Home AmakuruJenoside yabaye yiga i Kansi mu mwaka wa kabiri  none agiye kuba Dogiteri

Jenoside yabaye yiga i Kansi mu mwaka wa kabiri  none agiye kuba Dogiteri

by Igisabo News
0 comments

Mu gikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 cyabereye muri College St Bernard i Kansi, Marie Claire Musabyemariya wigaga mu mwaka wa 2 icyo gihe, Avuga ko mu nzira y’Umusaraba ikomeye banyuzemo bakarokoka ari batatu mu bana 8 bavukanaga , Ubuzima bwe bwagarutse kubera Politiki n’Imiyoborere  myiza ya Leta y’u Rwanda, nyuma yo gusosa Icyiciro cya 3 cya kaminuza, dipolome ya dogiteri ngo nayo arayikozaho  imitwe y’Intoki.

Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa 16 Gicurasi 2026, hibukwa ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, hanazirikanwa cyane Abanyeshuri b’Abatutsi baharererwaga mu kitwaga Ecole Secondaire de Nutrition et Dieteutique de Kansi ryaje guhinduka College  St Bernard bishwe, Abarimu ndetse n’Abakozi bose b’Abatutsi bahakoraga, bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Igikorwa cyabanjirijwe na Misa yo Kubasabira ngo bakomeze baruhukire mu Mahoro.

Umwe mu bahize mu 1994, wari mu Ntumwa zari zaje kwifatanya n’abandi muri icyo gikorwa ni madame Marie Claire Musabyemariya,

Avuga ko  jenoside yatangiye ari muri bake, mu banyeshuri bari bamaze kugera ku kigo bavuye mu biruhuko bya Pasika, cyane  ikigo cyabo bageraga ku Ishuri mbere,.

Cyakora Ababikira bahayoboraga, babasabye ko baba basubiye mu rugo iwabo, kubera ko  babonaga ngo ku ma Televisiyo ko mu Rwanda Umwuka utari mwiza.

Agira ati” mu gihe twari tukegeranya ibintu ngo dutahe, Interahamwe zahise zurira Igipangu cy’Ishuri zikoresheje Inzego zitangira kutwahukamo zituvuga amazina dukomoka bakahavuga,  duhita twumva ko ibyacu birangiye nta kundi

 Cyakora umwe mu bakozi bo mu gikoni jye yahise anshikuza ancisha mu kirahure cy’Idirishya abanje ku kimena, arancikisha ngera i Nyakibanda n’I Nyumba, ahari hamaze guhungira impunzi nyinshi z’abatutsi ariko nako batangiye kuzica. Twakomeje kwihishanya n’abandi benshi, ariko aho tugeze hose tugasanga Abicanyi bahadutanze bakica benshi hagasigara nyiri Imana.”

Marie Claire Musabyemariya agira inama abakiga kwiga bashyizeho umwete cyane ko bafite ubuyobozi bwiza butavangura

Avuga ko muri uko kwirirwa bihisha bararaguza mu bihuru n’Amashyamba, ngo yaje gusanga baramurashe Umwambi atabizi, waje no gutuma Akaguru  kekabora,  kugeza ubwo abonye Umugiraneza akamwambutsa Akanyaru, Abarundi bakamushyira mu bitaro, aho we na bagenzi be bari barwaye, bakuwe n’Abasirikari b’Inkotanyi bakajya kubavurira mu Rwanda.

Asaba abanyeshuri bari kwiga kino gihe,  kudapfusha Umwanya wabo ubusa ngo bige nabi, kandi bafite Leta nziza ishyigikiye Uburezi kuri buri wese.

ni mugihe we ngo yatsinze ikizamini cya Leta cyo kujya mu yisumbuye ari uwa mbere mu gihe bakamusimbuza undi, bikamusaba gusubira gusibira.

Ashimira cyane Ingabo za FPR Inkotanyi n’Umugaba w’ikirenga wazo,  Perezida Paul Kagame, ku Ubutwari butagereranywa bagize bahagarika Jenoside yakorerwaga Abatutsi mu 1994, hakaba ngo haraburaga gato ngo Abatutsi bose bashirire ku Icumu nk’uko abicanyi babyifuzaga.

Mu gushima Leta y’u Rwanda, avuga ko nyuma ya Jenoside yabashije kwiga arangiza Amashuri yisumbuye akomeza Kaminuza, nyuma yo gusoza Icyiciro cya 3 cya kaminuza “Masters”, mu minsi mike nabwo ngo araba amaze kuba Dogiteri.

 Umuyobozi wa College St Bernard Soeur Charlotte UYISABYE, avuga ko kimwe n’ibindi bigo by’Amashuri yo mu Rwanda, ikigo cyabo  cyatakaje Abanyeshuri benshi muri Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, Abarimu ndetse n’Abahakoraga b’Abatutsi  bahora bibuka banabasabira ku Mana buri gihe.

Agira ati “Twaje Kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 Twunamira abacu bagiye tubakunda.Turibuka Ababyeyi n’Abana bacu bari abanyeshuri muri  Ecole Secondaire de Nutrition et dieteutique de kansi ryaje guhinduka College St Bernard, Abarimu ndetse n’abandi bahakoraga bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

 Kwibuka bikaba biduha umwanya wo Kuzirikana abacu ndetse no ku mateka mabi yaranze u Rwanda akaza kutugeza kuri Jenoside mu 1994, tukanafata mu mugongo Abayirokotse,Duharanira iteka ko Jenoside itazongera kubaho ukundi mu Rwanda ndetse n’ahandi hose ku isi.”

Umuyobozi wa College st Bernard Kansi ,Sr Charlotte Uyisabye agaragaza agahinda ka Abana bavukijwe kubona ba Sekuru na ba Nyirakuru

Soeur Charlotte, Avuga ko Kwibuka ari Inshingano za buri wese,  by’Umwihariko nk’Urubyiruko, bakaba ngo bagomba gufata iya mbere mu gushaka kumenya uko abishwe babagaho, ndetse n’ibyabarangaga, kugira ngo hato batazatatira Igihango bakabibagirwa,  kandi barabasize ngo bababere aho batari, banarusheho kusa  Ikivi basize.

Ku rundi ruhande, Aboneraho gushimira Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994,  uburyo bafashe iya mbere mu guharanira kubaho, iyo batemera kubaho ngo nk’Urubyiruko rwa none ntibari kubona izuba, nibo babahaye ubuzima.

Avuga kandi ko Ibikomere abarokotse Jenoside bagendana, bihabwa Agaciro cyane  no Kubaka u Rwanda rwunze Ubumwe, u Rwanda ruzira Amacakubiri.Bityo agashimira Ubuyobozi bwiza bw’Igihugu cy’u Rwanda, ku cyerekezo babaha nk’Urubyiruko, babibutsa ko n’Abahagaritse Jenoside bari urubyiruko.

 Ibyo byiza byose bakorerwa bikaba ngo bibashyiramo Umwenda ukomeye wo guharanira Ubumwe, ndetse bikabaha n’Umukoro wo Guharanira Ukuri n’Ubudaheranwa, hamaganwa  Ingengabitekerezo ya Jenoside aho yaturuka  hose.

Agira ati “Imitima yacu yuzuye Intimba. Nk’urubyiruko dufite Intimba yo kutagira ba Nyogokuru na ba Sogokuru, ba Marume  na ba Masenge bacu n’abandi benshi bafitanye Amasano natwe, Inshuti n’abavandimwe bishwe tutabamenye.”

Avuga ko bashima uburyo u Rwanda rwabaye rushya, Urubyiruko rukabona Ndi Umunyarwanda, ubu hakaba ntawahagurutswa mu ishuri ngo abazwe ubwoko bwe nk’uko byahoze, aboneraho gusaba Abanyeshuri, kwiga neza baharanira gutsinda ibyo biga byose, kugira ngo baharanire kuzubaka u Rwanda rw’ejo hazaza rurangwa amahoro n’Ituze.

Uhagarariye Umuryango  IBUKA mu Murenge wa Kansi, wari unahagarariye uwo ku Urwego rw’Akarere, Ndagijimana Felicien, avuga ko gufata umwanya uhagije hakibukwa Abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ari ukubaha Agaciro bakwiriye, hazirikanwa uko bishwe bazira uko bavutse, ari nako hazirikanwa Ubutwari bw’Ingabo zari iza RPF Inkotanyi zayihagaritse, u Rwanda rukongera kuba u Rwanda, muri kino gihe rukaba rukataje mu Iterambere rirambye.

