Umuyobozi wa komisiyo iri gutegura amatora mu muryango wa Kiyovu S.A, Me Jean Claude Mutabazi Abayo, yandikiye Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB), arugisha inama kuri amwe mu mategeko ari muri sitati y’uyu muryango, cyane ko hateganyijwe amatora kuwa 27 Nzeri 2020.
Mu gihe habura iminsi ibiri gusa ngo abanyamuryango ba Kiyovu S.A bitorere ubundi buyobozi, hakomeje gukorwa byinshi ndetse hanavugwa byinshi birimo kwibaza abakandida baziyamamariza kuzayobora iyi kipe mu myaka itatu iri imbere.
Icyo bamwe bamwe mu banyamuryango bakomeje kwerekana, ni uko hakwirengagizwa amategeko agenga umuryango Kiyovu S.A (Status), kugira ngo byorohereze Mvukiyehe Juvenal kwiyamamaza, cyane ko bamwe mu banyamuryango bakomeje kugaragaza ko akwiye kuza kubayoborera ikipe.
Nyuma y’ibi byose, komisiyo iri gutegura amatora y’uyu muryango wa Kiyovu S.A, yandikiye RGB iyigisha inama kuri amwe mu mategeko ari muri Status y’uyu muryango, cyane ko bamwe bakomeje kuyasobanura mu buryo butandukanye.
Ni mu ibaruwa yandikiwe umuyobozi wa RGB, Dr Usta Kayitesi, aho bamugishije inama ku ngingo ya 5 mu gika cyayo cya kane, ndetse no mu gingo ya 8, zombi ziri muri Status y’umuryango Kiyovu S.A.
Ni ingingo bavuga ko zinyuranyije n’ingingo ya 19 ya Status y’umuryango Kiyovu S.A, bitewe n’ibikubiye muri izi ngingo zose uko ari eshatu (5,8,19).
Bakaba basaba ko RGB yababwira uburyo amatora akwiye kuzakorwamo, kuko bamwe mu banyamuryango bakomeje kugira ibyo basaba kandi binyuranyije na Status iyobora umuryango Kiyovu S.A.


Mvukiyehe Juvenal yagaragaje ibikorwa byatumye abanyamuryango bamujya inyuma ku bwinshi


Inkuru dukesha funclub
Yanditswe na: NDAYISABA Eric
contact:0782511443