Urugaga rw’Abikorera mu Rwanda (PSF), ruratangaza ko abana bari munsi y’imyaka 12 batemerewe kuzinjira mu Imurikagurisha mpuzamahanga ku nshuro ya 23 rizatangira tariki 11-31 Ukuboza 2020, rikazabera ahazwi nk’i Gikondo kuri Expo mu murenge wa Gatenga mu karere ka Kicukiro.
Mu kiganiro kihariye Imvaho Nshya yagiranye na Eric Kabera, Umukozi ushinzwe itumanaho muri PSF, yagize ati: “Nta mwana uri munsi y’imyaka 12 uzemererwa kwinjira mu imurikagurisha mpuzamahanga, tukaba turimo gusaba ababyeyi bari basanzwe bazana abana baje gukina, ibikinisho by’abana ntabwo bizaba bihari”.
Ashimangira ko abantu bazitabira Imurikagurisha mpuzamahanga ku nshuro ya 23 ari abantu bafite hejuru y’imyaka 12 mu rwego rwo kwirinda ikwirakwizwa rya COVID-19.
Bivugwa ko by’umwihariko impamvu abana bato batemerewe ari uko ubudahangangarwa wabo buba bukiri hasi cyane ugereranyije n’abantu bakuru ndetse no ku bijyanye no kubahiriza amabwiriza yo kwirinda kuri bo biba bigoye iyo bageze ahahurira abantu benshi.
Ibyo ngo ni byo bituma mu nsengero no mu mashuri y’inshuke bbakibujijwe kwitabira kugeza ubu.
PSF itangaza ko imurikagurisha mpuzamahanga rigeze ku kigero cya 95% ritegurwa, 5% ni imirimo yo kubaka igikorwa ariko ngo ku wa Mbere izaba yarangiye.
Kabera, umukozi ushinzwe itumanaho muri PSF, ati “Bariya barimo kubaka ni bo batinzemo kubera imvura yagiye ibabuza ariko ku wa Mbere bazaba barangije kubaka kuko ubu barubaka ijoro na manywa”.
Avuga ko ku wa Gatatu w’icyumweru gitaha abambere bazaba batangiye gushyiramo ibicuruzwa byabo akongeraho ko abava hanze kuri uyu wa Gatanu aribwo batangira kuza kandi ko n’amakamyo azana ibintu atangira kuhagera kuri uyu wa Gatanu.
Ahasanzwe hazwiho kwidagadurira kubana bato hazaba hemerewe abana bafite imyaka 12 kugeza kuri 17
igisabo.rw/
