Impinduka ziragora ariko zishobora kugira akamaro,ibi ni ibyavuzwe n’umwe mu banyamuryango ba Kiyovu Sport ubwo yabazwaga n’umunyamakuru wa B&B FM mu kiganiro cya Sport,ibi byose biri guturuka ku nkundura ziri muri ino kipe,zishingiye kuzaba umuyobozi mushya wa Kiyovu Sport,muri icyo kiganiro cyanyuze kuri iyo radio Bwana Mvukiyehe Juvenal utarakunze kuvuga cyane mu itangazamakuru ariko ibikorwa bye bigatuma avugwa cyane kuri uyu wa mbere nawe yagize ibyo atangaza,cyane cyane bishingiye ku mishinga afitiye Kiyovu Sport kugirango izabe ikipe ihanganira ibikombe.
Bwana Juvenal yagize ati’’mfite imishinga itatu nayeretse abayovu barayishima,iyo mishinga ni:
- Kiyovu Sport ihanganira ibikombe
- Kiyovu Sport igarura abafana ku kibuga kandi baje kwishima
- Kiyovu Sport ifite ibikorwa byinjiza ubushobozi. Uyu mugabo mu buryo budaciye ku ruhande yashimiye abayobozi bayoboye urucaca mu myaka 26 ishize ariko kandi yemeza ko bikwiriye ko habaho impinduka mu buyobozi kugirango ino kipe igendane n’ibihe kuko usanga mu miyoborere hakirimo akavuyo,uyu mugabo ntiyatinye kugaragaza ko ino kipe y’ubukombe iyobowe mu buryo bushaje.Juvenal ati’’ntacyo nkeneye muri kiyovu uretse gutanga umusanzu wanjye mu kuyifasha kuba ikipe itwara ibikombe kandi ibayeho bijyanye n’igihe tugezemo,
Ubwo umunyamakuru yamubazaga niba afite gahunda yo kuba perezida wa Kiyovu koko,yamaze impungenge abamushyigikiye agira ati’’ububasha bwose bufitwe n’abanyamuryango,nibabona ko mfite icyo namarira ikipe bakabona nababera perezida njyewe ndi tayari(Nditeguye).uyu mugabo uvuga atarya indimi yavuze ko yanga amanyanga kandi adakunda bantu bafata rimwe(1) bakayita kabiri (2),aha yatungaga agatoki abasanzwe bayobora ino kipe dore ko yatangaje ko berekanye amafaranga bakoresheje bagura abakinnyi bagatangaza ibitaribyo

dore ko ariwe wari uhagarariye itsinda ryari rifite kugura abakinnyi mu nshingano zaryo.
Hari umwe mu banyamuryango wagaragaje ko we umuntu ukwiye kuba perezida akwiye kuzana byibuze miliyoni 200 akazishyira kuri konti y’ikipe,ibi Juvenal yabishubije nk’umunyamategeko aho yagaragaje ko Kiyovu Sport ari iy’abanyamuryango kandi ifite uburyo iyobowe bivuze ko idakwiye guharirwa umuntu umwe keretse bahinduye amategeko n’amahame y’ikipe,we kubwe ngo bayimwikoreje yayitunga ariko siko kiyovu yubakitse ahubwo ishingiye ku banyamuryango.
Juvenal yakomeje kwereka abanyamuryango ko n’ubwo umuntu yazana amafaranga menshi ariko nta mishinga yinjiza ihari n’ubundi nayo yageraho agashira,aha kandi yamaze impungenge abibaza ngo ni iki cyemeza ko ibyo avuga azabikora?Juvenal ati’’ibyo tumaze gukora se mwari muzi ko byakorwa?mwigeze mubona Kiyovu Igura umuzamu mwiza mu Rwanda?itwara abakinnyi beza ba mucyeba?igura umukinnyi mwiza uvuye hanze?iki rero ni ikimenyetso cyuko n’ibindi bizakorwa.ubundi mu bihugu bifite demokarasi abaturage nibo bagena ibyo bashatse si umuntu ku giti cye,ibi bivuze ko igihe cyose abanyamuryango baba bifuza ko inzitizi zabangamira uwo bifuza ko abayobora zivaho nta muntu ku giti cye ukwiye kubangamira ibyifuzo by’abanyamuryango,mu minsi yashize abanyamuryango ba Kiyovu Sport bagera kuri 70 bandikiye perezida wacyuye igihe bamusaba ko inzitizi zose zabangamira abashaka kwiyamamaza zikwiye kuvaho,gusa ino baruwa yabo yasubijwe bihabanye n’ibyifuzo by’abanyamuryango barenze 50% kuko bamenyeshejwe ko mu nama rusange hazabaho gutora komite gusa,aha umuntu yakwibaza ikizakurikiraho abanyamuryango babyanze.birakwiye ko tumenya ko umuturage niwe dukorera si umuntu ku giti cye kubw’inyungu runaka.reka ijambo rihabwe abagenerwabikorwa nibo soko y’ibyishimo n’imibereho myiza y’ikipe.ibya Kiyovu Sport bimaze kuba nka film y’uruhererekane ariko hubahirijwe ibyifuzo by’abanyamuryango nta kabuza twazabona Kiyovu Sport mu isura nshyashya.
Inkuru ya: NDAYISABA Eric
Tel: 0782511443