Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia Abiy Ahmed yemereye abaturage ba Tigray ubuhunzi

admin
2 Min Read

Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia, Abiy Ahmed, yatangaje ko biteguye kwakira impunzi zituruka mu Ntara ya Tigray kubera imirwano ihuza ingabo za leta n’izo muri iyi ntara iri kuhabera.

Minisitiri w’Intebe, Abiy Ahmed, yijeje aba baturage bo muri Tigray kuzarinda ibintu byabo ndetse no kubungabunga umutekano wabo igihe bazaba basubiye muri Tigray.

Abiy Ahmed yemereye aba baturage bo muri iyi ntara ubuhunzi mu bindi bice bya Ethiopia mu gihe Umuryango w’Abibumbye utangaza ko ababarirwa mu bihumbi 20 bamaze kuva mu byabo bahungira muri Sudani.

Abayobozi batandukanye barimo Perezida wa Uganda, Kaguta Museveni, na mugenzi we wa Kenya, Uhuru Kenyatta, bakomeje gusaba ko impande zombi muri Ethiopia zagirana ibiganiro by’amahoro, gusa Guverinoma ya Abiy ntibikozwa.

Kugeza ubu Ingabo za Ethiopia zivuga ko zamaze kwigarurira Umujyi wa Alamata uri mu igize iyi ntara.

Mu ntangiriro y’uku kwezi, Minisitiri w’Intebe, Abiy Ahmed, yategetse ko hakorwa ibitero bya gisirikare ku ngabo z’ishyaka riri ku butegetsi muri Tigray rya TPLF nyuma yo kuzishinja gutera Ikigo cy’Ingabo za Leta ya Ethiopia, ibyo TPLF ihakana.

Kuva icyo gihe habayeho imirwano n’ibitero by’indege muri ako karere. Imirwano imaze gutuma abaturage b’abasivile batari munsi ya 20 000 bahungira hakurya y’umupaka muri Sudani.

Abantu babarirwa mu magana bamaze kwicirwa muri iyi mirwano. Umuryango uharanira Uburenganzira bwa muntu Amnesty International wavuze ko wagenzuye ugasanga abantu benshi, bashobora kuba bagera mu magana, barishwe batewe ibyuma cyangwa bacagaguwemo ibice.

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *