Amezi asaga 7 arashize amashuri yari yarahagaritswe mu rwego rwo guhangana n’icyorezo cya Covid 19,ariko kugeza ubu amashuri akaba yongeye gufungurwa bishingiye ku cyiciro umwana yigamo ariko cyane cyane hubahirizwa ingamba zo guhangana n’ikwirakwizwa ry’icyorezo cya Covid 19
Rukomo Secondary School SOPEM ni ishuri riherereye mu Murenge wa Rukomo akarere ka Nyagatare,rikaba ari ishuri ricumbikira abanyeshuri (boarding),kuri ubu rikaba ryujuje ibisabwa byose kugirango ryakire abanyeshuri bari kugaruka ku mashuri,nkuko twabitangarijwe n’umwe mu bashinzwe imyitwarire y’abana,yadutangarije ko kuri icyi cyumweru baraye bakiriye abana bagera ku 120 bari mu mashuri yemerewe gutangira kuri uyu wa 01/11/2020

Iyo witegereje muri rino shuri usanga imyiteguro yose yokwakira abana bari barayirangije kuko mbere yuko umwana yinjira mu kigo abanza gukaraba intoki,SOPEM ikaba yarateguye uburyo bwo gukaraba intoki bugezweho kugirango abana babashe kwisanzura.
Buri munyeshuri wese kimwe n’abandi bagana muri iki kigo babanza gupimwa umuriro,ndetse bashyiriweho n’uburyo bwo guhana intera,mu guhangana na Covid19,buri munyeshuri wese mbere yo kwinjira agomba kubanza kwandikwa mu gitabo cyabugenewe kandi hakagenzurwa ko afite udupfukamunwa nkuko byasabwe na Minisiteri y’uburezi ,ibi byose bikaba bikorwa mu rwego rwo kubungabunga ubuzima bw’abana kugirango hatazagira uwakwandura icyorezo cya covid 19.

Mu gukomeza kwibutsa abanyeshuri ko bagomba kwitwararika kandi,muri SOPEM ahantu hatandukanye hagaragara amatangazo akangurira abanyeshuri kwitwararika bubahiriza amabwiriza yose yo guhangana na Covid 19,umwe mu banyeshuri wiga muri kino kigo mu mwaka wa 6 yadutangarije ko yanejejwe no kongera kugaruka ku ishuri nyuma y’amezi agera kuri 7 bari mu rugo,yagize ati’’twarishimye ubwo twumvaga ko umwarimu wacu ariwe wabaye indashyikirwa mu rwego rw’igihugu ariko tubabazwa no kuba tutari duhari ngo dufatanye ibyishimo,uyu akaba ari umwanya mwiza wo kongera gushyiramo imbaraga kugirango tutazakoza isoni abarezi bacu kandi bakora ibishoboka byose ngo tugire icyo tugeraho.

Tubibutse ko kino kigo cya SOPEM kimaze kuba ubukombe mu kugira abarimu beza (indashyikirwa)ku rwego rw’igihugu,aho no muri uno mwaka umwalimu Sinamenye Albert ukora muri kino kigo ariwe wabaye umwalimu w’indashyikirwa mu rwego rw’igihugu.
Turakomeza kubakurikiranira uko ibindi bigo bihagaze mu kwakira abanyeshuri ,bahangana n’icyorezo cya covid 19
Inkuru ya : NDAYISABA Eric
Contact: 0782511443


