Mu gihe abakora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu Rwanda bakangurirwa gukora kinyamwuga, barushaho guteza imbere aho bakorera, bazamura imibereho y’abaturage banarengera ibidukikije, Big Mining Company Ltd ikorera ibikorwa byayo mu Karere ka Ruhango, yafashe iya mbere mu kubyubahiriza 100% nk’uko ubuyobozi n’abakozi bayo babyivugira.
Iyi ni kampani y’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro ikomeje kurangwa no kugaragaza ubudasa mu byo bakora, bitewe ahanini no gukora bya kinyamwuga akazi kabo, birimo kugendera ku mategeko n’amabwiriza agenga ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu Rwanda, kwiteza imbere, guharanira iterambere n’imibereho myiza y’abakozi no kuzamura agace bakoreramo muri rusange.
Umuyobozi mukuru ushinzwe ibikorwa rusange n’iterambere muri Big Mining Company Ltd, Mucyo Muhire Ange, avuga ko iyo basubije amaso inyuma hakarebwa uko kampani yatangiye ibikorwa byayo muri 2014, ku bikoresho n’abakozi bake batangiranye ndetse nta bumenyi bwihariye ari ugukora ibya Gakondo, hakarebwa ikoranabuhanga riri kwifashishwa mu bushakashatsi bwimbitse muri kino gihe bwo kugera ku mabuye bacukura ya Koruta na Gasegereti.
Hari kandi kuba bafite abakozi benshi ku buryo abagera kuri 189 bahuguwe ku bigendanye n’umwuga bakora, ibyo byose ngo bikagaragaza uburyo Big Mining iri kwerekeza mu nzira no mu bihe byiza, byatuma ntawashidikanya ko mu gihe gito kiri imbere, izaba ibarirwa mu bigo bitanu bya mbere mu Rwanda bikora akazi ku bucukuzi bw’amabuye y’agaciro uko bikwiriye .
Agira ati “Nta guca ku ruhande, kampani yacu iherereye mu Karere ka Ruhango Umurenge wa Byimana, Intara y’Amajyepfo.
Twatangiye ibikorwa byacu mu mwaka wa 2014, intego ikaba iyo gukora ubushakashatsi no gucukura amabuye y’agaciro bya kinyamwuga, hagendewe ahanini ku bisabwa n’ikigo cy’igihugu gishinzwe amabuye y’agaciro Gaz na Peteroli mu Rwada “RMB” bikaba bikorwa neza, ibyo bikagaragazwa n’indani tumaze guhanga zirimo ubutunzi bw’amabuye menshi.

Umuyobozi ushinzwe ibikorwa remezo n’Iterambere muri Big Mining Company Ltd Mucyo Muhire Ange
Ibyagezweho tukaba tubyishimira, cyane ko umusaruro ushakishwa ukaboneka, tubikesheje abakozi bafite uburambe n’ubunararibonye bakora batikoresheje, na nyuma y’uko abagera kuri 189 muri bo, bigiye ku UMURIMO bagahugurwa.
Turishimira ko ibyo bahuguwemo byatangiye gutanga umusaruro ufatika, by’umwihariko tugashimira RTB yabidufashijemo ikabaha n’ impamyabumenyi.
Ku bigendanye n’abakozi kandi, avuga ko bafite abagera kuri 540 muri bo 18% bakaba igitsinagore, aho bakora akazi nk’akabagabo kandi bakanganya umushara ntabusumbane, bagahemberwa ku gihe, bakaba banafatira amafunguro ku kazi.
Ku bigendanye n’ibyo kampani ifatanya na Leta, Mucyo muhire, avuga ko bafite abakozi 15 bahoraho bashinzwe gusibura no gutunganya imihanda yo mu gace bakoreramo, mu rwego rwo kuyisigasira cyane ko hari iyo bagiye bagiramo uruhare mu kuyikora.
Ku rundi ruhande kandi Big Mining yishyurira imiryango itishoboye irenga 200 ubwisungane mu kwivuza, hari kandi n’imiryango yubakirwa amacumbi n’iyahawe amashanyarazi, mu rwego rwo kwanga ko insinga zibaca hejuru badacaniwe.
Ku birebana n’ingorane, avuga ko ikibazo bahura nacyo ari icy’umuriro muke ndetse n’imihanda.
Ku bigendanye no kurengera, Madame Uwamugira Anne, Umukozi ushinzwe kubungabunga Ibidukikije n’imibereho y’abakozi, avuga ko Akarusho ka Big Mining yisangije, ari uburyo ahamaze gushira amabuye y’Agaciro, hose bahita bahatera Amashyamba ku buryo ibiti birenga ibihumbi 70 byatewe ndetse n’ibyatsi, hanacukurwa imirwanyasuri hagamijwe ahanini kwirinda ko ahamaze gucukurwa hasigara hambaye ubusa.
Agira ati “Iri shyamba ryose mubona rikikije aha hose, ni iryo twateye hamaze gucukurwa, igikorwa kikaba gikomeje. Uretse amashyamba tunatera ibyatsi, tugaca Imirwanyasuri ku buryo iyo uhanyuze utabizi, ntiwapfa kumenya ko higeze gucukurwa, cyane ko imisozi yose twayikikije ibiti n’ibyatsi.”
Avuga ko intego ya Big Mining ari ugukora neza, barushaho kubungabunga ibidukikije bagendeye kuri gahunda n’inama za Leta y’u Rwanda.

Umukozi ushinzwe kubungabunga Ibidukikije n’Imibereho y’Abakozi Madame Uwamugira Anne
Bamwe mu bakozi bigiye ku murimo barishimira ibyo bagezeho babikesha Big Mining
Abakozi bigiye Umurimo ku kazi, bakaza guhabwa impamyabumeyi na RTB, bavuga ko gukora muri Big Mining ku bwabo, ari amahirwe abandi badafite, bagendeye ku ubumenyi bungutse bwabagejeje ku rwego rwo kuba aho bagera hose, bahita bakora neza akazi bakaba banakwihangira ibyabo birombe, bakabibyaza umusaruro nk’abandi.
Halerimana Jean Bosco, amaze imyaka igera kuri 4 muri Big Mining kandi ari mu bigiye ku murimo.
Avuga ko amaze kuhungukira byinshi bitewe n’uburyo yaje nta kintu azi, nyamara muri kino gihe ngo kubera amahugurwa, byamwongereye imbaraga.
Avuga ko azi gupima ahashobora kuboneka amabuye, bityo bikaba bimuha imbaraga z’uko aho yajya hose yakwakiranwa ikaze, anabonye ubushobozi akaba yanakwikorera ntibimugore.
Agira ati “Nungukiye byinshi muri Big Mining. Iyi mashini mubona twifashisha twagura Indani dukurikiye aho twasanga umusaruro, nzi kuyikoresha mu buryo bwose ku buryo mu gihe gito mba mbonye umubyizi.

Abakozi mbere yo kwinjira mu ndani babanza guhabwa amabwiriza y’akazi kagiye gukorwa
Muri aka akazi nkora katumye mbasha kubona ikibanza, ngura amatungo mbasha no kugera ku bindi bikorwa nari nkeneye, nkaba nsaba urubyiruko bagenzi banjye babishoboye, kutagira ubute bwo kuza gukora akazi ku bucukuzi, cyane ko ari akazi nk’akandi kose. Iyo ugakoze ugakunze ibyo wifuza byose ubigeraho.”
Ibyo Harelimana avuga abihuriyeho na mugenzi we Fideli, wishimira kuba yarafashijwe na Big Mining yamuhaye amahugurwa yamwongereye ubumenyi bwatumye aba umucukuzi w’umwuga, ibyo yize akaba ari kubibyaza umusaruro.
Uwizeyimana Devota ahagarariye abagore bakora muri Big Mining, nawe yarahuguwe azi gukora imirimo yose ikorwa na basaza be.
Avuga ko mbere yo kuza muri Mining, yabohaga Uduseke, bikaba bitaramwinzirizaga nk’uko ari gukora ubungubu muri Big Mining.
Agira ati “Nashoboraga kumara ukwezi nta mafaranga ahagije mfite nabohaga Uduseke. Aho ngereye muri Big Mining nkabasha no kubona amahugurwa hamwe na basaza bacu, byanyongereye imbaraga ku buryo nterwa ishema no kuba nkora ibyo nahuguwemo.
Kubera umurava n’ubushake nkorana, mfite ikipe y’abakozi nshinzwe nkanahagararira n’abadamu bagenzi banjye.”

Uwizeyimana Devote uhagarariye Abagore muri Big Mining nawe yigiye Umurimo ku kazi arashoboye akora nk’ibyo abagabo bakora
Asaba urubyiruko rw’Abakobwa badafite akazi, kudacika intege ngo bishore mu ngeso mbi. Abakangurira kuza muri Big Mining bagahabwa akazi ngo karahari kandi bahemba neza.
Atagiye kure ya bagenzi be, Nakure Yvette, ni umukobwa uri mu kigero cy’imyaka 23 nawe wahuguriwe ku murimo.
Yishimira ko bafatwa neza mu kazi bakanahabwa ibyo bemererwa n’amategeko bigendanye n’akazi, birimo ubwisungane mu kwivuza, umusanzu muri EJOHEZA, by’umwihariko bagashimira ko bafite ivuriro mu kigo, icyumba cy’abagore n’ibindi.
Ni byinshi abakora muri Big Mining bishimira, bakavuga ko Ubuyobozi bwabo babushimira kurushaho ko ntacyo basaba ngo bakibure.

Abakozi bo muri Big Mining bafite muganga ubitaho umunsi ku uwundi
Bavuga ko banyuzwe n’amahugurwa bahawe, abayabonye bagasabira bagenzi babo bataragerwaho,kuzafashwa bakayajyamo kuko ari ingirakamaro ku bacukuzi.
Big Mining Company Ltd, ni imwe mu ma Kampani y’Ubucukuzi bw’Amabuye y’Agaciro mu Rwanda. Ni kampani imaze kugira Ubunararibonye buhagije cyane ko yabonye izuba muri 2014.
Ni Kampani kandi bivugwa ko aho ikorera hari amabuye ahagije yacukirwa imyaka irenga 50 akiboneka mu buryo buhagije, bihabanye cyane n’abajyaga bakwiza ibihuha ko u Rwanda nta mabuye rufite, mu gihe nyamara mu gihugu hose uhasanga ibigo by’Ubucukuzi bwayo byishimira umusaruro babona.

Muri Big Mining bafite ikipe ihoraho ishinzwe gutunganya imihanda y’abaturage baho bakorera
Big mining ikaba ikorera mu Karere ka Ruhango, Umurenge wa Byimana. Ikaba Kampani ifite ibikoresho bigezweho kandi bihagije, ikagira Abakozi bagera kuri 540 bagizwe na 18% by’Abagore.
Andi mafoto yerekana ibikorwa bya Big Mining company



