Bugesera: banyuzwe n’inzoga zengerwa mu ruganda rwa Sogongera ltd Company

admin
3 Min Read

Sogongera ltd Company ni uruganda rwenga inzoga mu bitoki by’umwimerere rukaba ruherereye mu Karere ka Bugesera Umurenge wa Nyamata,rukaba rutunganya inzoga yitwa indege ikundwa na benshi kubera uburyohe bwayo ndetse no kuba yujuje ubuziranenge.uretse kandi inzoga yitwa Indege ubu runo ruganda rutunganya indi nzoga yitwa Sangano iyi nayo ikaba ifite umwihariko wo kuba ikorwa bifashishije tangawizi bituma ikundwa nabazi akamaro ka tangawizi.

Mukeshimana Yvette yatangarije itangazamakuru ko kuva bagitangira gukora bazirikana icyo abanyarwanda bakunda kandi kitabagiraho ingaruka,niyo mpamvu bagerageza gukora uko bashoboye kugirango bakore inzoga zujuje ubuziranenge kandi ziryoshye kugirango abakiriya babo bakomeze kubagana,Yvette kandi nyuma yo gutembereza abanyamakuru abereka uko uruganda rukora,ibikoresho rukoresha ndetse nuburyo bakurikirana ibinyobwa byabo kugeza bigeze ku isoko yatangaje ko uko ubushobozi buzagenga bwiyongera bazakomeza gutekereza n’ibindi binyobwa bitandukanye kugirango buri wese abone icyo yifuza.

Nsengumuremyi Emmanuel umuyobozi akaba na nyiri Sogongera ltd yemeza ko ashinga uru ruganda yari agamije kwiteza imbere ndetse no gufasha abaturanyi be kubona akazi ndetse no kongerera agaciro urutoki,Emmanuel akaba yemeza ko ibyo yateganyaga bimwe yabigezeho ariko covid19 yabakomye mu nkokora,kugeza ubu uru ruganda rwatanze akazi ku batari bacye ndetse rukaba rugura n’umusaruro w’abaturage ku giciro cyiza.

Bunani umuturage utuye mu Murenge wa Nyamata twamusanze mu mujyi ari kugura inzoga yitwa indege maze agira ati’’ino nzoga ndayikunda kuko iryoshye kandi ikaba idatera amavunane,kuri Bunani kandi yemeza ko ino nzoga ari umwimerere kandi nta ngaruka n’imwe igira kuwayinyweye

Undi muturage twasanze aje kugura inzoga yitwa Sangano nawe yatubwiye ko ariyo yikundira kuko ibamo tangawizi kandi ikaba ituma ahumeka neza ndetse ikaba itamutera gusinda ngo aramukane intege nke

Mu minsi yashize hatangajwe amakuru asa n’ibihuha ko inzoga indege isindisha cyane ndetse abaturage bayinubira niyo mpamvu twahisemo kujya gucukumbura ano makuru maze dusanga nta kuri afite kuko ino nzoga ukunzwe na benshi kandi ikorwa hubahirizwa ubuziranenge nkuko ikigo cy’igihugu cyita kubuziranenge cyagenzuye cyemeza ko ino nzoga ari nziza,Emmanuel akaba avuga ko abatangaje ayo makuru bari bagambiriye kumwicira izina ariko bakaba batabishobora kuko ibyiza ntiwabyita bibi ngo bikunde.

Inkuru ya : NDAYISABA Eric

Contact : 0782511443

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *