Itangazo rigenewe abanyarwanda n’abasomyi b’Ikinyamakuru Igisabo

admin
1 Min Read

           

Ubuyobozi bw’ikigo Igisabo Media ltd buramenyesha abasomyi,abakunzi ndetse n’abanyarwanda muri rusange ko ikinyamakuru igisabo.rw/  cyagarutse ku murongo nyuma y’igihe gishize kitabageza amakuru nk’uko byari bisanzwe,ubuyobozi bw’ikinyamakuru bukaba bubararikiye kongera gukurikirana amakuru yacyo kandi ku buryo buhoraho nkuko bukabizeza ko butigeze butezuka ku ntego yo gukora inkuru zivugira rubanda cyane izakarengane ndetse n’izndi zigamije kubaka igihugu cyacu.

Ubuyobozi kandi bwongeye gushimira abafatanyabikorwa batandukanye tunabibutsa ko buri wese ahawe ikaze uwashaka gukorana natwe haba mu kumenyekanisha ibikorwa byanyu binyuze ku igisabo.rw/ na Journal Igisabo ndetse na Igisabo TV (iyi ikaba ari television igiye gutangira vuba gukorera kuri  Youtube).

Ubuyobozi bwa Igisabo Media ltd bushoje bushimira buri umwe uzagira uruhare mu iterambere ryacu bunabashishikariza gukomeza kwirinda icyorezo cya COVID-19 hakurikizwa amabwiriza Leta yacu iduha.

Murakoze

Niyonkuru Edouard,Umuyobozi mukuru wa Igisabo Media ltd.

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *