Mu Nama ya Biro Politiki y’Ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije “Green Party” yabaye kuri uyu wa 24 Gicurasi 2026, hagaragajwe ko Ishyaka ryishimira ibimaze kugerwaho, by’umwihariko bishimira ko bimwe mu byifuzo bari bafite mu Ishyaka, Leta yabishyize muri Gahunda zayo, birimo ko niba Umuntu yishyuye Ubwisungane mu Kwivuza yahita avuzwa bitamusabye iminsi 30 yose.
Ni Inama ya Biro Politike isanzwe, ihuza abahagarariye Ishyaka mu Uturere twose, abarihagarariye ku Uwego rw’igihugu, abahagarariye Amakomisiyo atandatukanye n’abandi, yari igamije ahanini kugezwaho Ubuzima bw’Ishyaka na gahunda zaryo ziri imbere , zigamije gushyigikira no gushimangira Imigabo n’Imigambi y’Ishyaka ryabo muri rusange.
Umuyobozi mukuru w’Ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera Ibidukikije “Green Paty “, Hon. Dr Frank Habineza avuga ko nyuma y’Amatora bagizemo uruhare rugaragara, ubwo bahataniraga umwanya wa Perezida wa Repubulika n’Abadepite, byabahesheje Amanota 5% yabahaye Uburenganzira bwo guhagararirwa mu Nteko ishinga Amategeko Imitwe yombi nk’uko Amategeko abiteganya, Ishyaka rikaba rikomeje kwiyubaka no kwakira Abarwanashyaka bo mu ngeri zitandukanye.
Agira ati “Muri Green Party dukomeje kwiyubaka no gushaka ibyazamura Ishyaka ryacu. Nyuma y’uko twitabiriye Ibikorwa by’Amatora ya Perezida wa Repubulika n’ay’Abadepite tukitwara neza, n’ubwo tutabashije gutsindira Umwanya wa Perezida, turahagarariwe mu Nteko Ishinga Amategeko mu mutwe wa Sena n’uw’Abadepite,” tukaba dufatanya n’abandi gutanga Ibitekerezo duhereye kubyo tuba twatumwe n’abanyarwanda duhagarariye. Tumaze igihe tuzenguruka igihugu cyose dushyiraho Inzego zihagarariye abandi mu turere ndetse no mu ntara, ikindi ni uko Abarwanashyaka bakomeje kwiyongera umunsi ku uwundi kubera ko benshi bakomeje kunyurwa n’Imigabo n’Imigambi ya Green Party.”

Perezida wa Green Party,Hon. Dr Frank Habineza yishimira ko ibitekerezo batanze Leta igenda ibishyira mu bikorwa
Avuga ko bishimiye Imikoranire ntagereranywa iri hagati ya Green Party n’andi mashyaka. “turi mu ihuriro ry’Imitwe ya Politike (NFPO) tukishimira kandi ko bimwe mu bitekerezo twagaragaje mu migabo n’imigambi ubwo twiyamamazaga mu matora yo muri 2024 harimo ibyo leta yashyize muri gahunda zayo kandi bikaba biri gutanga Umusaruro ushimishije nk’uko twabyifuzaga.
Bimwe mu byo bishimira harimo nk’icyo bari basabye ko mu gihe umuntu yaba amaze kwishyura Ubwisungane mu Kwivuza “Mutuelle” agatangira kwivuza hadategerejwe iminsi 30 yose, Leta ngo yarabyubahirije Abantu bari kwivuza neza.
Hari kandi ikigendanye n’Uburenganzira ku Ubutaka bw’umuturage aho basaba ko imyaka y’Ubukode bw’Ubutaka ko yakwiyongera kandi igiciro cy’Umusoro kikagabanuka;
Ubuyobozi buvuga ko ibyo nabyo bishimira ko Leta yabyumvise, ubukode bukava ku myaka 20 bukagera ku myaka 99, ndetse n’ikigendanye no kugaburira Abanyeshuri ngo cyari mu migabo n’imigambi yabo.
Iki nacyo bishimira ko Leta yagitekerejeho neza, iyo gahunda ikaba iri gutanga umusaruro, cyane ko nk’Ingo zikennye zitakibona urwitwazo rwo gukura abana mu ishuri, cyane ko barya bagahaga , ibyo ngo bigatuma babasha gutsinda Amasomo nta nkomyi.
Ku rundi ruhande Hon.Dr Frank Habineza, avuga ko bazakomeza gukora neza mu Ishyaka ryabo, baharanira iteka kurangwa no kurengera Ibidukikije nk’uko ariyo ntego y’Ishyaka, bityo ibyo bikazagerwaho bafatanyirije hamwe mu Ishyaka , ari nayo mpamvu bemeje ko buri munyamuryango azajya agira uruhare rwe mu mizamukire n’imikorere y’ishyaka atanga Umusanzu wo kuzamura Ishyaka mu mikorere yaryo ya buri munsi.
Bamwe mu barwanashyaka ba Green Party baganiriye n’Itangazamakuru, bavuga ko banyuzwe cyane no kuba bari mu Ishyaka ribafasha kumenya neza Ubuzima bw’igihugu cyabo, bakaba biteguye gutanga imbaraga n’Umusanzu wabo kugira ngo rikomeze gutera imbere no gusoza neza Inshingano ryihaye yo kuba mu gihugu kirangwamo Demokarasi no kurengera Ibidukikije.
Ku rundi ruhande Abarwanashyaka bavuga ko n’Ubwo bwose batabashije gutsindira Intebe y’Umukuru w’Igihugu mu matora y’ubushize, ngo ntabwo bacitse intege igihe kiracyahari n’ubutaha bazahatana.

Abarwanashyaka ba Green Party nyuma yo guhagararirwa mu Nteko bizeye kujya no muri Guverinoma
Ikindi bishimira ni uburyo bafite Intumwa zibahagarariye mu Nteko Ishinga Amategeko Imitwe yombi, cyakora bakaba banyotewe no kujya muri Guverinoma, bakaba bizeye ko Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame azumva Ibyifuzo byabo maze Ishyaka ryabo rya Geen Party rikajya muri Guverinoma cyane ko ibisabwa byose , Ishyaka ryabo ribyujuje.
Ishyaka riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije ni rimwe mu mashyaka yemewe akorera mu Rwanda, rikaba ryarashinzwe muri 2009 ryemerwa ku mugaragaro muri Kamena 2013, muri kino gihe rikaba rifite Abayoboke benshi mu gihugu hose.
Amafoto






