Nyuma y’ibindi bitabo amaze iminsi atangaza bivuga ku budasa bwa Nyakubahwa Perezida Paul Kagame, umwanditsi w’ibitabo umaze kuba icyamamare HATEGEKIMANA Richard, kuwa 27 Werurwe 2025 azashyira ku mugaragaro “RWANDA’S PATH TO THE ELECTIONS IN A NATION REBIRTH” igitabo kivuga ku budasa bw’amatora y’u Rwanda.
Ni igitabo ashimangira ko ari umusanzu ukomeye ku banyarwanda bose bishimira mu buryo budasubirwaho imiyoborere myiza y’igihugu cy’u Rwanda, igihugu kirangwa n’amatora aciye mu mucyo, abanyarwanda bakaba bayagereranya n’ubukwe bw’umugeni wabo bakunda Paul Kagame, ndetse bikanemezwa na raporo zinyuranye haba iza sosiyete sivile, imitwe ya politiki, amadini n’abandi, bityo abanyarwanda bagahamagarirwa gukomeza imihigo.
HATEGIKIMANA Richard, avuga ko kimwe n’ibindi bitabo byabanje bivuga ibigwi n’Ubutwari bw’Umukuru w’Igihugu Nyakubahwa Paul Kagame, igitabo gishya “RWANDA’S PATH TO THE ELECTIONS IN A NATION REBIRTH” kije kivuga ku budasa bw’amatora y’u Rwanda nacyo ngo yamutuye, bitewe ahanini n’uko ariwe mbarutso y’ubudasa bw’u Rwanda, agitura kandi Umuryango wa FPR Inkotanyi Moteri ya Guverinoma y’u Rwanda n’abanyarwanda bose muri rusange.

Agira ati “Nitwebwe mbaraga z’u Rwanda tugomba kurwubaka turangajwe imbere na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame dukunda, Perezida wimakaza imiyoborere myiza kandi yuje Demokarasi”.
Avuga ko ashingiye ku budasa bw’amatora yo mu Rwanda, hakaba kandi nta kindi gitabo kizwi cyari cyandika ku mateka y’amatora mu Rwanda, biri mubyamuteye ishyaka ryo kucyandika ahereye imbere y’umwaduko w’Abazungu kugeza mu mwaka wa 2024.
HATEGEKIMANA Richard akavuga kandi ko kwandika iki gitabo biri no mu ntwaro yo kurwanya ba Mpatsibihugu n’abandi bose birirwa bandika ibinyoma ku byiza by’u Rwanda.

Agira ati “kuba ari jye ubaye uwa mbere wanditse igitabo ku mateka y’amatora mu Rwanda biranejeje bikaba bishingiye ku mihigo niyemeje yo kubaka igihugu cyanjye nkitura by’umwihariko ko cyandeze neza kikananyigisha nkabona ubumenyi bumfasha guharanira ko hatagira abanyamahanga cyangwa abandi abari bo bose bazagoreka amateka y’amatora y’u Rwanda.
Igitabo “Rwanda’s Path to The Elections in a Nation Rebirth, igitabo Hategekimana avuga ko ari intwaro ikomeye yo kwimakaza amatora meza mu bihugu byose byo ku Isi cyane ko u Rwanda rwabaye intangarugero mu bikorwa byinshi harimo n’amatora abereye abanyafurika n’abanyarwanda muri rusange, kije gikurikira icyasohotse kuwa 01 Ugushyingo 2024 cyitwa “President Paul Kagame’s Journey to Victory” kivuga ku butwari bwa Perezida Paul Kagame nacyo yarakimutuye.
Hari kandi “Kagame Paul Imbarutso y’Ubudasa” bw’abanyarwanda cyatangajwe kuwa 04 Mata 2024, igikorwa cyo kumurika igitabo gishya kikazabera mu nzu mbera byombi ya INTARE ARENA CONFERENCE kuwa 27 Werurwe 2025 bikazahurirana no guhemba abanyeshuri n’aza Kaminuza zitwaye neza mu marushanwa yo gusoma no kwandika ibitabo.

E.Niyonkuru