Agira Ati “ mu by’ukuri Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ni no Guharanira  ko  itazongera kuba ukundi. Ikindi tukamenya ko Kwibuka atari Ukurangiza Umuhango  nkuko abayipfobya babivuga, ahubwo, bidufasha kumenya ko ari Urugendo rudusaba gusubiza amaso inyuma,  tukamenya iyo twavuye n’iyo tugana, bityo tukarushaho Kubungabunga no Gusigasiga ibyagezweho, birimo n’Amateka agomba kwigishwa urubyiruko buri gihe.”

Ndagijimana Felicien avuga ko kwibuka atari umuhango gusa ahubwo ari uguha agaciro Abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

Ku bigendanye n’igikorwa  cyo Kwibuka mu mashuri, Ndagijimana avuga ko bifite akamaro gakomeye cyane, kuko mu mashuri ariho hubakirwa ejo hazaza , hakaba ari naho hategurirwa Abakozi bo mu ngero zitandukanye.

 Bityo nk’Urubyiruko bagomba gukangurirwa  Kumenya  Amateka y’igihugu n’Indangagaciro na Kirazira, bakagira uruhare   mu kuyabungabunga,  ari nako barwanya  uwayagoreka uwari wese,  agambiriye kuyavuga uko atari, cyane cyane nk’abakomeje gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, baba abari mu gihugu no hanze yacyo.

Ku bigendanye n’Impinduka zabaye ARG na GAERG bigahurizwa muri IBUKA bikaba Umuryango umwe wo guharanira Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 no Guharanira Inyungu z’Abacitse ku Icumu  muri rusange, avuga ko ntacyahindutse kuba byarahurijwe hamwe,ahubwo ko Imbaraga z’Umuryango ziyongereye kurushaho.

Avuga ko ntawe uyobewe Uruhare  Urubyiruko rwari rwibumbiye muri iriya miryango rwagize, mu gutegura Ibikorwa bitandukanye byo kwibuka mu mashuri, no kongerera Icyizere muri bagenzi babo barokotse, cyo kumva ko Ubuzima bugikomeje, kandi ko bagomba guharanira kubaho.

Ku bigendanye n’Amateka yaranze u Rwanda muri rusange, uwatanze Ikiganiro, avuga ko kuva ku Umwaduko w’Abakoloni, baje bagacamo Ibice Abanyarwanda bari babanye neza, ngo ubwo bugome bugakomeza,  kugeza ubwo hashinzwe  Repubulika ya mbere n’iya kabiri, izo zose ngo zikaza zifite intego yo Kwikiza Umututsi aho yaba ari hose. Bityo kuva mu 1959 batangira Kwicwa, Gutwikirwa, benshi muri bo birukanwa mu bice batuyemo, bajya gutuzwa mu Ishyamba ryo mu Bugesera ngo bazicwe na TSETSE ndetse n’i Rukumberi.

Agira Ati” ikibabaje nyuma y’ibyo byose,  ni uko aba bari bagiye gutuzwa ahashyira Ubuzima bwabo mu kaga, kimwe n’abandi bose bari barabashije Gutatanira mu bice bitandukanye by’Igihugu bakahatura, hafi ya bose baje Kwicwa muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Abarokotse  bakaba baraje gutabarwa n’Ingabo zari iza RPF Inkotanyi, zari ziyobowe n’Umugaba  w’Ikirenga wazo  Perezida Paul Kagame, ukomeje gushimwa n’Abanyarwanda bose n’isi yose muri rusange.

Uwatanze ikiganiro cy’Amatekla agaruka ku buryo Abakoloni baciyemo ibice Abanyarwanda

College St Bernard Kansi yibutse ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ni kimwe mu bigo by’Amashuri y’Abihayimana giherereye mu Murenge wa Kansi, Akarere ka Gisagara, Intara y’Amajyepfo.

Ubuyobozi bw’Ishuri, buvuga ko batakaje Abana benshi b’Abatutsi bahigaga, bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Abarimu ndetse n’abari bakozi, ariyo mpamvu bakomeje Kubibuka buri gihe, babasabira ku Mana ngo ikomeze ibakire mu Iruhuko ridashira Iteka.

Muri iki gikorwa Iri shuri kandi ryaremeye Umupfakazi w’umugabo wazize Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda mu 1994 wakoraga muri iryo shuri.

Amafoto

You may also like

Leave a Comment