Home AmakuruRDB yahumurije abasura u Rwanda

RDB yahumurije abasura u Rwanda

by Igisabo News
0 comments

rwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB) rwatangaje ko nubwo mu karere u Rwanda ruherereyemo hagaragaye icyorezo cya Ebola, ibikorwa by’ubukerarugendo, inama no kwakira abantu bikomeje, kandi ko nta mpungenge abantu bakwiriye kugira.

Mu butumwa RDB yashyize hanze, yavuze ko “u Rwanda ruracyafunguye ku bukerarugendo, inama, ibikorwa by’ubucuruzi, pariki z’igihugu, amahoteli, ahabera inama ndetse n’ibikorwa by’ubukerarugendo bikomeje gukora nk’uko bisanzwe ariko hubahirizwa ingamba z’ubuzima.”

Yakomeje ivuga ko “abasura u Rwanda barashishikarizwa kuryoherwa na gahunda zabo bafite icyizere, ariko banubahiriza amabwiriza y’ubuzima yashyizweho.”

U Rwanda rwijeje ko rufite inzego z’ubuzima zishoboye kandi ziri gukurikiranira hafi amakuru yose y’uko iki cyorezo gihagaze, ndetse rwiteguye mu gukumira Ebola.

Rwashimangiye kandi ko ruri gukorana n’abafatanyabikorwa bo mu karere n’abo ku rwego mpuzamahanga mu kubungabunga ubuzima bw’abarutuye ndetse n’inyamaswa.

Mu gukumira iki cyorezo, RDB yatangaje ko ku mipaka y’u Rwanda irimo no ku Kibuganda cy’Indege Mpuzamahanga cya Kigali hakajijwe ingamba z’ubwirinzi zirimo gupima abinjira n’abasohoka.

Yongeye gushimangira ko abanyamahanga banyuze muri RDC mu gihe kiri munsi y’iminsi 30 batemerewe kwinjira mu Rwanda. Abanyarwanda n’abandi bafite ibyangombwa bibemerera gutura mu gihugu bo bemerewe gutaha, ariko mu gihe baba baherutse muri RDC mu minsi 30 ishize, bazashyirwa mu kato.

Ibikorwa by’ubukerarugendo no kwakira inama bikomeje biri mu byinjiriza u Rwanda amafaranga menshi.

Amafaranga yinjijwe n’ubukerarugendo mu 2025 ni miliyoni 685$, avuye kuri miliyoni 647$ zari zinjijwe mu 2024. Aya angana n’izamuka rya 6%.

Mu 2025, umubare w’abasura u Rwanda nawo wazamutseho 9% ugera ku bantu miliyoni 1,49. Benshi muri aba basuye Pariki y’Igihugu y’Ibirunga ikunzwe kubera ingagi, ndetse n’izindi pariki.

Umubare w’amafaranga u Rwanda rwinjije avuye mu nama, amamurikabikorwa n’amamurikagurisha ni miliyoni 94,7$, avuye kuri miliyoni 84,8$ zari zinjijwe n’ibi bikorwa mu 2024. Bingana n’izamuka rya 11%.

Ebola u Rwanda rukomeje kwitwararikaho yagaragaye bwa mbere muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu Ntara ya Ituri, nyuma igera no muri Uganda. Iyi izwi ku izina rya Bundibugyo.

Muri rusange abamaze kwicwa n’iyi Ebola ni 221, mu gihe abo bikekwa ko banduye barenga 900.

Nubwo bimeze gutyo, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima, Dr. Yvan Butera, aherutse gutangaza ko iki cyorezo kitaragaragara mu Rwanda.

Ati “Muri uku kwezi kwa Gicurasi muri kano karere dutuyemo hagaragaye icyorezo cya Ebola, kikaba cyaragaragaye mu Ntara ya Ituri muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Icyorezo cya Ebola ntabwo aribwo bwa mbere kigaragaye mu karere no mu yindi myaka cyagiye kigaragara.”

“Uyu mwaka rero gifite uko gihagaze aho cyagaragaye muri RDC ariko kugeza ubu no mu gihugu cya Uganda hakaba hari abantu batanu bagaragaye bacyanduye. Mu Rwanda rero nta murwayi wa Ebola uhari, indwara ya Ebola ntabwo iri mu Rwanda, ariko iyo indwara nka Ebola ije mu Karere, biba ngombwa ko habaho ingamba z’ubwirinzi zamaze no gushyirwaho mu gihugu, ku mipaka igihugu gifite muri rusange.”

Virusi ya Ebola yongeye izwi nka Bundibugyo yabonetse bwa mbere muri Uganda mu 2007-2008, yandura ku bantu 149, yica 37. Mu 2012 yagaragaye muri RDC mu gace ka Isiro, abantu 57 barayandura, yica 29.

U Rwanda rwamaze impungenge abarusura ku cyorezo cya Ebola

You may also like

Leave a Comment