Nyuma y’aho Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, Umutwe w’Abadepite itangarije ko abadepite bagiye gusura abaturage mu bice bitandukanye by’igihugu mu rwego rwo kugenzura ibirebana n’imibereho myiza y’abaturage ndetse na gahunda z’iterambere, igikorwa cyatangiye ku wa 26 Mutarama 2025 kikaba cyarasojwe ku wa 3 Gashyantare 2025 mu ntara, mu gihe mu Mujyi wa Kigali cyatangiye tariki ya 8 kigasozwa uyu munsi tariki 9 Gashyantare 2025.
Ni muri urwo rwego Abadepite Hon. Ndangiza Madina, Hon. Ikiteretse Venuste na Hon. Mukamana Christine basoreje iki gikorwa mu kagari ka Nunga, umurenge wa Gahanga akarere ka Kicukiro, mu mugi wa Kigali.

Ubwo batemberega muri uyu murenge wa Gahanga, izi ntumwa za rubanda zasuye ibikorwa binyuranye by’abaturage bibafasha kwiteza imbere. Bamwe mu baturage basobanuriye Abadepite ko bakuye amaboko mu mufuka bakangukirta gukora ngo biteze imbere, ibyo bakabigeraho bizigamira, bakorana n’amabanki, ndetse n’ibigo by’imari biciriritse.
Hari kandi n’abaturage bavuga ko gahunda Leta yashyizeho zo kunganira abaturage mu buryo butandukanye harimo no gukorana n’ikigega cya BDF byafashije abatishoboye kubona igishoro bifashisha mu bikorwa byabo by’iterambere.

Uretse ibijyanye no kwiteza imbere, abadepite basanze abaturage bumva neza gahunda za leta zirimo uburezi n’uburere bihabwa abana, kugabanya kunywa ibisindisha, kurya indyo yuzuye, isuku aho batuye no ku mubiri ndetse no kwishakamo ibisubizo.
Mu gusoza iki gikorwa, bamwe mu baturage n’abayobozi b’inzego zibanze bashimiye abadepite kuko nyuma yo kubatora bataguma mu nteko ahubwo ko bafata umwanya bakamanuka hasi mu baturage kumenya ubuzima babayeho.

Abaturage baboneyeho kubatura bimwe mu bibazo bafite birimo ko nta muhanda wa kaburimbo uri mu kagari ka Nunga kandi kamaze gutera imbere haba mu miturire no mu nganda n’ibindi. Abadepite babijeje ko bazabakorera ubuvugizi ku buryo mu gihe gikwiye bazabona umuhanda mwiza.
KANDA HANO UREBE VIDEO YOSE: https://youtu.be/oEhXt0q2ZIA

















MPOREBUKE Noel