Opinion: Birababaje: Imvugo mbi,kubogama n’imyanzuro imwe n’imwe imbogamizi ku mibanire myiza

admin
6 Min Read

Umunsi ku munsi hakunze kumvikana inkuru z’abantu bahohoteye abandi bikabaviramo urupfu,ariko nyuma wareba imyitwarire ikurikiye ayo mahano ukibaza niba koko ubumwe bw’abanyarwanda bwaragezweho.

Nubwo kino gitekerezo cyanjye cyubakiye ku nkuru zikunze gutangazwa mu binyamakuru ariko wagerageza kuzisesengura ugasanga zishobora guteza amakimbirane,amahirwe nuko haba habangamirwa abanyantege nke.

Kuwa 30/10/2020 mu kinyamakuru kimwe cyandikirwa kuri murandasi hano mu Rwanda cyakoze inkuru igira iti’’ Nyabihu: Haravugwa ubwicanyibudasanzwe’.wakomeza usoma iyo nkuru ivuga kuri ubwo bwicanyi ukagera aho umunyamakuru agira ati’’ Amakuru avuga ko abakoze biriya ari bamwe mu basigajwe inyuma n’amateka batuye mu Kagari ka Kirimbogo mu murenge wa Rurembo mu Karere ka Nyabihu bateze abantu bashaka kubambura, muri abo bantu hakaba hari harimo umukozi wa SACCO witwa Mugabonake hamwe n’umukuru w’Umudugudu. Aha niho nahereye nibaza niba kuba uwasigajwe inyuma n’amateka ari umwanya w’akazi nkuko wagira uti byakozwe n’umuyobozi uyobora ibi.’’

Nubwo ntawashima ibyakozwe n’abavugwa mu nkuru ariko igiteye agahinda nuko iyo usesenguye neza iyo nkuru usanga icyari kigamijwe Atari ugutangaza ubwicanyi ahubwo ari ukuvuga igice (ubwoko/itsinda) ry’ababukoze ibintu mbona ko bishobora guteza umwiryane dore ko amateka y’u Rwanda tuyazi,muri iyo nkuru ntibagaragaza mu buryo burambuye ko habayeho kwihorera imiryango yabo ikigabizwa hakicwamo babiri ,gusa nashimiye uburyo polisi yasigasiye impande zombi,nkaba mbona bidakwiye kugaragaza amarangamutima yaremamo abantu ibice byongeye bikozwe n’ijwi ryumvwa na benshi nk’itangazamakuru.

Imiryango ikorera ubuvugizi abatishoboye n’abo amateka agaragaza ko basigajwe inyuma ntiyahwemye kugaragaza ko iyo ushaka guteza umuntu imbere mu buryo bw’imyumvire biba byiza kumwegereza abandi,ariko ikibabaje usanga iyo miryango yaratujwe mu buryo bwo kunenwa,gutuzwa ukwabo rimwe na rimwe no munyubako zibabaje,ibyo bibagiraho ingaruka yo gutuma bakomeza kubaho bonyine byenda gusa bunyamaswa.

Leta igaragaza ko ifasha abanyarwanda bose kimwe ariko iyo witegereje usanga bitari bikwiye kuko imiryango y’abasigajwe inyuma n’amateka ifite imibereho yihariye niyo mpamvu ukwiye kwitabwaho byihariye,ndifuza ko iki gitekerezo cyanjye cyazagera kuri Perezida wa Repubulika kuko ntibyumvikana uburyo imiryango itagera no kubihumbi mirongo ine hashize imyaka irenga makumyabiri kugeza ubu ikaba ikiba mu bukene bukabije,imyumvire ikiri hasi,kunenwa n’ibindi,ubwose uwitwa ko ajijutse yayifashije iki niba koko turi abanyarwanda basenyera umugozi umwe,ariko iyo bigeze mu bibi nibwo bagaragaza ko bihariye,ariko mubyiza badafite bati ni bamwe n’abandi.

Ku gitekerezo cyanjye bwite, niba leta idashobora kubazamura ngo bagendane n’abandi yagakwiye gushyigikira imiryango ibakorera ubuvugizi ikagira ubushobozi bufatika byaba ngombwa ikajya iyaka raporo yaho bagejeje bazamura bariya banyarwanda bakigaragara mu gihirahiro,ibi ndi kubishingira ku muryango umwe ufite kuvuganira ababumbyi bo mu Rwanda wagiyeho kugirango ubunganire,ubashyigikire,ariko ubu ntibyagutangaza usanze utanabasha no kugera ahabereye ikibazo,ngo uhumurize unigishe abakigizemo uruhare,ntawatinya kuvuga ko ubukene bunuma hafi yo gufunga imiryango.

Inkingi imwe ntigera inzu

Ubwo abasenateri baherutse kurahira impundu zaravuze ku miryango y’ababumbyi,ariko abasesengura babona hari igikwiye kongerwa,dore ko mu makuru mfite nuko mubarahiye harimo umwe uva muri iyo miryango nkuko nawe yabitangarije kimwe mu binyamakuru bikorera mu Rwanda,

kubwanjye nkabona bikwiriye ko Nyakubahwa Perezida wa Repubulika nabo bafatanyije byaba byiza bakomeje kubakomeza amaboko nkuko bikorwa k’umugore maze igihe cyagera bagacuka kuko baba bafite aho bageze mu nzego zose.

Imvugo zigikoreshwa na bamwe mu banyarwanda ziratungwa agatoki

Birababaje kubona hari abanyarwanda bakigira bati’’uriya ni umunyamwanda nk’umutwa,ukoze ikibi cyose ati ni umutwa,ntekereza ko n’itangazamakuru rikwiye kongererwa amahugurwa ku mivugire bakoresha cyane cyane iyagira ingaruka ku mibanire y’abanyarwanda,gusa ikibabaje nuko usanga hari n’abitwa ko bize cyangwa abayobozi bagikoresha amagambo asesereza iyo miryango.

Ubukene bukabije isoko y’imibereho mibi

Imiryango irenga 90% y’abo amateka agaragaza ko basigaye inyuma ibayeho mu buzima bubi bw’ubukene bukabije,ibi biterwa no kuba batagira icyabafasha mu kwiteza imbere,aha wavuga kutagira aho bahinga,kutagira igishoro ngo bihangire umurimo,ubumenyi bucye buterwa no kutiga bihagije,kuba nta banki yamuha inguzanyo kuko nta ngwate yabona n’ibindi,n’imiryango ibavuganira usanga ifite ubushobozi bucye bigatuma ibafasha bya ndamuke uyu munsi.

Leta ivuga iki kuri ibi bibazo?

Igisubizo ni kimwe,tubafata kimwe n’abandi,igisubizo kibabaje ku bantu babayeho muri buriya buryo.gusa nta wanenga burundu,leta yacu itandukanye n’izatambutse,ibi bikaba bitanga ikizere ko iki gitekerezo cyanjye kigeze ku nzego zo hejuru cyane cyane nyakubahwa Perezida Paul Kagame hari icyahinduka kuko nta kunda abasigara inyuma abandi bagenda,kandi yemera ko ufite amaboko azamura mugenzi we.

Imyitwarire idahwitse igaragara muri bamwe mu miryango yabo amateka agaragaza ko basigaye inyuma ntabwo ikwiye kugirwa rusange cyangwa ngo isobanurwe nka babantu badafututse,icyaha ni gatozi si icy’itsinda ry’abantu,gusa abakora amahano bakwiye kunengwa ndetse bagahanwa by’intangarugero,ariko nabo igihe bahohotewe bagahabwa ubutabera busesuye,ariyo mpamvu mu minsi yahise humvikanye bamwe bagiye bahohoterwa ariko tukaba tubizeza ko tuzabakurikiranira ibyavuye mu butabera bahawe .

Nta mu nyarwanda ukwiye kwihorera,ariko nta nukwiye kwambura ubuzima mugenzi we,niyo mpamvu abanyarwanda dukwiye gukorera hamwe,ukosheje agahanwa n’amategeko,kandi mu gukomeza kubaka bwa bumwe imvugo zisubiza bagenzi bacu inyuma zikurweho,bishobotse leta itekereze uburyo iriya miryango yatujwe yonyine yegerezwa abandi,ndetse no mu nzego zitandukanye z’ubuyobozi  abafite ubushobozi bakabasha kuzigaragaramo bashyigikiwe.

Ibi ni ibitekerezi byanjye bwite bishingiye kubyo maze iminsi nsoma ntibinyure,ariko nkaba niteguye gutanga umusanzu wanjye,nashingiye kandi ku nkuru zasohotse mu binyamakuru bitandukanye

Igitekerezo cya : Ndayisaba Eric

Telefoni : 0782511443

Nawe ufite igitekerezo cyubaka wakungura abasomyi bacu wakitugezaho tukakigutambukiriza.

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *