Home AmakuruThomas Hubakimana nyiri Big Mining yatorewe kuyobora Abikorera bo mu karere ka Ruhango

Thomas Hubakimana nyiri Big Mining yatorewe kuyobora Abikorera bo mu karere ka Ruhango

by Igisabo News
0 comments

Mu Nteko rusange y’Abagize Urugaga rw’Abikorera bo mu Karere ka Ruhango yateranye kuri uyu wa 09 Werurwe 2026, yasojwe itoreye Bwana Thomas Hubakimana usanzwe uyoboye kampani y’Ubucukuzi bw’Amabuye y’Agaciro ya Big Mining, kuba Umuyobozi mushya w’Urugaga rw’Abikorera PSF.

Ni nyuma y’igihe cyari gishize uwaruyoboraga Khalfan Twagiramutara yitabye Imana.
Ni mu gikorwa cyabereye mu Nteko rusange y’Abahagarariye abandi m’Urugaga rw’Abikorera bo mu Karere ka Ruhango bagera kuri 90%, hanyuma bagahitamo Bwana Thomas Hubakimana ku bwiganze bw’Amajwi hafi ya yose 100% ababera Umuyobozi , uwatowe akavuga ko yiyemeje gufatanya na bagenzi kuzamura Urwego rw’Abikorera mu karere ka Ruhango, harushaho kongerwa Ibikorwaremezo nk’Amahoteli, Ubukerarugendo, Uburezi, Ubuhinzi n’Ubworozi, imyuga n’ubukorikori, Ikoranabuhanga, Ubucuruzi n’Ubucukuzi bw’Amabuye y’Agaciro n’ibindi.

Aganira n’Ikinyamakuru Igisabo nyuma yo kugirirwa Icyizere na bagenzi be, Bwana Thomas Hubakimana, avuga ko yishimiye Icyizere agiriwe na bagenzi be bamutoreye kuyobora Urugaga rw’abikorera PSF mu Karere ka Ruhango, ahamya ko azakora uko ashoboye kose kugira ngo Inshingano ahawe azazisohoze neza aharanira Iterambere ry’Urwego rw’Abikorera n’Abanyaruhango muri rusange.

Agira ati “Twishimiye cyane Icyizere tugiriwe na bagenzi bacu cyo gutorerwa kuyobora uru rwego rukomeye mu Iterambere ry’Akarere kacu. Birumvikana ko tugomba gukora tutikoresheje, kugira ngo Inshingano duhawe tuzishyire mu bikorwa, tugendeye ahanini ku byo bagenzi bacu batubanjirije bagezeho, dukora duharanira kubyuzuza ari nako dushyiraho Akarusho, tugendeye na none ku mihigo y’Akarere Abayobozi bacu baba bahize igendanye n’Iterambere ry’Akarere muri rusange, birimo Ishoramari mu bikorwa bitandukanye nk’Amahoteli agezweho kandi yo ku Urwego rwo hejuru, mu bucuruzi butandukanye, Ubucukuzi bw’amabuye y’Agaciro, Ubuhinzi, Uburezi n’ibindi.”

Hatowe Komite Nyobozi y’Abantu batatu bayoboye Urugaga rw’Abikorera PSF Ruhango ikuriwe na Thomas Hubakimana uri hagati

Bwana Thomas Hubakimana usanzwe uyobora Kampani y’Ubucukuzi bw’amabuye y’Agaciro ya Big Mining, avuga ko Akarere ka Ruhango mu by’ukuri gasanzwe gakungahaye ku bintu bitandukanye by’Umwihariko Urwego rw’Ubuhinzi, Ubucuruzi n’ubucukuzi bw’Amabuye y’Agaciro, bityo bakaba ntawe usigaye inyuma, bagomba gushyiramo imbaraga mu buryo bugaragara, kugira ngo Ruhango Icyeye kandi ifite Amateka ya cyera mu Rwanda, ikomeze itere imbere kandi ngo bazabigeraho nta kabuza bose bashyize hamwe.

Ku urundi ruhande, avuga ko kuba asanzwe afite Uburambe mu miyoborere, cyane ko yagiye agirirwa Icyizere na bagenzi be mu bihe no mu bikorwa bitandukanye, ko azifashisha ubwo bunararibonye afite, afatanye n’abandi kuzamura Urugaga rw’Abikorera mu karere kabo, bisunze inama z’Ubuyobozi bw’akarere, banagendeye kuri gahunda nziza za Nyakubahwa Perezida Paul kagame wabashyiriyeho Urugaga rw’Abikorera, rukaba rumaze kugira uruhare rugaragra mu Iterambere ry’Igihugu cy’u Rwanda.
Abajijwe icyo agiye gukora kugira ngo Ruhango icyeye Imvugo ibe Ngiro, irangwe no kugira Amahoteli akomeye nko mu tundi turere, avuga ko mu bisanzwe Amahoteli ahari kandi ko akora neza icy’ingenzi kikaba gukangurira banyirayo, gukomeza gutanga Serivise nziza ku babagana, hagakangurirwa n’abandi bifuza gukorera mu Karere ka Ruhango kuza ari benshi, cyane ko Amarembo afunguriwe buri munyarwanda wese n’Abanyamahanga kuhashora Imari.

Na cyane ko ngo ari ahantu heza habereye Ishoramari n’isoko ryaguye, bitewe n’uburyo Ruhango by’umwihariko ari mu Isangano ry’imihanda inyurwamo na benshi, baba abava mu Ntara y’I Burengerazuba mu gice cy’I Burengerazuba n’ubundi nka Rusizi, Nyamasheke na Karongi n’Amajyaruguru yayo nka Rubavu , Nyabihu na Ngororero, hiyongereyeho bagenzi babo bo mu Ntara y’Amajyepfo nka Nyamagabe, Huye, Gisagara na Nyaruguru, Muhanga na kamonyi, Umujyi wa Kigali n’Uduce two mu ntara y’I Burasirazuba nka Bugesera ndetse n’abaturuka cyangwa se bajya mu bihugu by’Abaturanyi bo mu gihugu cy’u Burundi na RDC, bose ngo bakaba baca kenshi mu Ruhango bikagaragaza ko ari Isoko rigari ry’abantu bose bashobora guhahiramo no kuharara bakagubwa neza muri Ruhango icyeye.
Bwana Thomas Hubakimana watorewe kuyobora urugaga rw’Abikorera mu karere ka Ruhango afite uburambe ku bigendanye n’ubuyobozi.

Abagize Akanama Nkemurampaka nabo batowe bityo Ubuyobozi Ubuyobozi bw’Urugaga rukaba ruyobowe n’Abantu 10 hiyongereyeho Umunyamabanga Nshingwabikorwa Nyirahabimana Laurence


Ku bigendanye n’uburambe mubyo guhagararira bagenzi be Thomas Hubakimana avuga ko azashingiraho ashyira mu bikorwa Imirimo yatorewe yo gufatanya n’abandi kuzamura Urwego rw’Abikorera mu karere ka Ruhango.

Agira ati “Uburambe bwo burahari, cyane ko maze imyaka irenga 15, ngenda nyobora Amakampani atandukanye kandi bigakorwa neza. Ni muri urwo rwego nayoboye Akagera Mining igihe kigera ku myaka itandatu, nkora muri Avilla Mining “ kampani ishinzwe Umutekano”mu gihe cy’Imyaka itatu, ndetse n’ahandi hatandukanye kandi hose nkahava neza ntawanyirukanye, ahubwo ari uko mpinduye ibyo nakoraga.”

Uretse kuba afite Uburambe mu mirimo itandukanye yagiye akora, Bwana Thomas Hubakimana, avuga ko ari Umucukuzi w’Amabuye y’Agaciro wabigize Umwuga akaba ayoboye Kampani ya Big Mining kuva muri 2014, akaba yarabaye Visi Perezida wa kabiri ku rwego rw’intara y’Amajyepfo, ashinzwe Imari asoza manda ye neza, muri kino gihe akaba ari Umushumba mu Itorero rya ADEPR, akaba ayoboye igice cya Kiruli na Nyanza mu Ntara y’Amajyepfo.

Ku bigendanye n’Amashuri, bwana Thomas Hubakimana watorerewe kuyobora urugaga rw’Abikorera mu karere ka Ruhango, afite Impamyabumenyi y’Icyiciro cya 2 cya Kaminuza muri Nation to Nation Christian University (Ishuri ry’Abanyamerika ).
Akagira Icyiciro cya 3 “Masters”mu bigendanye n’Isuku n’Isukura mu Mijyi no mu cyaro.
Muri iki cyiciro akaba yaranizemo ibijyanye n’Iterambere, Ubutabazi bw’Ibanze mu gihe cy’ibibazo ndetse n’Imiyoborere no Kwiteza imbere kw’Amatsinda cyangwa se ibimina .
Avuga ko ubwo burambe mubyo yakoze n’Amashuri yize biri mubyagiye bimufasha gukorana no kubana neza n’abandi, bityo akizera adashidikanya ko azayobora uru rwego neza afatanyije na bagenzi be.
Mu bandi batorewe kuyobora Urugaga rw’Abikorera “PSF” mu karere ka Ruhango ni Madame Umutoniwase Jeanne Visi Perezida wa 1 ndetse na Madame Tuyishimire Chantal ndetse n’abagize Akanama Nkemurampaka barindwi.
Abatowe bakaba batorewe Manda y’Imyaka Itatu ishobora kongerwa rimwe gusa.

Icyicaro cy’Akarere ka Ruhango giherereye mu Murenge wa Ruhango, Akagali ka Nyamagana, Umudugudu wa Nyarusange ya I kuri metero 600 (600m) uvuye kuri Kaburimbo, ku birometero 73 uvuye mu Mujyi wa Kigali werekeza i Huye.

Akarere ka RUHANGO kabonye komite y’abagize urugaga rw’abikorera ni kamwe mu Turere umunani tugize Intara y’Amajyepfo. kagizwe n’Imirenge 9, Utugari 59 n’Imidugudu 533,

Akarere ka Ruhango kagizwe n’ibice bitatu :Igice cy’Amayaga kigizwe n‘Imirenge ya mbuye,Kinazi na Ntongwe,Igice cy’Akabagali kigizwe n’Imirenge ya Bweramana, kabagali na Kinihira,Igice cyo hagati kigizwe n‘Imirenge ya Ruhango;Byimana na Mwendo

You may also like

Leave a Comment