira ati “nka Plan International Rwanda, dushishikajwe n’iterambere ry’urubyiruko muri rusange, haba mukwihangira imirimo, kwiga amasomo atandukanye n’uburezi busanzwe muri rusange. CVA rero turafatanya kandi imkoranire iri kugenda neza.”

Ibipimo byerekana ko urubyiruko mu Rwanda rugize umubare uri hejuru ya 60% by’abaturage muri rusange.
CVA Ni umwe mu miryango igamije kuruba hafi, inarugira inama kandi mu buzima bwarwo bwa buri munsi.
CVA yatangiye ibikorwa byayo muri 2016 ikaba ifite intego yo kongerera ubushobozi umuturage by’umwihariko urubyiruko. Kino gihe Umuryango CVA, ukaba ukorera ibikorwa byawo mu Karare ka Gatsibo na Bugesera.

Edouard Niyonkuru