Ubufatanye bwa Hotel 2000 na Kiyovu Sports butangiranye Umusaruro uri gushimwa na benshi

admin
8 Min Read

Nyuma y’uko Hotel 2000 igaragaje bidasubirwaho gushyigikira umupira w’amaguru w’u Rwanda igirana ubufatanye n’ikipe y’ubukombe  Kiyovu Sports, Ubuyobozi bwa Hotel buvuga ko igikorwa batangiye kiri gutanga umusaruro ushimishije,  bakaba bahamagarira abashoramari n’abandi bakunda umupira w’u Rwanda babishoboye kuba bagera ikirenge mu cyabo mu cya Hotel 2000,  kugira ngo amakipe yo mu Rwanda akinane ishyaka yizera neza ko ashyigikiwe.

Ubwo ikinyamakuru Igasabo cyasuraga iyi Hotel y’ikitegererezo mu mujyi wa Kigali no mu Rwanda muri rusange, Umuyobozi wayo Uwambajimana Callixte avuga ko Hotel yabo ubusanzwe irangwa no gutanga Service nziza inogeye abayigana,  cyane ko iherereye ahantu habereye mu buryo bwose bw’abagenda mu gihugu cy’u Rwanda, baba abanyamahanga n’abanyarwanda muri rusange,  ari nayo mpamvu bahisemo  guteza imbere umupira w’amaguru w’u Rwanda bahereye ku ikipe ya Kiyovu Sports ifite abafana benshi mu gihugu ikaba inakunzwe kugira ngo bibaye ngombwa, n’abayikunda bose nyuma y’imikino bajye baza muri Hotel 2000  kwirebera ibyiza bihaboneka.

Agira ati “Hotel 2000 ni  Hotel y’ikitegerezo muri uru Rwanda, ikaba igabanyijemo ibice bibiri by’ingenzi aribyo Restaurant nini izwi ku izina rya Bambou restaurent. Icyo gice kinini kikaba cyaratangiye gukora mu kwezi kwa 5 ko mu mwaka wa 2013 mu gihe igice cya Hotel nayo nini cyatangiye gukoreshwa mu kwezi kwa 8 muri  2015.  Ibyo bice byombi iyo bihujwe bikaba bihinduka Bambou Restaurent and Hotel Ltd.

Mu byukuri Twatangiye turi ku urwego rwa  Hotel ntoya y’Inyenyeri 2, muri kino gihe tukaba tugeze mu rwego rw’inyenyeri 4, ibyo  byose tukaba twarabigezeho tubikesha Imikorere myiza ya Hotel irangwa na Service ishimwa na benshi, Hotel ikaba ifite ibyumba 105 byisanzuye kandi bigari mu buryo utasanga ahandi.”

Bwana Uwambajimana Callixte, avuga ko ku bigendanye n’igice cya Hotel,  bafitemo ibyumba 31 binini cyane bibonekamo ibitanda 2 kandi bihora bishashe binatunganyijwe neza, hakaba ibindi 64 bigenewe kuraramo umuntu umwe ariko bifite ibitanda binini ndetse n’ibindi byumba 10 by’abanyacyubahiro bigizwe n’icyumba cy’uruganiriro, ibiro byo guteguriramo inama cyangwa amasomo, aho gukarabira, Telefoni Filigo n’ibindi byinshi by’umwihariko.

Avuga ko Hoteli yabo yakira abanyamahanga benshi bava muri Aziya, mu Burayi, Amerika n’abanyafurika benshi barimo abanya Kenya na Nigeriya.  Abo bose ngo bakaba banyurwa n’ibiryo by’amoko menshi biboneka muri Bambou Restaurent ya Hotel 2000, biriimo nk’umuceri n’inyama zitekanwa umwihariko utaboneka ahandi ku mugabane w’Afurika.

Agira ati” kubirebana n’ibiribwa n’uburyamo  muri Hotel yacu turi aba mbere. Ikindi ni uko  ibintu byose bikenerwa  n’abakiliya baramutse bashatse kubihaha,  turi ahantu babibona byose uko babyifuza cyane ko isoko rigari ry’Umujyi riri hafi yacu,  Super Market ya 2000 nayo ikaba iri hafi y’abakiliya ba Hotel.

Umuyobozi wa Hotel 2000 Bwana Uwambajimana Callixte

 ikindi twababwira ni uko dufite internet ya Mango 4G yihuta cyane utagira indi Hotel uyisangamo ikaba iri mu cyumba kinini gifite ubwisanzure.

 ikindi twakongeraho cy’akarusho ni  uko iyo uri muri Hotel 2000,  uba ureba umujyi  wose wa Kigali  mu biganza byawe, uba kandi  witegeye imisozi ya Shyorongi, Mont Jali,  Gatsata, Mont Kigali n’ibindi bice bitandukanye bikikije umujyi wa Kigali,  ibifasha abantu bacu  kuruhuka neza bityo bakazataha bafite inyota yo kuzagaruka vuba.”

Ku bigendanye n’abakozi ba Hoteli, Bwana Callixte avuga ko Hotel 2000 irangwa no kugira abakozi b’abahanga kandi bafite isuku n’ubunararibonye.

 Abo bakozi bose kugira ngo barusheho gutanga Servise iboneye,   bakaba bakora mu byiciro,  kugira ngo bajye bakora banaruhutse bihagije bafite n’imbaraga, akarusho   bakaba ngo  banahabwa ibigenwa n’amategeko byose by’umukozi,  bakanahabwa amafunguro igihe cyose bari mu kazi.

Ku bigendanye n’ubufatanye bw’ikipe ya Kiyovu Sports na Hotele 2000 , avuga ko mu byukuri  barebye   Ekipe ifite izina n’amateka mu Rwanda maze  bahitamo Kiyovu Sports, Ekipe  ikunzwe na  benshi  bakaba bariyemeje kuyifasha no kuyishyigikira bayifasha kugaruka mu bihe yahozemo cyera.

Avuga kandi ko  akurikije ishyaka bayibonanye ari naryo itangiranye Shampiyona, bizera badashidikanya ko  nta kabuza  ibikombe izabitwara kandi byinshi.

Avuga ko ubusanzwe abakinnyi b’ikipe ya Kiyovu bacumbikirwa iminsi ibiri mbere y’uko bakina n’ikipe runaka,  bagahabwa amafunguro n’ibindi byangombwa byose bikenrwa, nta mushahara ngo babagenera kubera ko ubuyobozi bw’ikipe yabo buba bwabibatunganyirije mu buryo bwiza.

Ikindi ni  uko bagiranye amasezerano ngo y’umwaka azagenda avugururwa igihe cyose, bakazakomeza kandi gukorana neza n’ikipe ya Kiyovu Sports.

Asoza asaba abantu  kugana Hotel 2000 ari benshi kugira ngo bahabwe Servise iboneye badashobora gusanga ahandi,  na cyane ko abanyarwanda bagana Hotel 2000,  bagabanyirizwa igiciro kugeza kuri 50%  ugereranyije n’abanyamahanga.

Ni muri urwo rwego kandi asaba n’abandi baterankunga babishoboye gushora imari yabo  mu gushyigikira umupira w’amaguru n’indi mikino mu Rwanda kugira go kugira ngo ibashe kuva ku rwego iriho ibashe kugera ku urwisumbuye kurushaho.

Ku bigendanye na Service nziza zitangirwa muri Hotel 2000 n’uburyo abakozi bayo bakora neza uko bikwiriye,  bisobanurwa na none na Cynthia Buramba ushinzwe kwakira no kuyobora abagana Hotel bose uvuga ko yishimiye cyane  kuba akora Muri Hotel y’ikitegererezo ishimwa na benshi bayigana,  bityo nawe akaba yizeza abantu bose kuzakomeza kubona Servise nziza,  cyane ko we na bagenzi be ari cyo bashinzwe.

Agira ati “maze igihe nkora muri iyi Hotel nkaba ari naho natangiriye imirimo yo gukora ibigendanye n’Amahotel, gusa kubera amahugurwa tugenerwa n’Ubuyobozi bwacu kandi kenshi,  maze kugira nanjye uburambe mu buryo bwose bumfasha  twakira abakiriya bose  batugana baba abavuye mu mahanga no mu gihugu cyacu bagataha bishimiye uburyo bwiza bakiriwemo.”

Cynthia Buramba,  avuga ko bishimira uburyo Hotel bakorera iborohereza mu kazi kabo ka buri munsi, aho babafasha gukorera mu byiciro,  ku buryo umuntu akora amasaha icyenda gusa  maze akajya kuruhuka, bityo akazagarukana imbaraga zihagije zo gukora akazi mu buryo butunganye.

Ikindi  Cynthia Buramba avuga,  ni kubirebana n’imikoranire myiza hagati yabo n’Ubuyobozi bwabo,  bakaba bishimira ko bagenerwa umushahara mwiza ugeretseho n’agahimbazamusyi hashingiwe ku buryo hotel yabo iba yungutse.

Asaba abakozi bagenzi be gukomeza kurangwa n’ikinyabupfura mu kazi batanga Service nziza uko bisanzwe bakumva ko umukiliya Umwami, bityo bagakora buri gihe bitanze baharanira ko Hotel bakorera ikomeza gutera imbere no kugera ku musaruro ushimishije bityo nabo bakabona umushahara utubutse uzabafasha kwiteza imbere mu bihe bya none nibizaza.

Cynthia Buramba Umukozi wa Hotel 2000

Hotel 2000 ni Hotel y’ikitegererezo kandi igendanye n’ibihe bigezwe nk’uko Abayoobzi n’abakozi bayo babisobanura.

Yatangiye ibikorwa byayo mu 2013, ikaba ihereye mu mujyi wa Kigali rwagati  ibintu bifasha  abayigana bose  kubona ibyo bakeneye byose mu buryo bworoshye.

 Kuba Hotel 2000 yaragiranye ubufatanye n’ikipe ikunzwe na benshi ya Kiyovu Sports, bikaba ngo biri kuyongerera agaciro no gukundwa na bose ariyo mpamvu ubuyobozi bwayo  busaba ababishoboye bose kujya baza gusohokera no kwiyakirira muri Hotel 2000 kugira ngo bahabwe Servise ibanogeye uko babyifuza.

bifuza ibindi bisobanuro bakaba bahamagara kuri 0787791631 maze mukakirwa neza.

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *