IBIKORWA BIRIVUGIRA, MVUKIYEHE Juvenal YATORWEWE KUYOBORA KIYOVU SPORT KU MAJWI 100%

admin
3 Min Read

Kuri iki cyumweru nibwo hari hateganyijwe amatora y’ubuyobozi bushya bw’ikipe ya kiyovu sport,ni amatora yabaye nyuma y’impaka nyinshi zari zishingiye ku mategeko ariko RGB ikaza kugaragaza ko nta mpamvu nimwe igombye gukumira umunyamuryango ku burenganzira ahabwa na status y’ikipe,ibyo bikaba byarahise biha amahirwe Mvukiyehe Juvenal wifuzwaga n’abafana ndetse n’abanyamuryango ba kiyovu sport,ukuri kw’abakunzi b’iyi kipe bakaba bakugaragaje bamutora 100%.

Gusa ano matora yari ahishe byinshi kuko nta numwe wari wizeye kuyatsinda kuko byavugwaga ko hari abandi biteguye guhangana na Juvenal ariko Mu rukerera rwo kuri iki Cyumweru, ni bwo hamenyekanye inkuru y’uko Rwagasana Ernest wagombaga guhangana na Mvukiyehe Juvenalyakuyemo kandidatire ye atari bwiyamamaze. Undi ni Mvuyekure Francois wari perezida w’iyi kipe na we byari byitezwe ko yongera kwiyamamaza ariko ntiyiyamamaje ndetse ntiyagaragaye ahabereye amatora.

Igihe cy’amatora cyageze Mvukiyehe Juvenal wari usanzwe uri muri komisiyo yo kugura abakinnyi muri Kiyovu Sport, ari we wenyine uzwi nk’umukandida ushaka kuyobora Kiyovu Sports.

Iyi nama y’Inteko Rusange idasanzwe ya Kiyovu Sport ikaba yari yitabiriwe n’abanyamuryango 84 mu 135 bari bemerewe kwitabira amatora.

Ibi byaje gutuma Mvukiyehe Juvenal yisanga ari we wenyine wiyamamariza kuyobora Kiyovu Sports, abanyamuryango na bo baramutora.

Juvenal akaba yavuze ko imwe mu ntego azanye ari ugutwara igikombe cya Shampiyona

Yagize ati”Muri uyu mwaka ndashaka ko dushyira imbaraga mu gutwara igikombe, ni umwe mu mushinga nazanye kuko Kiyovu Sports imaze igihe tudatwara igikombe. Ni umushinga maze imyaka 3 ntegura, nafatanyije n’umutoza Karekezi Olivier nazanye, twawutangiye tukiri i Burayi, ngira ngo ibimenyetso mwarabibonye twaguze abakinnyi beza mu gihugu no mu karere.”

Yavuze kandi ko bagiye gushaka uburyo Kiyovu Sports igira imitungo yayo bwite kugira ngo itazabera umutwaro uwuzayiyobora wese.

Abandi bakandida na bo bakurikiyeho bavuga imigambi yabo, gusa ku mwanya w’Umunyamabanga Mukuru w’iyi kipe, uwitwa Manirarora Elie yatangaje ko akuyemo kandidatire, ariko uyoboye amatora avuga ko yabivuze akererewe, bityo agumamo n’ubwo atigeze ahagaragara mu biyamamaza, akaba yari ahanganye na Munyengabe Omar.

Ku mwanya wa Visi-Perezida wa mbere hatowe Mutijima Hector wagize amawi 79, umwe yatoye oya, andi ane aba impfabusa.

Umwanya wa Visi-Perezida wa kabiri, utowe ni Ntiranyibagirwa Ange, yagize amajwi 47, abatamutoye ni batatu, andi yabaye impfabusa bitewe n’uko abenshi bandikaga Angelos nk’izina azwiho.

Ku mwanya w’Umunyamabanga habaye impaka, umukandida witwa Munyengabe, abenshi banditse Munyangabe bituma amajwi amwe bayafata nk’impfabusa, ariko birangira atowe ku majwi 43.

Umubitsi abaye Kayiganwa Angelique, atsinze uwitwa Makuta wari ufite ikipe imwamamaza yitwa Umuyovu-itafari.

Inkuru ya : NDAYISABA Eric

Contact: 0782511443

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *