Gasabo: Abakora ubuhinzi n’ubworozi bahuguwe ku micungire ya za Koperative

admin
2 Min Read
Image

Kuri uyu wa Kabiri, abakora ubuhinzi n’ubworozi bahuguwe ku micungire ya za Koperative, iterambere n’imiyoborere myiza yazo yateguwe n’akarere ka Gasabo ku bufatanye na HORECO.

Umuyobozi waturutse  mu kigo cy’igihugu gishinzwe amakoperative(RCA)

 bwana KUBWINTWARI Jean de Dieu yabwiye abitabiriye aya mahugurwa ko kugirango Koperative itere imbere igomba gucungwa neza ndetse ikarangwa n’imiyoborere myiza, yagize ati:” Turakangurira abibumbiye muri za Koperative z’ubuhinzi n’ubworozi kurangwa n’imikorere myiza, buri rwego rukamenya inshingano zarwo mu rwego rwo kwimakaza umucyo muri byose ndetse hakabaho kugena imigambi y’igihe kigufi n’ikirekire.”

Aha yanavuze ko abatuzuza inshingano zabo leta ibibaryoza,  yatanze urugero rw’abatanoza neza ibitabo by’ibaruramari n’ibindi bitagenda neza muri Koperative.

Image
Bwana KUBWINTWARI Jean de Dieu yahuguye abitabiriye aya mahugurwa ku micungire ya za Koperative

Muri aya mahugurwa kandi umuyobozi waje uhagarariye RAB Ishami rya Rubirizi KAGORE  Cecile yavuze ko amakoperative akwiye kwongera umusaruro hakoreshejwe imbuto n’ifumbire nziza.

Habayeho ndetse n’umwanya wo gusobanurira aba bahinzi borozi kwitabira gahunda ya “Ejo Heza” mu kiganiro cyatanzwe na Mukasonga Solange aho yabasabye ko bakwiye kwitabira iyi gahunda yo kwizgamira by’igihe kirekire bitari iby’abahembwa umushahara gusa.

Ikigega cyo kwizigamira “Ejo Heza LTSS” cyashyizweho na Leta y’u Rwanda cyakira abanyarwanda b’ingeri zose mu bushobozi bwabo, bizigamira ndetse bateganyiriza izabukuru.

Ntibanyurwa Matata Christophe

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *