Bugesera: Abanyeshyuri ba G.S Maranyundo bemeza ko basobanukiwe ko kwirinda biruta kwivuza

admin
4 Min Read

G.S Maranyundo ni ikigo cy’amashuri giherereye mu karere ka Bugesera umurenge wa Nyamata,kimwe n’ibindi bigo by’amashuri nacyo kikaba cyaratangiriye amasomo kimwe n’ibindi,ubwo itangazamakuru ryasuraga kino kigo mu rwego rwo kureba uko ingamba zo guhangana na covid19 zihagaze ndetse no kureba ibijyanye n’imyigire n’imyigishirize ryasanze abanyeshuri basobanukiwe neza n’ingamba zo guhangana na Covid 19.

Umutesi Claudette umuyobozi wa G.S Maranyundo atangaza ko abana bamaze gusobanukirwa neza uburyo bagomba kwitwararika kugirango bahangane n’icyorezo cya covid 19,uyu muyobozi kandi yemeza ko ibikenerwa byose kugirango bahangane n’icyorezo babifite,nkuko bigaragara iyo ugeze muri kino kigo ubanza gupimwa umuriro,ubundi ugakaraba intoki n’amazi meza n’isabune yabugenewe,abanyeshuri n’abakorera muri kino kigo bose usanga bambaye udupfukamunwa.

Kubwa Umutesi Claudette agira ati’’ubu hari ibyahindutse cyane cyane ku bana kuko mbere wasangaga mu isaha yo gukina bafata imipira bagakina bisanzwe bakoranaho,bafatana ariko ubu siko bimeze ahubwo muri iyo saha abana bafata umwanya wo kuruhuka maze bagasubira mu masomo,nkuko bisabwa kandi buri munyeshuri yicara ku ntebe ye wenyine mu rwego rwo guhana intera,si ibyo gusa kuko muri kino kigo hateganyijwe n’icyumba cyakwifashishwa hagize ugaragaza ibimenyetso bya covid 19.

Kubijyanye n’imyigire n’imyigishirize Claudette yemeza ko abana batazatsindwa nubwo bari bamaze igihe kinini mu rugo,ibyo abishingira ku mbaraga bari gukoresha mu gufasha abana kugaruka ku rwego bari bariho kando ngo igishimishije nuko ubona n’abana bafite umuhate wo kwiga,uyu muyobozi kandi asaba buri wese ufite aho ahurira n’uburezi gukomeza kuba hafi abana babagira inama kandi babafasha kugirango hatazagira umwana cyangwa undi wese wakwandura covid 19 kubera kwirara.

abanyeshuri biga mu mwaka wa 3 w’amashuri yisumbuye muri G.S Maranyundo twaganiriye nabo ntibanyuranya n’umuyobozi wabo kuko bemeza bazi neza impamvu ibintu byahindutse,kuri cadette ati’’tugitangira kwiga twambaye agapfukamunwa byaratugoraga ariko twagombaga kubimenyera kuko kwirinda biruta kwivuza,Pascal nawe yemeza ko batazateshuka ku ngamba zo gukomeza guhangana n’icyorezo kuko babizi ko gihari ndetse cyageze no mu murenge ikigo giherereyemo,aba banyeshuri kandi bemeza ko bari gushyira imbaraga mu kwiga kugirango bagaruze igihe bataye bari mu rugo.kugeza ubu muri G.S Maranyundo abanyeshuri bose bagombaga kugaruka bakaba bahari nta numwe wataye ishuri.

Uretse abanyeshuri bo mu mashuri yisumbuye,n’abiga mu mashuri abanza muri kino kigo nabo basobanukiwe neza impamvu hari impinduka zabaye,ibi byemezwa na Uwimana umwana wiga mu mwaka wa 6 w’amashuri abanza,aho agira ati’’twatangiye kwiga tubangamiwe ariko bitewe n’uburyo abarimu bakomeje kutubwira ko tugomba kwirinda icyorezo cya covid19 ubu twamaze kubimenyera,yaba ari ukugira isuku ndetse no kwambara agapfukamunwa igihe cyose.

Mu rwego kandi rwo kugabanya ubucucike mu mashuri kuri kino kigo cya G.S Maranyundo hari kubakwa ibindi byumba bizafasha abanyeshuri kwiga neza bisanzuye,uretse kuba abanyeshuri bo muri kino kigo bagaragaza isuku ihagije ndetse no gusobanuka mu gusobanura ibyo bavuga n’ikigo ubwacyo kigaragara neza nubwo hari gukorwa imirimo y’ubwubatsi itumahari aho usanga harunze ibikoresho bikoreshwa mu bwubatsi.

Inkuru ya: NDAYISABA Eric

Contact: 0782511443

Email: ndayisabaeric501@gmail.com

Twitter: NDAYERICUS

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *