Perezida wa Tanzania, Samia Suluhu Hassan, yashimiye Perezida Kagame wakoze ubutaruhuka mu guharanira ko Afurika na yo yaza imbere muri gahunda zo kwisunga ingufu za nucléaire mu iterambere ry’uyu mugabane.
Yabigarutseko kuri uyu wa 19 Gicurasi 2026 ubwo yari mu nama nyafurika yiga ku iterambere ry’ikoreshwa ry’ingufu za nucléaire.
Iyi nama izwi nka NEISA (Nuclear Energy Innovation Summit for Africa) yabaye kuva kuri uyu wa 19 kugeza ku wa 21 Gicurasi 2026. U Rwanda ruyakiriye ku nshuro ya kabiri.
Yatangijwe ku mugaragaro na Perezida Kagame. Yitabiriwe n’abarenga 1.200 barimo n’abakuru b’ibihugu na za guverinoma nka Perezida wa Tanzania, Samia Suluhu Hassan, Perezida w’Inama y’Abaminisitiri ya Togo, Faure Essozimna Gnassingbé n’abandi.
Perezida Samia Suluhu Hassan yashimye Perezida Kagame waharaniye ko izi ngufu zikoreshwa hagamijwe amahoro mu gihe uyu mugabane ari wo wasigaye inyuma muri uru rwego.
Afurika y’Epfo ni cyo gihugu rukumbi gikoresha ingufu za nucléaire muri Afurika.
Iki gihugu gifite uruganda rutunganya amashanyarazi akomoka kuri izi ngufu ruzwi nka ‘Koeberg Nuclear Power Station’ ruri mu bilometero nka 30 uvuye mu Mujyi wa Cape Town.
Uru ruganda rufite ubushobozi bwo gutanga gigawatt 1,94 z’amashanyarazi mu gihe ibindi bihugu ari bwo biri gutegura iyi gahunda.
Misiri na yo irarimbanyije mu kubaka uruganda rutunganya amashanyarazi akomoka kuri izi ngufu. Iri kubaka uruganda ruzwi nka ‘El Dabaa’ mu majyaruguru y’uburengerazuba. Ruzaba rufite ubushobozi bwo gutanga amashanyarazi angana na gigawatt 4,5.
U Rwanda rumaze imyaka 10 mu rugendo ruruganisha kubaka uruganda rw’ingufu za nucléaire bitarenze mu 2030 ari yo mpamvu Perezida wa Tanzania yashimiye Perezida Kagame uri mu bafashe iya mbere.
Perezida Suluhu Hassan yashimiye u Rwanda rwamwakiriye neza ndetse agaragaza ko yanyuzwe n’imitegurire myiza yaranze NEISA 2026.
Yavuze ko iterambere rya Afurika mu by’ubukungu rishingiye ku kubona uburyo bw’ingufu butangiza, buhendutse ndetse burambye.
Yavuze ko Afurika ikomeje kugaragaraza iterambere mu by’inganda, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, ibikorwaremezo by’ikoranabuhanga n’ibindi bikorwa bikenera ingufu zihagije, akavuga ko amashanyarazi akomoka ku ngufu za nucléaire ari igisubizo.
Ati “Icya mbere ni ukubona imari yo guteza imbere ibi bikorwa. Ndashimira Rafael Mariano Grossi (uyobora ikigo cya Loni gishinzwe iby’ingufu za nucléaire) wavuze ko iyo mari ihari ariko uburyo ibonekamo bugomba kuba bunogeye ibihugu bya Afurika.”
Perezida Suluhu yavuze ko Afurika ikeneye uburyo bugezweho bwo gushaka inkunga ifasha muri iyi mishinga n’uburyo buhuriweho bwo guhangana n’ingorane iyi mishinga yahura na zo.
Ikindi ni ikijyanye no gushyiraho inzego zigenzura iyi mishinga zifite ubushobozi bwo gucunga no kugenzura izi nganda hagamijwe kubungabunga umutekano w’abaturage.
Ati “Gukoresha ikoranabuhanga ry’ingufu za nucléaire mu buryo butekanye ndetse hagamijwe amahoro, bisaba ubugenzuzi bukomeye abakozi b’inzobere, ubugenzuzi mu bijyanye n’umutekano bunoze no kubahiriza amabwiriza mpuzamahanga.”
Perezida wa Tanzania yavuze ko ikindi gikwiriye kwitabwaho ari ubukangurambaga, abaturage bagahabwa amakuru akwiye, aho gukomeza kuguma mu rujijo n’intekerezo z’uko buri gihe ingufu za nucléaire zihora zigamije kwangiza.
Ati “Abanyafurika bakwiriye kumenya amahirwe ndetse n’inshingano bijyanye n’iterambere ry’ingufu za nucléaire.”
Yagaragaje ko Tanzania yizera ko gufatanya kw’Abanyafurika ari byo bizatuma imishinga ijyanye no gukoresha ingufu za nucléaire igerwaho mu bihe bizaza, ashimira Perezida Kagame kuba yarakoze ubutaruhuka mu guharanira ko ibi bigerwaho.
Ati “Warakoze Perezida Kagame kuba waraharaniye ibijyanye no guhuza ibikorwa bya gahunda y’ingufu za nucléaire muri Afurika.”
Yavuze ko igihugu cyabo cyiteze kwigira ku bindi bihugu mu iterambere ry’uru rwego rufatwa nk’aho ari rushya muri Afurika, yibutsa ko na bo batangiye urugendo rwo kwisunga izi ngufu.
Ati “Ingufu za nucléaire ntizikwiriye kubonwa nk’uburyo buhangana n’izindi ngufu zisubira ahubwo biruzuzanya muri gahunda ngari yo kwimakaza uburyo bw’ingufu zizewe zitangiza ndetse zirambye zishobora guteza imbere inganda muri Afurika.”
Yavuze ko Abanyafurika bakwiriye gufatanya mu kunoza uru rwego hagamije kubona ishoramari rikwiriye, guteza imbere ibigo no kubaka ubushobozi mu bya tekiniki bukenewe kugira ngo Afurika itere imbere.
Perezida Samia Suluhu Hassan yagaragaje uburyo muri Tanzania na bo bakomeje guharanira kubona ingufu zafasha iki gihugu mu iterambere. Yavuze ko ubu bakora amashanyarazi angana na megawatt 4.500, ariko ko mu 2030 bazaba bakeneye hafi megawatt 8.000 ndetse na megawatt 70.000 mu 2050.
Ati “Ni yo mpamvu Tanzania na yo irajwe ishinga no kwihutisha gahunda yo kwisunga ingufu za nucléaire muri gahunda yacu y’igihe kirekire kugira ngo zifatanye n’izindi zisanzwe mu kwimakaza iterambere ry’ubukungu.”
Perezida w’Inama y’Abaminisitiri ya Togo, Faure Essozimna Gnassingbé na we yavuze ko Afurika idakwiriye gusigara inyuma mu bijyanye n’izi ngufu.
Yakomeje avuga ko hakwiriye gushyirwaho uburyo bunoze bwo kwimakaza izi ngufu, guhugura Abanyafurika bakagira ubumenyi busabwa cyane cyane abakobwa ku buryo umugabane na wo wagira ijambo rifatika muri uru rwego.
Umuyobozi w’Inama y’Ubuyobozi y’Ikigo Gishinzwe Ingufu za Atomike mu Rwanda (Rwanda Atomic Energy Board: RAEB), Dr Lassina Zerbo yashimiye Perezida Kagame utarahwemye guharanira iterambere rya Afurika binyuze mu nzego zitandukanye nk’ingufu n’ikoranabuhanga.
Ati “U Rwanda rwagaragaje kugira icyerekezo, ikinyabupfura n’ubushake, bishobora gutuma igihugu cya Afurika gishobora kuba urugero rwiza rw’ibishoboka mu bijyanye no guhanga ibishya.”

Perezida wa Tanzania, Samia Suluhu Hassan yashimiye Perezida Kagame waharaniye ko ingufu za nucléaire zimakazwa muri Afurika hagamijwe amahoro

Perezida w’Inama y’Abaminisitiri ya Togo, Faure Essozimna Gnassingbé, yavuze ko Afurika ikwiye kugira uruhare mu gushaka ibisubizo by’ibibazo ihura na byo

Umuyobozi w’Inama y’Ubuyobozi y’Ikigo Gishinzwe Ingufu za Atomike mu Rwanda (Rwanda Atomic Energy Board: RAEB), Dr Lassina Zerbo yagaragaje uburyo u Rwanda rukomeje gutera intambwe iganisha ku kwisunga ingufu za nucléaire hagamijwe amahoro

Mu Rwanda hari kubera inama yiga ku guteza imbere ingufu za nucléaire
