Ibyibazwaga byabonye igisubizo, Abanyamakuru nabo batangiye gukingirwa covid 19

admin
2 Min Read

Imiterere y’akazi k’abanyamakuru yatumye bakomeza gukora ndetse no mu gihe cya guma mu rugo, muri ibi bihe abanyamakuru bari mu bafite ibyago byo kwandura kurusha abandi, ariko byakomeje kwibazwa impamvu batashyizwe mu bagomba gukingirwa ku ikubitiro, gusa umubyeyi mwiza ashobora kwibeshya nubwo atasaba imbabazi ariko nyuma agakosora ikosa atagishije inama, ni muri urwo rwego kuri uyu wa 15 werurwe abanyamakuru batangiye gukingirwa.

Inkuru dukesha taarifa igira iti’’Ni iki abanyamakuru babivugaho kuba batarashyizwe mu bagomba gukingirwa ku ikubitiro? Anaclet Ntirushwa ni umwe muribo, yabwiye taarifa ko kuba abanyamakuru batarakingirwa abona biterwa n’imvamvu ebyiri: kudahabwa agaciro no kutagira kivugira.

Gusa impungenge z’abanyamakuru zatangiye gusubizwa nyuma yaho umunyamabanga nshingabikorwa w’ishyirahamwe nyarwanda ry’abanyamakuru (Rwanda Journalist Association) Bwana Emmanuel  Habumuremyi  yatangarije taarifa ko yavuganye n’umukozi muri RBC  maze akamutangariza ko abanyamakuru bari butangire gukingirwa kuri uyu wa 15/03/2021, Ubwo twatunganyaga ino nkuru umunyamakuru wa igisabo.rw/ ari mubakingiwe ku ikubitiro n’abandi banyamakuru bakaba bakomeje kugenda bahamagarwa ngo bage guhabwa urukingo.

Abanyamakuru bafashe uru rukingo bakaba bishimiye kuba leta yibutse ko bari mu cyiciro cy’abashobora kwandura kurusha abandi, gusa baboneraho gusaba ko abanyamakuru bose bakiye guhabwa urukingo kuko akazi kabo kabasaba kujya gutara inkuru ahariho hose, ntihakwiye kubaho kujonjora bitewe n’ikigo umunyamakuru akorera cyangwa inshingano afite mu kazi.

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *