Ikigo kimaze kugira uburambe no kuba Inzobere mu bigendanye no gucunga umutekano w’abantu n’ibyabo HIGHSEC LTD, yinjije mu kazi abasore n’Inkumi 41 basoje amahugurwa abaha uburenganzira bwo gukora kinyamwuga akazi ko gucunga umutekano w’abantu n’ibyabo kuri uyu wa 31 Mutarama 2025. Abasoje bakaba basabwe kuzakora neza Kinyamwuga nk’uko babitojwe.
Ni amahugurwa y’icyiciro cya 3 yari amaze igihe cy’amezi atatu abera mu kigo cyabigenewe cya HIGHSEC LTD, giherereye mu murenge wa Kimironko Akarere ka Gasabo. Abasoje bakaba biyemeje kujya gukora kinyamwuga batikoresheje, bagendeye ahanini ku nama nziza bagiye bahabwa. Ibyo bakazabikora baharanira ngo kwiteza imbere no guhesha ishema n’isura nziza ikigo cyabatumye.
Umuyobozi w’Ikigo cy’amahugurwa cya HIGHSEC LTD Aimable NTAKIRUTIMANA, avuga ko abahuguwe, ari bagiye baturuka mu bice bitandukanye by’igihugu, muri rusange bakaba batangira nta kintu na kimwe bazi kigendanye n’akazi bisa nko gutangirira kuri Zero, bityo akishimira ko mu gihe bamaze biga, basoje ari abasore n’inkumi bakomeye kandi bafashe neza ibyo bize, akizera adashidikanya ko bazakora neza akazi bagiyemo badategwa.

Agira ati “Dusoje neza amasomo tumazemo amezi atatu yari yahuje abasore n’inkumi 51 mu ntangiriro cyakora abagera ku 10 bakaba batarabashije gusoza kubera impamvu zitandukanye. Uko mubibona hasoje abagera kuri 41, bakaba barize amasomo agendanye no gucunga umutekano bya Kinyamwuga,Uburere Mboneragihugu, Amasomo y’Ingororamubiri, Kwirinda ukoresheje Intwaro ufite, gukumira Iterabwoba, gusaka n’ibindi byinshi twizera ko bizabafasha mu kazi kabo ka buri munsi.”
Agaruka ku nyigisho n’amasomo bihabwa abitegura kujya gutangira akazi muri iki kigo, Umuyobozi mukuru wacyo, CIP RTD Francois Xavier TWAGIRUMUKIZA, avuga ko ikigo cya HIGHSEC LTD kimaze kuzobera kurushaho mu gutanga imyitozo itegura abifuza kujya mu kazi ko gucunga umutekano mu bigo byigenga ku buryo n’ibindi bigo bikora akazi nk’akabo babyifuje, nabo ngo kuzana abakozi babo bakabahugura bakarangiza ari abahanga cyane.
Avuga ko bishimiye cyane ko bungutse amaraso mashya y’abakozi biyongereye mu bandi benshi bafite bityo bakaba bagiye gushyira mu bikorwa ibyo bize bashingiye ku mpanuro n’inama babahaye zirimo kurangwa n’ikinyabupfura kuba inyangamugayo, kumvira ababayobora, kudakererwa ku kazi cyangwa se kugasiba, kwirinda ubujura no gukorakora n’ibindi.
Agira ati “ Ni byinshi abasoje amasomo bigishijwe, tukaba twizera tudashidikanya ko bahawe impamba ihagije izabafasha mu kazi kabo ka buri munsi, ari nayo mpamvu twasabye abasanzwe mu kazi kuzabakira neza bakabamenyereza akazi. Tukizera tudashidikanya ko mu minsi mike iri imbere, bazaba baratangiye kwera imbuto no gutanga umusaruro ndetse bakarushaho, ku buryo mu bihe bitaha bazatorwamo abahemberwa kwitwara neza mu kazi, nkuko mwabonye twabigaragaje uyu munsi duhemba umwe mu bakozi basanzwe bakora wahize abandi.”

Avuga ko ubusanzwe HIGHSEC LTD, ari ikigo kimaze kugira uburambe mu gucunga umutekano w’abantu n’ibyabo, kikaba ari ikigo kizerwa na buri wese ukorana nacyo, ari nayo mpamvu ahamagarira abaturarwanda bose babyifuza kugana HIGHSEC LTD ari benshi bityo kugira ngo bahabwe abakozi b’abanyamwuga bo kubacungira umutekano n’ibyabo.
Yabizeje kuzabagezaho Serivise nziza uko babyifuza bagendeye kumasezerano bagirana n’ubunararibonye bukomeje kuranga HIGHSEC..
Ku urundi ruhande, avuga ko abakozi bose ba HIGHSEC LTD, ari abantu banatozwa kugira umutima wa kimuntu no gukundana n’abandi.
Atanga urugero rw’aho hari abakozi babo baherutse kuzinduka baza gutoragura uruhinja mu nzira bari barutayemo rugihumeka maze biyambura imyenda yabo bararufubika. Babona kurugeza ku nzego zibishinzwe kugira ngo zirutabare. Urundi rugero yatanze n’urw’inzu ngo iherutse gufatwa n’Inkongi y’Umuriro ku Kicukiro, abakozi ba HIGHSEC LTD baba aribo bafasha banyirayo kuyizimya, bifashshije ibikoresho byabugenewe.
Uhagarariye Polisi y’igihugu muri icyo gikorwa cyo gusoza amahugurwa, ari nayo ifite inshingano mu gucunga no kugenzura Ibigo byigenga bicunga umutekano, SSP Alphonse SINZI, ashimira cyane HIGHSEC LTD ikomeje gutoza no guhugura abakozi bashinzwe gucunga Umutekano bya Kinyamwuga, bagendeye ku itegeko rishya rigenga ibigo byigenga bicunga Umutekano.

Asaba abasoje amahugurwa kuzaba inyangamugayo muri byose, bakarangwa no gukunda akazi bagiyemo ndetse n’igihugu cyabo. Agira ati “ mwize byinshi. Nimugende mubishyire mu bikorwa, murangwe n’ubunyangamugayo no gukugunda igihugu cyanyu, murangwe n’Indangagaciro za Kirazira, mwirinde kwiba no kwangiza ibyo mushinzwe kurinda. Bityo abayobozi banyu n’abo muzaba mushinzwe kurinda ubwabo bazababonemo abantu bakora ibyo bazi kandi babihuguriwe koko.”
Mu gusoza hahembwe abanyeshuri batatu bitwaye neza kurusha abandi barimo ab’Igitsinagore babiri, bose bakaba bishimira inyigisho nziza bahawe, bakavuga ko bagiye gushyira mu bikorwa ibyo bize baharanira kubibyaza umusaruro mu buryo nyabwo.

Ikigo gicunga umutekano kigenga cya HIGHSEC LTD, ni kimwe mu bigo bicunga umutekano byigenga kandi bikora neza mu Rwanda.
Bamwe mu bahakora bakaba bishimira ko bahemberwa igihe kandi bakoroherezwa mu buryo bw’icumbi ku bataha kure.
Abakorana n’iki kigo nabo bashimira Imikorere myiza ikiranga, bikaba bigaragazwa ahanini n’uburyo ababasaba abakozi bakomeje kwiyongera kandi ngo akarusho kakaba ari uko uwakoranye na HIGHSEC LTD, nta handi yongera gukenera gusaba abakozi, ahubwo ngo bakomeza gukorana mu bihe byose bakanabahuza n’Inshuti zabo.
Andi mafoto agaragaza uko igikorwa cyagenze






