Abanyamakuru biyemeje gukorana n’Inteko bya kinyamwuga

admin
4 Min Read

Ni mu mahugurwa y’iminsi ibiri  yateguwe n’Inteko ishingamategeko y’u Rwanda  ku bufatanye n’Inama nkuru y’itangazamakuru MHC n’Ubumwe bw’uburayi,  yahuje  bamwe mubanyamukuru bo mu Rwanda,  agamije kubamenya uburyo inkuru zigendanye n’ibikorwa by’inteko zikorwa kinyamwuga,  kugira ngo zinogere abazumva n’abazisoma yabereye i Kigali kuwa 27 na 28 Ukwakira 2020, aho abayitabiriye basobanuriwe kurushaho ibikorerwa mu nteko n’amategeko agenga imikorere yayo.

Perezida wa Sena Augustin Iyamuremye atangiza aya mahugurwa

Muri ayo mahugurwa yaziye igihe cyiza nku’ko abayitabiriye babihurizaho, bahuguwe banasobabanurirwa m’uburyo burambuye uko inteko ikora akazi kayo ka buri munsi,  uburyo igenzura ibikorwa bya Guverinoma,  banakora imyitozo itandukanye yabafashije kumenya neza ibyo bavugaga cyangwa bandikaga batabifitiye ubumenyi buhagije.

Bimwe mu byo bakoze muri icyo gihe cy’amahugurwa, harimo gukuriirana itangazwa rya Raporo rya  y’urwego rw’umuvunyi kubigendanye no kurwanya Ruswa n’ akarengane 2019.

Gukurikirana mu buryo bw’amajwi  Audio, yafashwe  ubwo Ministre w’imari  n’igenamigambi yasobanuriraga mu magambo uburyo bushya bugendanye na gahunda y’ubwisungane mukwivuza  “Mutuelle de Sante”, ndetse banishyira  mu mwanya w’Abadepite ubwabo,  bakira Ministri w’uburezi hagati yabo abasobanurira ibigendanye n’itangira ry’amashuli riri imbere mu minsi ya vuba umukino watumye basobanukirwa kurushaho.

Muri ibi byose byakozwe n’abakurikiranye amahugurwa bisa n’imyitozo, abahuguwe bishimiye ko bavanyemo amasomo ahagije agiye kubafasha kunoza ubumenyi bwabo, mukumenya neza uko inteko ishingamategeko ikora akazi kayo ka buri munsi.

Mubiganiro bitandukanye abahuguwe bagejejweho,  byibanze mukubasaba kurushaho  gukora kinyamwuga  akazi kabo ka buri munsi,  birinda gutangaza inkuru badafitiye gihamya, ahubwo bageza ku banyarwanda iby’ukuri kandi bigamije kubaka .

Abahuguwe,  bishimira muri rusange inyigisho bahawe zabongereye ubumenyi, ariko kandi bakavuga ko bagikeneye kongererwa ubumenyi,  cyane ko  babona hari byinshi  bagikeneye kumenya. Bityo bagaasaba ko bibaye ngombwa  zimwe mungendo Abadepite bagirira mu bice bitandukanye by’igihugu bajya bajyana n’abanyamakuru kugira ngo bakusanye ibyifuzo n’ibibazo by’abaturage bageza  ntumwa za Ruanda  bitangazwe mubinyamkuru n’amaradiyo bahagaragiye.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’inama nkuru y’Itangazamakuru,  Peace Maker Mbungiramihigo, asaba abahuguwe kurangwa n’icyerekezo kiganisha umwuga wabo imbere heza,  kugira ngo n’abandi bifuza kwinjira mu mwuga w’itangazamakuru,  bazaze bahera ku umusingi waciwe n’ababanjirije barimo abakurikiranye ayo mahugurwa.

Agira ati “birakwiye ko mugira ihuriro ry’ukuri rimenya neza ibikorerwa mu nteko y’Abadepite yatowe n’abaturage, mukabisangiza abandi, maze nabo bakamenya ibihakorerwa kugira ngo barusheho kwizera abo bitoreye.”

Uhereye ibumoso uwa kabiri wicaye, Umunyamabanga nshingwabikorwa w’inama nkuru y’Itangazamakuru,  Peace Maker Mbungiramihigo

Avuga ko mu by’ukuri,  ijwi ry’umunyamakuru rigera kure. Ariyo mpamvu agomba kugira ubumenyi muri byinshi kugira ngo abigeze kubamwumva b’ingeri zitandukanye.

Umunyamabanga Mukuru wa Sena Sosthene Cyitatire asoza amahugurwa kuri uyu wa gatatu tariki ya 28 Ukwakira 2020,  asaba abanyamakuru gukorana neza kandi buri buri gihe n’inteko ishingamategeko,  kugira ngo babwire abanyarwanda ibihakorerwa  bifashishije ibitangazamakuru byabo bitandukanye kuko aribyo soko y’ukuri yizerwa na benshi. Bityo abemerera ko bizigwaho abanyamakuru bakajya bajyana n’Intumwwa za rubanda gusura abaturage mungeri zitandukanye.

Agira ati” birakwiye ko mugira ubumenyi m’uburyo amategeko agenewe abanyarwanda yigwa akanemezwa, kumenya uko abadepepite n’Aba Senanteri bareberera abanyarwanda mu ngeri zitandukanye,  hagamijwe gusohoza ubutumwa bw’abatumye,  mubibamenyeshe maze bizabafashe  gusobanukurwa kurushaho. Kujyana namwe gusura abaturage hagamijwe kumenya ibibazo bafite ku bwacu turumva ari ingenzi  bizakorwa.”

Umunyamabanga Mukuru wa Sena Sosthene Cyitatire asoza amahugurwa

Aya mahugurwa agenewe abanyamakuru bakora  inkuru zigendanye n’ibikorwa  bya buri munsi bibera mu nteko,  akaba yari yatangijwe ku mugaragaro na Perezida  w’umutwe wa Sena Dogiteri Augusti Iyamuremye, Akaba yaratewe inkunga  n’Umuryango w’ubumwe bw’Uburayi “European Union.

Abanyamakuru batandukanye bitabiriye aya mahugurwa

Edouard Niyonkuru

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *