Nyagatare: urubyiruko rwubonye amahirwe azabafasha kuzamura impano no kwidagadura

admin
2 Min Read

Umuryango imbuto Foundation Kuri uyu wa 9/12/2020 washyikirije Akarere kaNyagatare ibikoresho bitandukanye bizashyirwa mu kigocy’urubyiruko cy’Akarere ka Nyagatare,ibikoresho byatanzwe na Imbuto Foundation birimoTV screen izafasha gutambutsa inyigisho no mu myidagaduro, imipira yo gukina,kwidagadura no kuzamura impano z’urubyiruko, ibikoresho by’isuku ku bakobwa n’ibikoresho byo mu biro by’iki kigo.

Umunyambanga Nshingwabikorwa w’Akarere yashimiye Umuryango Imbuto Foundation kuri iyi nkunga ije yiyongera ku mishinga igamije guteza imbere urubyiruko n’ubuzima uyu muryango usanzwe ukorera mu karere ka Nyagatare.

Mu izina ry’Umuryango Imbuto Foundation ,Bwana Eric Kayiranga yijeje Ubuyobozi bw’Akarere ubufatanye mu bikorwa biteza imbere urubyiruko n’ubuzima cyane cyane ubuzima bw’imyororokere.

Nyuma yo kuvugurura ikigo cy’urubyiruko cy’Akarere, ubu kimaze kugezwamo ibikoresho bitandukanye birimo iby’imikino n’imyidagaduro, muzika, ikinamico, hakazanatangirwa inyigisho zitandukanye zafasha urubyiruko mu iterambere ryarwo, kikazatangira kwakira no gutanga serivise ku rubyiruko rwakigana kuva kuwa 15/12/2020.

Inkuru ya Ndayisaba Eric

Contact: 0782511443

Source: web Nyagatare

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *