Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu, Abapolisi b’u Rwanda 176 berekeje muri Sudani y’Epfo mu butumwa bw’amahoro, aho basabwe kurangwa n’ikinyabupfura kandi bagakomeza guhesha agaciro izina ryiza u Rwanda n’abanyarwanda bafite mu mahanga.
Aba bapolisi 176 bagizwe na 20% b’abagore, bari bamaze iminsi bari mu kigo cy’amahugurwa cya Polisi giherereye mu Karere ka Rwamagana mu Murenge wa Gishari (PTS-Gishari).
Mu mpanuro bahawe n’Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’Igihugu, IDP Dan Munyuza, mbere yo guhaguruka, yabasabye guhesha agaciro u Rwanda aho bazaba bari mu mahanga.
Ati “Mbere yo guhagararira Polisi y’u Rwanda muzirikane ko mugiye muhagarariye u Rwanda n’abanyarwanda muri rusange, ntimuzasuzuguze izina ry’umunyarwanda mu mahanga. Mugomba kurinda isura y’Igihugu kibatumye.”
Aba bapolisi bagiye bayobowe na CSP Carlos Kabayiza. Abo basimbuye baraza kugera i Kigali ahagana saa yine z’iki gitondo kuri uyu wa Gatanu.



Inkuru ya: igisabo.rw/