Isesengura: Ihene uyifata igihebeba,bitaribyo iragucika,ubusesenguzi ku Manota y’imihigo ku Karere Ka Rwamagana na Nyagatare

admin
8 Min Read

Nyakubahwa perezida wa Repubulika Paul Kagame yagize ati’’ hari imigani igomba guhinduka,aha yagize ati’’usenya urwe umwambura umuhoro,abanyarwanda nabo bati’’ihene uyifata igihebeba,umutoza ubarusha intambwe arongera ati ‘’ntibikwiye ko ibibazo bikemuka byamaze kurenga inkombe,ahubwo dukwiye gufatira mu maguru mashya,niyo mpamvu tugiye kubagezaho ubusesenguzi bushingiye ku manota y’imihigo ku Karere ka Rwamagana na Nyagatare nkuko tuzakomeza dusesengura n’utundi turere.

Turebye mu myaka ya vuba usanga tuno turere n’ubwo tudasubira inyuma burundu ariko umuntu ntiyabura kugira impungenge hato abayobozi batwo batazagirango bahagaze neza kandi imikorere yabo igenda isubira inyuma buhoro buhoro.

Rwamagana akarere kakunze kugaragara mu turere twambere mu kwesa imihigo kaba kiyemeje,kakaba ari akarere karimo icyicaro gikuru cy’Intara y’iburasirazuba,kakaba kagaragaramo ibikorwa by’iterambere bitandukanye ndetse n’uburyo bwafasha abagatuye kuba babona imirimo bitewe n’ubukungu kifitemo,dore ko muri ako karere uretse Inganda zitandukanye zihakorera,gacukurwamo n’amabuye y’agaciro mu bice bitandukanye.

Rwamagana ifite ibice bitandukanye bicukurwamo amabuye y’agaciro byafasha abagatuye kubona imirimo

Tugarutse ku manota kano Karere kagize mu kwesa imihigo,uwagashima cyane yaba akabeshye, gusa ntanuwakanenga cyane kuko kahize ututari duke,dushingiye ku mihigo ya 2018-2019,Rwamagana niyo yari yahize utundi turere twose maze iba iyambere n’amanota 84,5% ariko bigeze mu mihigo ya 2019-2020 kano Karere kasubiye inyuma ho imyanya ibiri yose,bivuze ko kaje ku mwanya wa gatatu n’amanota 82,8 ibi bikaba bikagaragaza nk’Akarere kadohotse nubwo bidakabije akaba ariyo mpamvu dufashe ihene igihebeba hato tutazibika kubibutsa amazi yararenze inkombe.

Abaturage babibona gute?

Mutabaruka Alphonse umuturage utuye muri Rwamagana umurenge wa Musha yadutangarije ko icyatumye amanota yabo agabanuka byatewe n’abayobozi bamwe na bamwe bagitanga serivise mbi,bamwe mu bayobozi b’imirenge n’ab’utugari  bagaraweho kwitwara nabi bamwe bikabaviramo gutakaza imirimo ibyo bikaba byaratumye abaturage batakariza ikizere abayobozi.

Umwe mu bakozi bakora muri kano karere utashatse ko amazina ye atangazwa yagize ati’’haracyari ikibazo cyo kuba abaturage bataragira umwanya ufatika mu mihigo y’akarere aho usanga byose biza byanditse umuturage ntacyo yahinduraho,hari n’abagifite imvugo ishaje ngo byavuye hejuru,ukagirango niya ndirimbo ngo hejuru mukirere hateye ubwoba kandi haratinyitse,ibi ntibikwiye

Hari kandi n’ibikorwa bimwe na bimwe byadindiye,ibindi ntibyatangira kandi byaragaragara mu mihigo ibi nabyo bikaba byaratumye amanota ya kano karere asubira inyuma,gusa nubwo bimeze bityo kano karere kagize umwanya mwiza bitewe no gukora amavugurura,kungurana ibitekerezo n’abaturage,gukurikirana ibikorwa umunsi ku munsi.

Abaturage barasaba ubuyobozi bwabo kujya bubegera mbere yo gutora,gushyiraho no gusinya imihigo kugirango babanze bayiganireho maze bajyane mu ngamba aho gusa nkabagambana bigambanira.

Bite ku Karere ka Nyagatare?

Nyagatare akarere utatinya kuvuga ko ari ikigega cy’intara y’iburasirazuba ndetse n’igihugu muri Rusange bitewe n’umusaruro uhera ndetse n’ubworozi bwiganje cyane ubw’inka ibi bituma kano karere katajya karangwamo inzara,ariko nubwo bimeze gutyo nako kagira udushya twinshi dutuma hari ubwo gasubira inyuma ku ntambwe nziza kari karateye.

Inkuru yacu yubakiye ku mateka ya bugufi niyo mpamvu tudasubiye inyuma ngo tugaragaze ibibazo bitandukanye  byagiye bigaragara muri kano karere mu bihe bitandukanya,ibi bikaba byaratumye kano karere kaza mu myanya ya nyuma mu mitangire ya serivise nkuko byagaragajwe na raporo ya RGB,ariko tugarutse kubijyanye n’amanota y’imihigo kano Karere gasa n’akazamutse ku mwanya ariko amanota asubira inyuma,mu mwaka wa 2017-2018 Nyagatare yaje ku mwanya wa 14 n’amanota 70.9 % ariko mu mwaka wa 2019-2020 kaza ku mwanya wa 13 n’amanota 69,3% .ibi bikaba nk’umunyeshuri uba uwa mbere afite amanota asa nka ntayo,Kimwe na Rwamagamana nta wabarenganya cyane ariko no kubashima cyane waba uri gukora amareshya majyeni,cyagwa gutaka icyungo kigiye guteka,niyo mpamvu tuba tugomba gufatira bugufi kuko umwana w’umuhanga azamura amanota umwanya ukizana,ariko uwigana n’abaswa agira macye akitwa uwa mbere.

Abaturage babivugaho iki?

Umwe mu baturage bakomoka muri kno Karere ariko atakihatuye ngo kubera ko yatotezwaga agahitamo gusa nuhahunga yadutangarije ko mbere abayobozi b’inzego z’ibanze batakemuraga ibibazo by’abaturage uko bikwiye,ibyo bigatuma n’abaturage batabagirira ikizere nkuko nabo babitangaje ko uwo bizera ari perezida wa Repubulika,gusa uyu mugabo yemeza ko ibyo byari mbere ariko aho umuyobozi Mushabe David Claudian abereye umuyobozi w’Akarere ngo hatangiye kuboneka impinduka aribyo byatumye gatangira kuza mu myanya y’imbere ugereranyije na mbere.

Kano karere kakunzwe kunengwa kudakorana neza n’itangazamakuru,kuko abayobozi babo gutanga amakuru byari ikibazo ibyo bigatuma hari amakuru abaturage batamenya kandi yabagirira akamaro,ibi bikaba ari ibyo twatangarijwe numwe mu banyamakuru bakorera muri kano karere,ariko ngo aho Meya Mushabe aziye ibi ari kubihagarika kuko kubona amakuru ari uburenganzira bw’uyakeneye,ibi akaba anabikangurira abayobozi bakorana nkuko yabidutangarije ubwo twifuzaga kuvugana n’umwe mu bakozi b’Akarere ariko bikabanza ku tugora,umuyobozi w’Akarere akaba ariwe ubifashamo itangazamakuru.

Murwego rw’iterambere muri kano karere kimwe n’utundi turere twaje ku myanya itari myiza hari ibikorwa bimwe na bimwe byadindiye ibindi ntibyatangizwa kandi byari biri mu mihigo,aha twavuga amavuriro,amasoko n’imihanda gusa ngo ikizere kirahari ariyo mpamvu twirinze kunenga cyane ahubwo dusa n’abibutsa cyangwa guhwitura.

Imitangire ya serivise niyo nkingi ikibangamiye kano karere mu kwesa imihigo,uretse itekinika ryavuzwe kenshi n’uburyo abaturage bakirwa haracyarimo imbogamizi nkuko byagaragajwe n’urwego rw’igihugu rw’imiyoborere RGB,iyi ikaba ari ingingo ikidindiza kano karere,nkuko umuyobozi wakano karere ashimwa kuzana impinduka nziza ariko akwiriye no kwegera abo bafatanyije kugirango bajye umujyo umwe.

Imibereho myiza muri Nyagatare usanga nta nshiti kuko ibijyanye no kwihaza mu biribwa babigezeho,ariko badacunze neza bishobora gutera umurengwe ugasanga bikuruye indi myitwarire ihungabanya imibereho myiza,aha twavuga urugomo n’ubusambanyi byagiye bigaragara ku kigero cyohejuru,ibi bishobora kuba imbogamizi yo kutesa imihigo uko byifuzwaga.

Mu bihe bitandukanye kano karere gasurwa n’abayobozi batandukanye,bakabagira inama igishimishije nuko ubona impinduka zigaragaza ariko tukaba tuterera agate mu ryinyo niyo mwasubira inyuma igice kimwe cy’inota haba hari aho bitagenze neza kandi hanini,iyi nkuru yubakiye ku busesenguzi bw’umunyamakuru ariko ntigambiriye kunenga ahubwo ni uguhwitura.abasomyi bacu mukomeze mujye mutugezaho amakuru aherereye aho mutuye kugirango dukomeze gufatanya mu kubaka igihugu cyacu dufatanyije.

N’utundi turere tuzakomeza gusesengura impamvu tumwe dusubira inyuma itundi tukaza imbere

Inkuru ya : NDAYISABA Eric

Contact : 0782511443

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *