Komite ya Kiyovu Sport icyuye igihe yahererekanyije ububasha n’igiye kuyisimbura

admin
4 Min Read

Kuyi uyu wa kane nibwo habaye ihererekanyabubasha hagati ya Komite Nyobozi nshya iherutse gutorwa muri Kiyovu Sports, iyobowe na Mvukiyehe Juvénal ndetse n’iyari iyobowe na Mvuyekure François.

Muri uyu muhango wabereye kuri Galaxy Hotel mu Mujyi wa Kigali, Komite Nyobozi nshya ya Kiyovu Sports yashyikirijwe ububasha bwo kuyobora mu myaka itatu iri imbere ndetse inamurikirwa umutungo w’ikipe.

Twizere Bérnard wari uyoboye iki gikorwa yagize ati “Komite icyuye igihe imurikiye iherutse gutorwa abakozi ba Kiyovu Sports, umutungo ifite, ibikoresho byo mu biro n’ibyo ku kibuga ndetse n’amadeni ifite.”

Mvuyekure François wayoboraga Kiyovu Sports yavuze ko biteguye gufatanya na Komite nshya kugira ngo bakomeze guteza imbere Kiyovu Sports.

Francois Perezida ucyuye igihe muri Kiyovu Sport ngo yiteguye gushyigikira komite yatowe

Umuyobozi mushya wa Kiyovu Sports, Mvukiyehe Juvénal, watowe ku Cyumweru, yashimiye abahoze bayobora Kiyovu Sports ku gikorwa cy’ihererekanyabubasha bateguye, avuga ko bizeye ko ibyagaragajwe byose bazabibona.

Mvukiyehe Juvenal Perezida wa Kiyovu Sport ati”intego ni ugutwara igikombe

Ati “Ndashimira abayobozi twicaranye hano bayoboye Kiyovu Sports ku bwitange bwabo. Turizera ko ibyo baduhaye mu mpapuro byose tuzabibona mu biro by’ikipe. Hari abakozi bahoraho, hari abataraba abakozi b’ikipe, byose tuzabirebaho.”

Yakomeje avuga ko ibijyanye n’umutungo w’ikipe n’ingengo y’imari ikipe izakoresha mu mwaka utaha w’imikino bizamenyekana mu gihe cya vuba nyuma y’uko byari byakozweho n’inama y’Inteko Rusange.

Ati “Ibijyanye n’amadeni n’ibindi, mu Nama y’Inteko Rusange yabaye hari akanama kashyizweho kari kugenzura ibyo byose, hari ibitararangira tuzashyikirizwa hashize amezi abiri.”

Mvukiyehe Juvénal yavuze ko mu byihutirwa bagiye gukora ari uguha amasezerano abatoza ku buryo bazasinya bitarenze ku wa Gatanu, tariki ya 2 Ukwakira, kugira ngo ikipe itangire kwitegura urugendo rwo guhatanira igikombe.

Kiyovu Sports yabaye iya gatanu mu mwaka ushize w’imikino wa 2019/20, iheruka kwegukana Shampiyona n’igikombe cy’Igihugu mu 1993.

Abitabiriye iki gikorwa bahoze muri komite icyuye igihe, ni uwahoze ari Perezida wayo, Mvuyekure Francois, mu gihe muri kimite nyobozi nshya, hari:

Mvukiyehe Juvenal: Perezida wa Kiyovu

Kayumba Jean Pierre: Umuyobozi wa Board

Hon. Mukanoheri Saidati: Umuyobozi wungirije wa Board

Kayiganwa Ange: Umubitsi wa Kiyovu

Munyengabe Omar: Umunyamabanga wa Kiyovu

Twizere Bernard wayoboye uyu muhango, yahaye Francois inyandiko ikubiyemo:

Amadeni y’ikipe

Umubare w’abakozi b’ikipe

Amafaranga ari kuri konti y’ikipe

Ibikoresho by’ikipe, yaba ibyo mu kibuga n’ibyo mu biro

Kayumba Jean Pierre uyoboye Board ya Kiyovu Sport, yavuze ko biteguye gufasha komite nyobozi nshya gutegura imishinga minini izafasha ikipe kubona ubushobozi bwo kuyitunga, cyane ko mu byagiye biba imbogamizi mu ri iyi kipe, ari ubushobozi butatangiwe igihe n’uwahoze ari umufatanyabikorwa w’iyi kipe ari we Akarere ka Nyarugenge.

Akanyamuneza kari kose mu gikorwa cy’ihererekanya bubasha

Uyu muyobozi kandi, yavuze ko bishimira ko mu nama y’inteko rusange idasanzwe iherutse gushyiraho ubuyobozi bushya, yitabiriwe n’abanyamuryango benshi ugereranyije n’izindi zagiye ziba zihuza abanyamuryango b’iyi kipe.

Hon Depite Mukanoheri Saidati nawe yitabiriye uno muhango

Umuyobozi w’icyubahiro wa Kiyovu Sport, ari we Mvuyekure Francois, yavuze ko yiteguye kuzafatanya na komite nyobozi nshya kwegeranya imbaraga z’abanyamuryango, bagatahiriza umugozi umwe mu gushaka ibikombe bifuza.

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *