Nyuma y’uko hatangajwe Urutonde rwa burundu rw’Abakandida bemerewe guhatanira Imyanya itandukanye mu buyobozi bwa Federasiyo y’Umukino w’amagare mu Rwanda “FERWACY”, Umuyobozi wa Komisiyo y’Amatora, avuga ko abemerewe batangiye Kwiyamamaza, gusa ngo bakaba bagomba kubikora bitwararitse hagendewe ku mabwiriza yatangajwe yo kurangwa n’Imyifatire iboneye kuva mu ntangiriro z’igikorwa kugeza ku Umunsi w’itora nyirizina.
Ni mu kiganiro kigufi Bwana Charles Nzabamwita Karegeya, Perezida wa komisiyo y’Amatora yagiranye n’Ikinyamakuru Igisabo, avuga ko nyuma yo gutangaza urutonde rw’agateganyo rw’abifuza guhatanira kuyobora Federasiyo y’Umukino w’Amagare mu Rwanda kuwa 21 Gicurasi 2026 hanyuma 23 Gicurasi 2026 hatangajwe Lisiti ya burundu y’abujuje ibisabwa bityo kuwa 24 gicurasi nk’uko Ingengabihe y’Amatora ibiteganya bakaba baratangiye kwiyamamaza basobanura Imigabo n’Imigambi yabo.
Agira ati “Tumaze igihe nka Komisiyo dutegura ibigendanye n’Amatora y’Abayobozi bashya ba FERWACY, hakozwe Ingengabihe yayo hashyirwaho amabwiriza, twakira ubusabe bwabifuza guhatana, tumaze gusuzuma dosiye ya buri muntu dusohora urutonde rw’agateganyo nyuma yaho dutangaza urutonde rwa burundu ari nabo batangiye Igikorwa cyo kwiyamamaza kuri uyu wa 24 gicurasi 2026 kugeza kuwa 30 z’uku kwezi.”
Avuga ko bagiye bakira amabaruwa yose y’abasabye nyuma yo kuyasuzumana ubushishozi babona gutanga ibisubizo byagiye bigaragara haba mu Itangazwa ry’Urutonde rw’agateganyo ndetse n’urwa burundu.
Ku kibazo cy’abinubiye ko batanze Ibyangombwa bizeye ko bujuje ibisabwa byose bakisanga batagaragaye ku urutonde rw’Agateganyo, avuga ko aricyo komisiyo n’ubundi ibereyeho birimo kwigana ubushishozi Dosiye ya buri muntu, kuba ngo hatari abatarasohotse ngo icyumvikana cy’ukuri ni uko komisiyo yasanze hari ibyo batujuje kandi ngo bakoranye ubushishozi n’ubwigenge busesuye.
Abajijwe icyatumye noneho hari abo bemeje kuri Lisiti y’agateganyo ntibagaruke ku ya burundu nabwo,
Agira ati”Birumvikana ko nyine Lisite y’agateganyo iba ari Agateganyo ku uburyo ku ya burundu hashobora kubaho impinduka. Icyambere ntibyagutangaza uwari watanze kandidatire abonye ikibuga agiyemo atabasha guhatana, agasaba kuvamo, hari ubwo Ikipe yamutanze nayo yasanga bitakiri ngombwa ikamusabira guhagarika ubusabe bwe, impamvu zatuma umuntu atagaragara ku urutonde rw’agateganyo ni nyinshi ndetse n’urwa burundu ni uko bimeze.”

Nzabamwita Charles uyobora Komisiyo y’Amatora avuga ko nta gitutu cyangwa Itegeko ry’umuntu bakoreyeho bemeza urutonde rw’abakandida
Bwana Charles Nzabamwita yabajijwe kandi ku makuru avuga ko abagenda bakuramo kandidatire zabo atari ku bwabo ko hari igitutu bashobora kuba bashyirwaho n’izindi nzego kugira ngo uwo bashaka ko azatorwa atavangirwa n’abandi kuri iki nacyo agira ati “ ibyo sibyo.”
Avuga ko Komisiyo yabo yigenga ko itigeze ikorera ku gitutu cya buri muntu uwari wese abasaba ko hakwemezwa kanaka cyangwa uyu nguyu ntiyemezwe.
Ku urundi ruhande avuga ko akazi kabo bagakoze uko gakwiriye ahasigaye ngo ni ah’Inteko rusange n’abayobozi b’Amakipe atandukanye bazatanga Umwanzuro wa nyuma ku umunsi w’amatora nyirizina kuwa 31 Gicurasi, bityo asaba abakandida kwiyamamaza bagendeye kumabwiriza bahawe yo kubikorana Ubunyangamugayo birinda Indonke cyangwa se gusebanya hagati yabo.
Ku Itariki ya 23 Gicurasi nibwo hatangajwe Urutomde rwa burundu rw’abazahatanira Ubuyobozi butandukanye bw’Inzego zigize federasiyo y’Amagare mu Rwanda, aho ku mwanya wa Perezida hagaraga uwitwa Nkurayija Ishimwe Jean Hubert watanzwe na Bugesera cyclining Team, ku mwanya wa Visi Perezida wa 1 ni Makuza Clement Anastase Rwigamba watanzwe na Les Amis sportif, ku mwanya wa Visi Perezida wa 2 hariho Abakandida babiri aribo, Niyonzima Gildas watanzwe na Nyabihu Cycling Team na Umuhoza Ange Belyse wa Kayonza Young Stars Cycling.

Nkurayija Ishimwe Jean Hubert Umukandida ku mwanya wa Perezida wa FERWACY
Ni mu gihe ku Umwanya w’umunyamabanga mukuru hagaragaraho Ruyonza Arlete wo muri Beneduction Cycling Club, Ku Umwanya w’Ububitsi ni Katabarwa Daniel wa Muhazi Cycling Generation. Aba ni Abiyamamariza kuba muri komite Nyobozi nshya ya FERWACY, ahagaragaramo amaraso mashya kuri bamwe, cyakora hakaba harimo n’abari basanzwemo.
Ku bigendanye n’Abajyanama, hagaragaramo abantu batanu aribo, Ntembe Jean Bosco wo muri Fly Cycling Club, Mupenzi Christophe Rene wa Karongi Vision Sport Center, Karambizi Habi-Hamin wo muri Cine Almay Club, Nsengumuremyi Florent wo muri Kigali Cycling Club na Nsengiyumva Jean claude watanzwe na Cycling club for All.
Umukino w’amagare, ni umwe mu mikino ikunzwe mu Rwanda ukaba uhagarariwe na Federasiyo y’umukino w’amagare mu Rwanda “FERWACY”, ari nayo abahatana bifuza kuyobora.
Ni Komite izatorwa isimbura iyari iriho yari iyobowe na Bwana Samson Ndayishimiye ushimirwa kuba komite yari ayoboye yarabashije gutegura isiganwa Mpuzamahanga ry’Umukino w’Amagare UCI ryabereye mu Rwanda mu mwaka ushize wa 2025 rigashimwa na bose, ndetse bakaba barateguye Tour du Rwanda mu bihe bitandukanye bakanohereza Abakinnyi guhatana mu bihugu bitandukanye

Perezida ucyuye igihe, Bwana Samson Ndayishimiye
Bwana Perezida wa komisiyo y’Amatora akavuga ko Amatora yo kuwa 31 Gicurasi yateguwe neza bagasaba abazayagiramo uruhare bose kuzabyitwaramo neza hakaboneka Ubuyobozi bushya bukorera mu ngata Abacyuye igihe.


Isiganwa Mpuzamahanga ry’Umukino w’Amagare UCI ryateguwe neza na Komite icyuye igihe ya FERWACY
E.Niyonkuru