Perezida Paul Kagame yahaye ipeti rya Assistant Inspector Of Police [AIP] abofisiye bato 436 binjijwe muri Polisi y’u Rwanda.
Ni ibirori byabaye kuri uyu wa 27 Gicurasi 2026, bibera mu Ishuri ry’Amahugurwa rya Polisi rya Gishari PTS Gishari, bihuzwa no kwizihiza imyaka 25 ya Polisi y’Igihugu mu bufatanye butanga umutekano.
Ibi birori byitabiriwe na Perezida Paul Kagame, ababyeyi n’imiryango y’abafosiye barangije amahugurwa, abayobozi mu nzego za Leta n’abandi.
Abarangije amasomo yatangirwaga muri PTS Gishari ni 436 barimo abagore 109 mu gihe abandi 327 ari abagabo.
Harimo abari basanzwe ari abapolisi bongeraga ubumenyi mu gihe abandi ari bwo bagiye kwinjira muri Polisi y’Igihugu.
Muri bo kandi harimo abanyamahanga 9 baturutse muri Seychelles.
Abapolisi binjiye muri Polisi y’u Rwanda bazahabwa inshingano zitandukanye binyuze mu mashami arimo irishinzwe umutekano wo mu muhanda, ikoranabuhanga, ubuvuzi, umutekano wo mu mazi, kuzimya no gukumira inkongi.
Hari kandi abazakorera mu ishami rishinzwe gucunga umutekano no gusaka hakoreshejwe imbwa, iry’ubwubatsi, kugenzura ubuziranenge bw’ibinyabiziga, abakozi n’imiyoborere, imikoreshereze y’imari n’umutungo ndetse n’ayandi.
Abasoje amasomo mu Ishuri ry’Amahugurwa rya Polisi y’u Rwanda rya Gishari (PTS Gishari) riherereye mu Karere ka Rwamagana, bahawe amahugurwa, imyitozo n’ubumenyi buzabafasha gushyira mu bikorwa inshingano zabo kinyamwuga.
Muri rusange biga uko akarasisi gakorwa, gukoresha imbunda, uko barwanya umwanzi n’ibindi bifitanye isano n’umwuga cyangwa inshingano za Polisi y’u Rwanda.
Iri shuri rya PTS Gishari bizemo ryubatswe mu buryo bugezweho, rifite inyubako z’ibiro, ahashobora kwakirirwa abayobozi batandukanye barisura, amashuri, inyubako zicumbikira abapolisi, ibitaro ndetse n’imbuga ziberamo imyitozo ya gisirikare n’amasomo njyarugamba ahabwa abari gutegurirwa kwinjira muri Polisi y’u Rwanda.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Boniface Rutikanga, avuga ku rugendo rw’imyaka 25 uru rwego rumaze, yagaragaje ko rwabaye urw’abaturage kandi aba ari bo rukorera.
Ati “Ni imyaka yabayemo byinshi, nabishyira mu bice nka bitatu. Ni Polisi yashyizweho nyuma yo guhuza izari Polisi eshatu, Jandarumori, Police Comunal na Police Judiciel habaho imwe uyu munsi tuvuga. Urwo rugendo rwazanye impinduka cyangwa itandukaniro. Ni Polisi yagombaga kuba iy’abaturage, ikorera abaturage bose itavangura. Icya kabiri yagombaga gukorana n’abaturage cyane kugira ngo tubashe kubaha serivisi bifuza, tubashe gucunga umutekano wabo n’ibyabo mu bufatanye.”
Umuyobozi w’Ishuri ry’Amahugurwa rya Polisi rya Gishari, CP Robert Niyonshuti, yagaragaje ko abasoje amahugurwa bayatangiye ku wa 15 Nyakanga 2025.
Yerekanye ko bari mu byiciro bitandukanye birimo 124 barangije icyiciro cya kabiri cya Kaminuza mu ishuri rya Polisi mu mashami atandukanye, 172 bari basanzwe ari abapolisi bato barimo icyenda baturutse muri Seychelles, 66 bavuye mu buzima bwa gisivili, 50 ba NISS na RIB na bane basoreje amahugurwa yabo muri Singapore na Misiri.
CP Niyonshuti yagaragaje ko ubumenyi bahawe, buzabafasha kwitwara neza no kuzuza inshingano zabo mu gucunga umutekano w’abantu n’ibintu.
Abanyeshuri bane bahize bashimiwe barimo uwaturutse muri Seychelles, Nicolette Maria, washimiwe ku myitwarire myiza yamuranze mu gihe cy’amahugurwa.
Hari kandi abanyeshuri batatu bagaragaje ubudasa mu bikorwa bakoze byari bigize imyitozo barangajwe imbere na Boas Castro wambitswe umudali na Perezida Kagame, akurikirwa na Isaie Kayiranga na Chantal Mureshya.


Perezida Kagame yatanze ipeti rya AIP ku bofisiye bato 436 binjiye muri Polisi y’Igihugu
Imyaka 25 ya polisi y’u Rwanda
Mbere ndetse na nyuma gato y’uko RPA ibohoye u Rwanda ku wa 4 Nyakanga 1994, igihugu cyari gifite inzego zitandukanye z’umutekano zafatanyaga n’iz’igisirikare zishinzwe kubungabunga ituze n’umutekano rusange.
Izo nzego zarimo Gendarmerie Nationale yakoreraga muri Minisiteri y’Ingabo, Polisi ya Komini yakoreraga muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, ndetse n’Abagenzacyaha (Judicial Police Inspectors) bakoreraga muri Minisiteri y’Ubutabera.
Mu mwaka wa 2000, Guverinoma y’u Rwanda yabonye ko ari ngombwa gushyiraho urwego rwa polisi rutunganye, ruhujwe kandi rukora kinyamwuga, rushobora guhangana neza n’ibibazo by’umutekano byari bikiri byinshi muri icyo gihe.
Ibi byatumye izo nzego eshatu zihuzwa muri Kamena 2000, zibyara ‘Rwanda National Police, yari ifite inshingano zo kubahiriza amategeko no gucunga umutekano.
Polisi y’u Rwanda, nk’urwego rukora rureba kure, yubakiye ku ndangagaciro z’ingenzi zirimo; Ubunyamwuga, Gukunda igihugu, Ubunyangamugayo n’Imyitwarire irangwa n’Ikinyabupfura cyo hejuru.
Igihe yashyirwagaho mu mwaka wa 2000, intego yayo ya mbere yari ugukomeza umutekano n’ituze. Kugira ngo ibi bigerweho, hashyizwe imbaraga nyinshi mu kwimakaza indangagaciro zo gukorera igihugu nta kwikunda, ubunyamwuga n’ubushobozi mu kurwanya ibyaha no gutuma abaturage babaho batekanye.
Kugeza ubu, Polisi y’u Rwanda yarenze uburyo bwa gakondo bwo gukora akazi ka polisi aho yifashisha ikoranabuganga ndetse igamije gutuma abaturage basobanukirwa uruhare rwabo mu gukumira ibyaha.
Kugeza ubu, yubatse ubufatanye bukomeye n’abaturage mu kurwanya ibyaha. Ubu bufatanye bugaragarira mu kwimakaza umutekano n’ituze binyuze muri gahunda ya “community policing”, ituma abapolisi n’abaturage basangira amakuru y’ingenzi afasha gukumira no kurwanya ibyaha.
Kuva mu 2005, Polisi y’u Rwanda ikomeje kugira uruhare rugaragara mu bikorwa byo kubungabunga amahoro ku rwego mpuzamahanga. Kugeza ubu, yohereje abapolisi mu butumwa butandandu (6) bw’Umuryango w’Abibumbye (UN), harimo abakora nk’ Amatsinda ya Polisi (FPUs) ndetse n’Abapolisi ku giti cyabo (IPOs).
Polisi y’u Rwanda ifite amashuri atatu ayifasha mu guhugura no guteza imbere abapolisi ari yo Ishuri rya Polisi rya Gishari (PTS – Gishari), Ikigo cy’Amahugurwa yo Kurwanya Iterabwoba cya Mayange (CTTC – Mayange) n’Ishuri Rikuru rya Polisi (NPC).
Ibi byose byagezweho binyuze mu bufatanye bukomeye n’abaturage, ibigo bya Leta n’ibyigenga, ndetse n’imikoranire n’ibihugu byo mu karere n’isi yose, mu guhangana n’ibibazo bishya by’umutekano bizanwa n’iterambere ry’Isi n’ikoranabuhanga rigezweho.
















ACP (Rtd) S. Rumanzi mu bitabiriye ibirori










Abayobozi batandukanye muri Polisi y’u Rwanda bagera mu Ishuri ry’Amahugurwa rya Polisi rya Gishari




CP (Rtd) Daniel Nyamwasa





















Abanyamahanga bitandukanye bitabiriye ibi birori










































Ubwo Perezida Kagame yageraga mu Ishuri ry’Amahugurwa rya Gishari

Perezida Kagame yatanze ipeti rya AIP ku bofisiye bato 436 binjiye muri Polisi y’Igihugu
Akararasisi








