Abadepite batoye itegeko rikuraho itegeko rishyiraho Inteko Nyarwanda y’Ururimi n’umuco, inshingano z’icyo kigo zihuzwa n’iz’Ikigo cy’Ingoro Ndangamurage z’Igihugu n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ishyinguranyandiko na Serivisi z’Inkoranyabitabo.
Byakorewe mu nteko rusange yateranye kuri uyu wa Mbere, nyuma ya raporo yakozwe na Komisiyo y’Ubutaka, Ubuhinzi, Ubworozi n’Ibidukikije ku isuzumwa ry’umushinga w’itegeko rikuraho Inteko Nyarwanda y’Ururimi n’Umuco.
Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo, Rwanyindo Kayirangwa Fanfan, aherutse gutangaza ko Inama y’Abaminisitiri yo ku wa 29 Nyakanga 2019, yemeje ko Ikigo cy’Ingoro Ndangamurage z’Igihugu, Inteko Nyarwanda y’Ururimi n’Umuco n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ishyinguranyandiko na Serivisi z’Inkoranyabitabo bihuzwa bigakora ikigo kimwe cya Leta.
Yavuze ko ari mu rwego rwo kubungabunga, kurengera no guteza imbere Umurage w’Igihugu, Ururimi rw’Ikinyarwanda, Umuco n’Indangangaciro zawo nk’Umusingi w’Ubumwe n’Agaciro by’Abanyawanda.
ibi bije nyuma yaho na Komisiyo y’igihugu y’abana ivanweho igahuzwa na Porogaramu mbonezamikurire (NECPD)
Minisitiri Rwanyindo yavuze ko kandi ibi byakozwe mu rwego rwo guteza imbere no kubungabunga umuco, ururimi n’amateka nyuma yo kubona ko ibyo bigo bitatu bifite inshingano zisa, kuko umuco, ururimi n’amateka bifitanye isano.
RALC yashyizweho n’ Itegeko n° 01/2010 ryo ku wa 29/01/2010.