Muri Paruwasi ya Rilima Archidiyosezi ya Kigali, kuri iki cyumweru cyo kuwa 02 Werurwe 2025 habaye igikorwa cyo kwakira Amasezerano ya mbere y’Ababikira batatu bo mumuryango w’Abasaleziyani b’Umutima Mutagatefu wa Yezu n’uwa Bikiramariya “aba SMALDONES” Imbere ya Nyiricyubahiro Antoine Cardinal Kambanda na Mama Mukuru w’Uwo muryango ku isi yose.
Ni mugitambo cya Misa cyatuwe na Nyiricyubahiro Cardinal Kambanda wakiriye Amasezerano ya mbere ya Jacqueline Mukagatashya wo muri Paruwasi ya Rilima Archidiyosezi ya Kigali, Maarie Rose Uwimana wo muri Paruwasi ya Muyunzwe Diyosezi ya Kabgayi na Marie Nizeyimana wo muri Paruwasi ya Bishyiga Diyosezi ya Gikongoro. Bose bakaba basezeranye kuba Abahamya ba Kristu mu bantu, bita ku banyantege nke by’umwihariko abafite Ubumuga bwo kutumva no kutavuga Umuryango w’Aba SMALDONES binjiyemo witaho by’umwihariko.
Umushumba w’Archidiyosezi ya Kigali Antoine Cardinal Kambanda yakira amasezerano y’aba babikira bashya, ashimira cyane ibikorwa by’Indashyikirwa biranga Umuryango binjiyemo w’Ababikira b’Abasaleziyani b’Umutima Mutagatifu wa Yezu n’uwa Bikiramariya, uburyo bitanga amanywa n’ijoro kugira ngo abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga, nabo bibonemo ko nabo ari bantu nk’abandi, kandi ko bashoboye kimwe na bagenzi babo badafite ubwo bumuga.

Asaba ababyeyi gukomeza kurera abana gikristu nyabyo, kugira ngo Imana ikomeze kubona imiryango itoramo Intumwa zo kuyikorera.
Agira ati”igihe nk’iki aba ari ibyishimo. Kubona urubyiruko nk’aba bana bamaze gukora amasezerano bahitamo kwiyegurira Imana bakayikingurira umutima ngo Ibatume aho ishaka. Ni byiza ko dukomeza kurera abana gikrisitu kugira ngo Kristu waducunguye Umugabuzi w”amahoro adutoremo Hungu na Kobwa bo kumubera Intumwa zo kumuhamya ku isiyose nkuko Ivanjiri ibivuga ko Imyaka yeze, Abasaruzi bakaba bakeya. Birakwiye ko dufata umwanya uhagije tukarera abana neza, cyane ko aribo bakristu b’ejo, bakaba Intumwa za Kristu z’ejo ategereje ngo abatume.”
Umuyobozi w’Umuryango w’aba SMALDONES muri Afrika Sr Muyizere Marie Claire avuga ko bishimiye cyane kwakira amaraso mashya mu muryango wabo, akizera adashidianya ko ubushake bagize basaba kwinjira mu muryango, bakaba babigaragaje bagera ku masezerano ya mbere, nta kabuza bazakomeza urugendo rwabo neza bakagera ku masezerano ya burundu bitabagoye.

Agira ati “ Umuryango wacu urungutse cyane, twibarutse amaraso mashya ni ibyo kwishimira. Ubusanzwe umuryango wacu ukorera mu bihugu itandukanye ku isi, mu Rwanda tugakorera I Nyamata na Rilima mu Karere ka Bugesera, tugakorera mu Karere ka nyarugenge I Nyamirambo ndetse no mu ntara y’I Burengerazuba. Intego nyamukuru yacu ni ukwita ku bana bafite Ubumuga bwo kutumva no kutavuga nk’uko twabitojwe n’uwashinze Umuryango SMALDONES wadusabye kwita kuri abobana bari batitaweho, tukabafasha kugira ubuzima bwiza bakiga nk’abandi, ni abana usanga babasha kwiga neza ku buryo batsinda neza, hakaba hari n’abarusha bagenzi babo bigana badafite ubwo bumuga.”
Avuga ko Umuryango wabo ukomeje gukomera no gutanga umusanzu mu kubaka isi irangwa n’amahoro y’abayituye kandi bakarangwa n’imibereho myiza igihe cyose.
Umwe mu bakoze amasezerano ya mbere mu muryango w’Ababikira b’aba SMALDONES ni Sr Jacqueline Mukagatashya uvuka muri Paruwasi ya Rilima Santarari ya Gashora.

Ashimira Imana cyane imugejeje ku umunsi wo gukora amasezerano yo kuyikorera ibihe byose. Bityo asaba urubyiruko bagenzi be biyumvamo umuhamagaro wo kwiha Imana, kuyemerera bakayikingurira Imitima ikinjira iwabo ikabahamagarira kuzayikorera ubuzima bwabo bwose kuko nta kigoye ngo kirimo.
Igikorwa cyo kwakira Amasezerano ya mbere y’Ababikira batatu aribo Jacqeline Mukagatashya, Marie Rose Uwimana na Marie Nizeyimana cyaranzwe n’ibyishimo by’abakristu bari baturutse impande n’impande baje kubashyigikira.
Ubutumwa bwatanzwe n’Abantu batandukanye bwagarutse mu kwifuriza abo bana b’abakobwa kuzahirwa n’inzira yo kwiyeguria Nyagasani bahisemo, bakaba bakoze amasezerano abagira abagaragu ba Kristu Ubuzima bwabo bwose.
Mu masezerano ababikira bashya basezeranye harimo UBUSUGI, UBUKENE no KUMVIRA.













E. NIYONKURU