Home SportsKu minsi 2 ibura yonyine ngo habeho Itora ry’Abayobozi ba Ferwacy Abakandida ntibashaka kuvugisha Itangazamakuru

Ku minsi 2 ibura yonyine ngo habeho Itora ry’Abayobozi ba Ferwacy Abakandida ntibashaka kuvugisha Itangazamakuru

by Igisabo News
0 comments

Nyuma y’uko kuwa 23 Gicurasi 2026 hatangajwe Lisiti ya burundu y’Abahatanira kuyobora Ishyirahamwe ry’umukino w’Amagare mu Rwanda Ferwacy, bamwe mu bari kwiyamamaza ntibifuza kugira icyo batangaza na kimwe kigendanye na gahunda bafitiye uwo mukino.

Ni mu gihe kuri iyo Tariki yavuzwe haruguru, hasohotse Urutonde rwa’Abakandida 11 bahatanira imyanya itandukanye igize inzego za Ferwacy, ku mwanya w’Umukandida wa Perezida hariho Bwana Nkurayija Ishimwe Jean Hubert,  naho kuwa  Visi Perezida wa 1 hagaragaraho Makuza Clement Anastase Rwigimba.

 Cyakora  igitangaje nyuma y’ibyo byose ni uburyo aba bari kwitegura kuba Abayobozi mu myanya ya mbere muri Ferwacy, nta n’umwe ushaka  kugira icyo yavuga ku byo yiteguye gukorera Abanyamuryango n’Abanyarwanda muri rusange, by’Umwihariko igihe  ahamagawe n’Umunyamakuru.

Nyuma y’uko kuwa 24 Gicurasi 2026 Abakandida bari bemerewe gutangira kugeza Imigabo n’Imigambi yabo ku banyamuryango by’Umwihariko abagize Inteko itora, Ikinyamakuru Igisabo cyagerageje kuvugisha uwiyamamariza ku mwanya wa Perezida wa Ferwacy ariwe Nkurayija Ishimwe Jean Hubert, akimara kumva ko ahamagawe n’umunyamakuru, mu ijwi rituje agira ati “Ariko ndumva wibeshye Nomero.”

Tumaze kwibaza ko twaba twibeshye, twarahinyuje twifashisha abantu abarenze bane baziranye nawe, bose bahuriza kuri Nomero ye ya MTN dufite ndetse imubaruyeho.

Uwiyamamariza ku mwanya wa Perezida wa Ferwacy ariwe Nkurayija Ishimwe Jean Hubert,

Nyuma yo guhamirizwa ko ari Nkurayija Ishimwe Jean Hubert nyiri ubwite tuvugisha, Ikinyamakuru Igisabo cyamwandikiye Ubutumwa bugufi bwa Whatsap, kimusaba ko yakwihangana agafata Telefoni akagira icyo atangaza ku migabo n’imigambi yaba afitiye ishyirahamwe agiye kuyobora, ndetse n’akarusho yumva afitiye abakunzi b’umukino w’Amagare muri rusange,

Gusa  kugeza ku umunsi hasigaye iminsi 2 yonyine ngo bajye mu matora, ntarabasha kwitaba umunyamakuru kandi ahamagarwa buri munsi.

Kimwe na Mugenzi we wo ku mwanya wa Perezida utitaba abamuhamagaye, uwitwa Makuza Clement Anastase, ari kwiyamamaza nka Visi perezida wa 1 wa Ferwacy.

 Ubwo nawe yahamagarwaga n’Umunyamakuru w’Igisabo yabashije kwitaba, amwizeza ko ari bumwihamagarire namara guhuguka, nyamara kuva kuwa 26 Gicurasi 2026 ubwo yahamagarwaga, kugeza ubwo hasigaye iminsi 2 ngo itora ribe, kwitaba telefoni kwe nawe byaranze, ndetse no gusubiza ubutumwa bwanditse bikomeza kuba ikibazo.

Ubwo ikinyamakuru Igisabo cyavugishaga Perezida wa Komisiyo y’amatora muri Ferwacy Charles Nzabamwita Karegeya, ushimirwa gutanga amakuru yose yaba afite,

Avuga  ko Abakandida bose bafite umwanya uhagije wo kwiyamamaza no kugaragaza Imigabo n’imigambi yabo nta nkomyi, haba imbere y’abanyamuryango, ku bagize Inteko itora ndetse no mu Itangazamakuru.

Perezida wa Komisiyo y’Amatora Charles Nzabamwita Karegeya avuga ko nta mukandida babujije kuvugana n’Itangamakuru

Agira ati “ Abakandida bose bafite Uburenganzira busesuye bwo kwiyamamaza bagendeye ahanini  ku mabwiriza ya Komisiyo bashyikirijwe. Gusa bakaba bagomba kwirinda  ibigendanye no gusebanya, gutanga Indonke cyangwa se ikindi gikorwa cyose cyazabangamira imigendekere myiza y’Amatora.”

Mu bihe bitandukakanye cyakora, Ikinyamakuru Igisabo cyabashije kuvugana na bamwe mu bakandida bo ku yindi myanya, abahoze muri Komite icyuye igihe, ndetse n’abandi banyamuryango ba Ferwacy.

Ababajijwe, bavuga ko  kuba  Abakandida bo ku myanya yo hejuru batitaba Itangazamakuru bidatangaje, cyane ko ibintu byo muri Ferwacy ngo bidakinishwa ahubwo bisaba kubigendamo  gake, ku uburyo ngo hari n’ushobora kwishimira ko ari ku urutonde agatangira kwihandagaza avuga, nyamara ku munota wa nyuma agasabwa kuvanamo Kandidatire ye, bityo akaba yaravugiye ubusa.

Umwe mu batanze ayo makuru agasaba kudatangazwa, agira ati “ Muri ferwacy hatandukanye cyane n’andi ma Federasiyo mujya mubona. Abayiyoboraga cyera barigenzuraga bakora icyo bishakiye haba mu ngengo y’Imari no gutegura Ibikorwa bya Federasiyo. Muri iki gihe byarahindutse, Ferwacy ni Federasiyo ikurikiranwa n’inzego zo hejuru cyane cyane Minisiteri irebana n’ibya Siporo. Nguhaye Urugero rwa hafi ni uko  mu bihe bishize, hari abagiye bavamo ku munsi w’Itora”.

 ikindi wamenya ni uko hari abatanze Kandidatire zabo kandi bujuje ibisabwa, nyamara baje gukurwamo  batabwiwe impamvu, ndetse hari n’abaje ku Urutonde rw’Agateganyo, baza kwisanga  urwa burundu batarugaragayeho, hakaba n’abandi baje kurwa burundu batari geze bagaragara kurw’agateganyo.”

Abazatorwa Barasaba guteza Imbere igare kurushaho bahereye mu bana bato

Uyu mutangabuhamya avuga ko ibyo byose udashobora kubirengaho uri Umukandida muzima, uzi neza ko n’uburyo wageze aho ngaho ku rutonde nabyo bitavugwaho rumwe na bose, maze ngo wihandagaze ujye mu Itangazamakuru kwivuga ibigwi, mu gihe utaramenya niba koko  ku itariki ya nyuma izagera ugifitiwe Icyizere.

Gusa n’ubwo bwose byibura n’abangaba bagerageje gusobanura zimwe mu mpamvu zaba zibuza Abakandida bamwe  kuvugisha Itangazamakuru, mu bihe bishize abiyamazaga bo bageragezaga gutanga Amakuru uko bayasabwe, bakanashimirwa ko  banagera mu mirimo yabo batorewe bagakomeza kuvugisha  Itangazamakuru ntacyo basize inyuma.

Kimwe na komite zababanjirije, abari kwiyamamaza kino gihe nabo. ntibakagombye kwitinya no kutiyizera bakavuga ntacyo bishisha nk’uko Perezida wa Komisiyo y’Amatora abivuga,  kugira ngo n’abavuga amakuru y’uko  hari bamwe bajya mu myanya y’Ubuyobozi badakwiriye bazanywe ku bundi buryo, nabo babure icyo babivugaho cyane ko muzaba mwabihereye ukuri kwanyu.

Barasaba Kandi guharanira gutahukana Intsinzi mu Rwanda no hanze yarwo

Amatora y’abayobozi bashya bahatanira kuyobora Ferwacy, ateganyjwe kuri uyu wa 31 Gicurasi 2026 niba nta gihindutse.

 abakunzi b’umukino w’amagare baganiriye n’Ikinyaamkuru Igisabo hafi ya bose, bakaba basaba abazatorwa, kuzakora ibishoboka byose kugira ngo Abanyarwanda barusheho kwegukana Ibikombe byinshi muri uwo mukino, haba muri Tour du Rwanda no mu yandi marushanwa mpuzamahanga atandukanye.

E.Niyonkuru

You may also like

Leave a Comment