Rwamagana-Karenge iterambere rishingiye ku musaruro bari ku isonga

admin
1 Min Read

Iyo uzengurutse Akarere ka Rwamagana by’umwihariko umurenge wa Karenge usanganirwa n’umusaruro mwiza uri mu mirima ndetse n’inyubako zigezweho ziri kubakwa muri uno murenge.

Karenge uretse kuba yegereye umujyi wa Kigali ariko by’umwihariko ni umurenge utuwemo n’abaturage biganjemo abavuye mu mujyi wa Kigali,ukaba ukungahaye cyane ku buhinzi kuko ufite ubutaka burumbuka kandi rwera imyaka itandukanye.

Uyu mu renge kandi bitewe n’umusaruro mwishi w’urutoki bituma hagaragara inganda zitandukanye zibyaza umusaruro urutoki zenga inzoga zujuje ubuziranenge kandi zifunze ku buryo bugezweho,zimwe muri izo nganda twavuga nk’uruganda rwitwa Inyemezabahizi ltd,Isanganizabagabo,Soma ucurure n’izindi.

Umurenge wa Karenge kandi ufite ibikorwa remezo bitandukanye birimo imihanda myiza nyabagendwa,ibirombe by’amabuye y’agaciro n’inyubako zitandukanye zigezweho,Akarere ka Rwamagana kaje mu myanya icumi myiza mu rwego rwo gutanga serivise no gukemura ibibazo by’abaturage ibi bikaba byakomeza kuba byiza bakomeje no kwihaza mu biribwa kugirango iterambere ryose rigendere umujyo umwe

Inkuru ya : NDAYISABA Eric

Contact : 0782511443

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *