Uwitwa Mukunzi Alex Patrick ukomoka mu gihugu cy’u Burundi akomeje kugaragaza ibikorwa by’Indashyikirwa mu buhinzi bwa Kijyambere. Uyu mugabo akorera mu murenge wa Bumbogo no mu nkengero z’uwa Kinyinya, aho yibanda ahanini ku mbuto n’ibihingwa ngandurarugo nk’ibigori n’Urutoki, nyuma akanafasha abana batishoboye abishyurira amafaranga y’ishuri.
Ni Ibikorwa bya Kijyambere Bwana Mukunzi Alex Patrick akorera muri Company yitwa ‘BIOTECH FARM HOLLAND’ ikorera mu mu mudugudu wa Uwaruraza, Akagari ka Ngara, Umurenge wa Bumbogo mu Karere ka Gasabo, akavuga ko ibikorwa bye bimufasha kuzamura umwuga w’ubuhinzi akunda kuva cyera n’ubwo bwose ngo yize ibigendanye n’Ubukungu.
Mukunzi avuga ko amaze imyaka igera ku icumi mu Rwanda nyuma yo kuva mu gihugu cy’i Burundi ubwo harangwaga umutekano muke.

Avuga ko uburyo ngo yakiriwe neza mu Rwanda, byatumye arukunda kurushaho, ari nabyo byatumye yiyemeza kuhashora ibikorwa bye by’Ubuhinzi agamije kwiteza imbere no kurushaho kubana neza n’abo yaje asanga.
Agira ati “Igihugu cy’u Rwanda ni igihugu cy’amahoro utasasanga ahandi. Ibi ndabivugira ko noroherejwe kubona aho nshyira ibikorwa by’Ubunzi bwa Kijyambere nkaba mpinga Urusenda, Puwavuro, Inyanya, Ibitoki biribwa n’ibyimineke n’ibindi byinshi kandi bigakorwa mu buryo bw’ikoranabuhanga kugira ngo mbashe kubona umusaruro ushimishije.”
Bwana Mukunzi , avuga ko bakoresha ifumbire y’Imborera n’amaganga y’Inkwavu, bagakoresha kandi kuhira bakoresheje imirasire y’izuba mu rwego rwo kubungabunga ibidukikije ndetse n’amazi bakoresha ntabwo ari aya WASAC ahubwo ni ayo bivanira mu butaka bakoresheje impombo zabugenewe, ku uburyo n’ayo mazi bakoresheje bari kuhira, iyo asubiye mu butaka ngo barayakurura bakongera kuyakoresha.

Ku rundi ruhande avuga ko kuva na cyera akunda ibikorwa by’ubuhinzi n’ubworozi n’ubwo bwose mu masomo ye yize ubukungu, cyakora ngo ni iyo umuntu ahinga akanorora aba ngo aharanira iterambere ry’ubukungu bw’igihugu cye, bikaba akarusho iyo bikozwe bya Kinyamwuga .
Ku bigendanye n’icyo umushinga we ufasha abaturage, avuga ko ibikorwa bye by’ubuhinzi byatanze akazi ku bantu benshi batuye mu gace akoreramo, cyane ku bigendanye no guhinga, kuhira no gusarura, akaba anafite kandi Umugoronome na Veterineri bahoraho bashinzwe kwita ku buhinzi n’ubworozi, bose bakaba bahembwa neza bakanagenerwa n’amafunguro avuye mubyo bejeje.
Ku bigendanye n’isoko nabyo, avuga ko bafite isoko rihagije ry’abacuruzi baciriritse baza gufatira umusaruro aho bahinga kandi ku giciro kitari kinini.

Uretse Ubuhinzi bwa Kijyambere, Bwana Mukunzi avuga ko uyu mushinga wari unagamije n’Ubworozi bwa Kijyambere n’ubwo yanditse abisaba ariko akaba atarahabwa uburenganzira bwo korora. Icyakora muri kino gihe yabaye yoroye amatungo magufi (inkwavu) mu rwego rwo gufasha abaturage kujya babona inyama zazo hafi yabo mu minsi iri imbere.

Zimwe mu ngorane zituma ibikorwa bye bidatera imbere uko abyifuza
Bwana Mukunzi , avuga ko atangira umushingwa yifuzaga ko watera imbere kurushaho, cyakora ngo yaje kuzitirwa n’ibyo yagiye asaba inzego zishinzwe kumufasha zikamutererana.
Avuga ko aho akorera ibikorwa bye ari agace kagenewe ubuhinzi ku uburyo n’amatungo ya Kijyambere yayahororera mu biraro, cyane ko afite Hegitari zihagije.
Cyakora ubwo ngo yasabaga inzego zibishinzwe uruhushya rwo korora Kijyambere ntiyasubijwe kugeza ubu imyaka ikaba ibaye ibiri atarasubizwa kandi byakabaye biteza imbere agace akoreramo.
Ikindi avuga ko cyabangamiye Iterambere ry’ibikorwa bye, ngo ni uburyo yabujijwe n’Ubuyobozi kubaka inzu y’abakozi be kugira ngo bajye babasha gukurikiranira hafi ibikorwa byo kuhira, cyane ko hari n’abakozi buhira nijoro, ku uburyo bisaba kurara hafi.
Ikindi ni uko yanimwe icyangombwa cyo kubaka ubwiherero ku bakozi benshi akoresha bigatuma ajya gukodesha inzu hanze y’imirima kugira ngo abakozi bajye babona aho barara banakoreshe ubwiherero bwaho, bityo akaba yibaza urwo rugendo rwose bakora kandi bakagombye koroherezwa kubona inzu irimo n’ubwiherero kandi bwa bugezweho.
Hari icyo bwana Mukunzi asaba Leta
Mbere na mbere shimira Leta y’u Rwanda uburyo ishyigikira bikorwa by’abikorea ndetse akaba yarashyigikwe akoroherezwa gushora imari mu by’ubuhinzi n’ubworozi kandi ari Impunzi.
Gusa asaba inzego bireba kujya zegera abaturage babo zikamenya ibibazo bafite n’imishinga yabo bakabagira inama.
Asaba ko yakoroherezwa kubaka ibiraro by’Ingurube cyangwa iby’inkoko za Kijyambere kugira ngo akomeze yiteze imbere anazamure n’agace akoreramo.
Yifuza ko yakoroherezwa kubona ibyangombwa byo kubaka inzu y’abakozi n’ubwiherero bwabo kuko biri kubangamira ibikorwa by’Iterambere yiyemeje gukora.
Urugero atanga ni uburyo agura ifumbire imuhenze kandi ayikuye kure mu gihe yakoroherezwa akajya afumbiza umwanda w’amatungo ye nk’uko abigenza akoresha amaganga y’inkwavu yoroye.
Ikindi agarukaho, ni uko inyungu avanye mu buhinzi bwe ayifashisha abana batishiboye bo mu gace akoreramo, abagera kuri 50 bakaba barihirwa mu mashuri abanza, mu mwaka utaha akazafata n’abiga muyisumbuye.

Yishimira cyane ko ibyo akora abikora neza kandi nta nguzanyo ya Banki iyo ari yose akoreshje bityo agasaba Ubuyoobozi bw’Umurenge wa Bumbogo, Akarere ka Gasabo n’Umujyi wa Kigali muri rusange kumva ibyifuzo bye agafashwa kurangiza neza ibikorwa yiyemeje byo guteza imbere Ubuhinzi n’Ubworozi no kuzamura agace akoreramo ka Bumbogo na Kinyinya.
Andi mafoto yerekana ubuhinzi bwa Kijyambere bwa Mukunzi Alex Patrick i Bumbogo:






