Ishyaka Green Party rirasabirwa n’abayoboke baryo Ministeri y’Ibidukikije

admin
4 Min Read

Bamwe mu barwanashyaka b’ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije mu Rwanda Green Party, barishimira ubufatanye buri hagati yabo na Leta y’u Rwanda, nyuma y’aho binjirijwe mu nteko ishinga amategeko mu mitwe yombi. Cyakora bakavuga ko byaba byiza kurushaho,  banahawe kuyobora  Ministeri y’ibidukikije igendanye n’intego z’ishyaka ryabo.

Ni mu kiganiro kigufi bamwe mu barwanashyaka b’iri shyaka bakomoka mu Ntara y’amajyaruguru baganiriye n’ikinyamakuru Igisabo,  ubwo bari bavuye mu nama nkuru y’ishyaka ryabo kuri uyu wa gatandatu  Tariki ya 31 Ukwakira 2020,  bivugwa ko yari igamije gukomeza kongerera ingufu ishyaka,  hanuzuzwa zimwe mu nzego zitari zuzuye muri kino gihe.

Frank Habineza uyobora Development Green party hamwe n’abandi bayobozi bakuru b’ishyaka

Mukanyamuneza kenshi,  umwe mu barwanashyaka ukomoka mu Karere Ka Gicumbi, uvuga ko arimazemo imyaka irenga irindwi,  yishimiye cyane ko ishyaka ryabo rimaze kuba ubukombe,  by’umwihariko akanyurwa no kuba baratsindiye intebe ebyiri mu mutwe w’Abadepite, mu minsi mike ishize bakaba barabonye n’indi muri Sena y’u Rwanda.

Agira ati “ Ishyaka Green Party ntitwahwemye kugaragariza abanyarwanda imigabo n’imigambi y’ibyo twifuza kugeza ku gihugu cyacu,  tugendeye ku mirongo migari y’ishyaka aribyo guharanira Demokarasi no kurengera Ibidukikije.”

Uyu musaza yunganirwa na mugenzi we w’umutegarugori bigaragara ko akiri muto mu myaka

Avuga  ko nawe , uretse  kujya mu nteko ishinga amategeko,  biteguye no kwinjizwa muri Guverinoma, aho yifuza ko byababera byiza kurushaho bahawe Ministeri yo kurengera ibidukikije.

Agira ati “igihe kirageze ngo nk’ishyaka riharanira kurengera ibidukikije duhabwe Ministeri yabyo tuyiyobore kuko dufite ubunararibonye nk’abantu babifite muri Manifeste yacu. Turashaka gukomeza guharanira ko igihugu cyacu kirangwa n’icyatsi kibisi gusa igihugu kizira ubutayu n’ibiza bihitana abantu n’ibintu.”

Kimwe na mugenzi we wari umubanjirije, bavuga ko kuba mu nteko Nshingamategeko intumwa zabo batumye,  zigaragaraho gutanga tanga ibitekerezo bihamye  kandi bigamije kurengera no kuvugira abanyarwada b’ingeri zitandukanye, adashidikanya ko no muri Guverinoma bazahaserukana umucyo igihe  cyose bazaba bamaze kuyinjizwamo n’Umukuru w’igihugu kugira ngo bamufashe, banafatanye n’andi mashyaka kubaka u Rwanda nk’uko bisanzwe.

Aba barwanashyaka ba Green Party,  bavuga ko batanyotewe kuyobora iriya Ministeri yo kurengera ibidukikije gusa.

 Kubwabo, bakaba   basanga igihe kigeze  ngo bagire uruhare no mu zindi nzego  za Leta harimo za Komisiyo nk’iy’amatora, Ubumwe n’ubwiyunge, Uburenganzira bwa Muntu, iyo kurwanya Jenoside, iy’abakozi ba Leta n’ahandi henshi;  batibagiwe no  munzego z’ibanze kuva ku mudugudu kugera ku rwego rw’Intara.

Aba barwanashyaka baganiriye n’ikinyamakuru Igisabo,  basoza  bishimira uburyo Demokararasi imaze gushinga imizi mu Rwanda.

Bavuga ko bigaragazwa cyane n’amashyaka atandukanye amaze kwemererwa gukora kandi yose akagira uruhare mukugaragaza ibitekerezo byayo bigamije gutanga umusanzu wo gufatanya n’abandi kubaka u Rwanda.

Modeste Ntihana muri iyi nama yatorewe kuba umuyobozi w ishyaka kurwego rw intara y iburengerazuba

Bavuga ko abakivuga ko u Rwanda nta Demokarasi ihari nta mwanya bagifite, ko bareka kwikirigita  ngo bisetse,  cyane ko ngo ntawe uneza rubanda.

 Cyakora bene gutanga ibi bitekerezo, bakizera ko abo bakomeje kwinangira bavuga nabi Leta y’u Rwanda ngo nta bwisanzure bwa Demokarasi buhari , bazageraho bakava ku izima bakaza gufatanya n’abanyarwanda bose kubaka igihugu no gusangirira hamwe ibyiza bimaze kugewaho.

 Ishyaka Green Party, riharanira Demokarasi no kurengera Ibidukikije mu Rwanda,  ryavutse kuwa 14 Kanama 2009, ryemerwa ku mugaragaro nyuma y’imyaka ine, mu kwezi kwa munani 2013. Muri kino gihe rikaba rifite abayoboke barenga ibihumbi 300.

Edouard Niyonkuru

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *