Babitewemo Inkunga na Plan International Rwanda, Umuryango w’Urubyiruko YOMADO wita ku burenganzira bw’Umwana, kuri uyu wa 26 Gashyantare 2025 wagiranye ibiganiro nyunguranabitekerezo n’abana bo mu mirenge ya Ngeruka na Kamabuye, bibutswa ko bagomba kwirinda ko hagira uwabahohotera akababuza ubuzima bwabo bw’ejo hazaza, abana nabo bagaragaza zimwe mu ngorane bakunda guhura nazo ziganisha kwihohoterwa.
Ni ibiganiro byahuje abana bagera kuri 50 bahagarariye abandi bo mu mashuri abanza n’ayisumbuye, umuto muribo akaba yari afite imyaka icyenda mu gihe umukuru yari afite imyaka 18.
Hari kandi n’abahagarariye Ubuyobozi bw’Akarere ka Bugesera, Abashinzwe imibereho myiza, Abarezi, ababyeyi, Inzego z’Umutekano RIB na Polisi n’abandi.

Umuyobozi Mukuru wa YOMADO Philbert Seminega, avuga ko mu bikorwa bitandukanye bya buri musi Umuryango wabo ukora harimo no kurengera umwana, ari nayo mpamvu inama batumiwemo yari igamije ahanini kubaha umwanya uhagije bagatanga ibitekerezo babona ko byabafasha kubaho badahohoterwa, bakabona uburenganzira bwose bagenerwa n’Itegeko n’Umuco birimo Kurerwa neza n’ababyeyi babo, kwiga, kuvuzwa, kurya, kwambara, gusenga, kurindwa ihohoterwa n’ibindi.
Agira ati “abana bacu baganirijwe barisanzura, babwira n’ababyeyi n’abayobozi bari bitabiriye inama bimwe mu bibazo abana bagenzi babo bakunda guhura nabyo, nko gukurwa mu ishuri kugira ngo bafashe ababyeyi imirimo, gufatwa ku ngufu harimo n’abantu bakuze, kubura ubushobozi bwo kwiga n’ibindi.”
Avuga ko Abayobozi bari b’ahari ndetse n’abahagarariye inzego z’umutekano RIB na Polisi baganirije abana neza babibutsa uburenganzira bwabo. Babibukije ko kizira kikaziririzwa guhemukira umwana no kumubuza ubureganzira ku ubuzima bwe, babasaba kujya batungira agatoki inzego zibishinzwe hakiri kare k’uwo babona cyangwa bakeka ko yaba akora ibikorwa bigendanye n’ihohoterwa ry’umwana.
Ku urundi ruhande avuga ko Inama Nyunguranabitekerezo yabahuje n’abana n’ababyeyi, abarezi n’izindi nzego zitandukanye, yatanze umusaruro uhagije cyane ko abana bavuze bakinigura, bakavuga ibibazo byose bafitiye inyota yo gusobanukirwa ku bigendanye n’uburenganzira bw’umwana, bakaba bahawe ibisubizo n’abo bireba, bityo agahamya adashidikanya ko bazakomeza gukora ibishoboka byose kugira ngo umwana abeho yisanzuye atagira ibimutega.

Umwe mu bana uhagarariye abandi ku Urwego rw’Akarere ka Bugesera Providence Niwemahoro, avuga ko yungukiye byinshi munama yateguwe na YUMODO, yishimira cyane ko babagira inama kenshi mu uburyo bagomba kwirinda ko bakorerwa ihohoterwa iryari ryo ryose.
Agiraa ti “ ni kenshi duhura n’ibidushuka bishobora kutwicira ubuzima nko kudusambanya ku ngufu. Twishimiye ko abayobozi batubwiye ko itegeko rihana ryihanukiriye uwahohoteye mwana kandi badusabye kutajya duhishira abo tuzi ko barangwa no guhohotera abana.
Uwari uhagarariye Ubuyobozi bw’Akarere Gasana John akaba n’Umuyobozi uhagarariye Abafatanyabikorwa b’Akarere ka Bugesera DJAF, avuga ko mu Karere ka Bugesera ikibazo cy’abahohotera abana cyavugutiwe umuti ku uburyo kigenda kigabanuka bitewe n’ubukangurambaga buhoraho bihaye kuva mu Isibo n’Umudugudu kugeza mu nzego zose z’Akarere

Agira ati “ dushishikariza kenshi ababyeyi kwita ku burere bw’abana babo kugira ngo bazakure barangwa n’ubuzima bwiza. Ni muri urwo rwego dusaba kandi ababyeyi kureka ya mico yo kutavuga ngo atiteranya akiha guhishira uwahohoteye umwana ngo bariyunga. Ibyo ntibyemewe na gato, uwasambanyije umwana agomba guhanwa nkuko amategeko abiteganya”
Avuga ko mu urwego rwo gufasha abana, hagiye hashyirwaho ibigo byabo bihuguriramo, hubakwa ibibuga by’imikino n’ibindi byose bishobora gutuma abana batabaho mu bwigunge, ahubwo bagahurira hamwe, baramuka banafashijwe n’imiryango nka YOMADO ibagira inama bikaba akarusho.
Inama nyungurana bitekerezo yahuje abana , ababyeyi, abarezi n’Inzego zitandukanye z’Akarere, yateguwe n’Umuryango YOMADO uharanira uburenganzira bw’umwana ku nkunga ya Plan International Ishami ry’u Rwanda.

Umuryango YOMADA washinzwe muri 2015. Ni Umuryango w’Urubyiruko ukora ibikorwa bitandukanye bigamije ahanini guharanira imibereho myiza y’umwana, bakaba bafatanya n’Ibigo by’amashuri, Inzego zitandukanye zikorera mu Karere, bakaba no mu Ihuriro ry’Imiryango iharanira Ireme ry’Uburezi bw’Abana REFAC mu Rwanda, bakaba bishimira muri rusange ibyo bamaze kugeraho.
Abana bitabiriye Inama nabo bahamya ko YOMADO ibafasha byinshi birimo kubongerera ubumenyi, kubakorera ubuvugizi mu Iterambere n’ibindi.








E.Niyonkuru