Bamwe mu bakinnyi Kiyovu sport yarisanganywe beretswe umuryango

admin
1 Min Read

Ino kipe yo ku mumena yariyubatse bikomeye ,aho yaguze abakinnyi batandukanye kandi bakomeye,ibyo byacaga amarenga ko hari abashobora kurekurwa nino kipe bakajya kwishakira ahandi bakina,niko byaje kugenda rero kuko kugeza ubu abakinnyi bagera kuri barindwi bamaze gusezererwa nino kipe isanzwe ifite abakunzi batari bacye cyane cyane abanyamujyi

Mubakinnyi birukanwe kandi harimo n’umunyezamu Bwanakweri Emmanuel waruyimazemo umwaka umwe gusa,mu gihe yari yasinye amasezerano y’imyaka ibiri,Ikipe ya Kiyovu Sport, ikomeje kwiyubaka yitegura umwaka w’imikino wa 2020-2021, cyane ko ubuyobozi bw’iyi kipe ndetse n’abakunzi bayo bavuga ko ari cyo gihe cy’iyi kipe cyo kuba bakwegukana kimwe mu bikombe bikinirwa mu Rwanda (icya shampiyona n’icy’Amahoro). hari kwibazwa ikiza gukurikira nyuma y’iyirukanwa ryabano bakinnyi kuko hari abirukanwe amasezerano yabo atararangira.abakinyi birukanwe ni aba bakurikira:

1. Bwanakweli Emmanuel wari uhamaze umwaka ariko wari wasinye imyaka 2
2. Nahimana Isiaka wari uhamaze umwaka ariko wari wasinye imyaka 2
3. Ishimwe Patrick we wasoje amasezerano
4. Munezero Fiston wari uhamaze umwaka ariko wari wasinye imyaka 2
5. Okenge Lulu Kevin wari uhamaze umwaka ariko wari wasinye imyaka 2
6. Arafat wari uhamaze umwaka ariko yari yasinye imyaka 2
7. Nsengiyumva Mustafa wari uhamaze umwaka wasinye imyaka 2

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *