Perezida Paul Kagame yakiriye Perezida wa Oromia, kimwe mu bice binini bigize Ethiopia, Shimelis Abdisa, uri mu itsinda ry’Abanya-Ethiopia bari kugirira uruzinduko mu Rwanda.
Ni amakuru yatangajwe n’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, mu itangazo byanyujije kuri X ryavugaga ko impande zombi zaganiriye ku mubano w’ibihugu byombi.
Shimelis Abdisa wakiriwe na Perezida Kagame ayoboye iki gice cya Oromia kuva muri Mata 2019, ndetse ni umwe mu bajyanama bakuru ba Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia, Abiy Ahmed, kuva mu 2018.
Oromia abereye umuyobozi ni igice kinini cya Ethiopia kiri ku buso bwa kilometero kare zirenga ibihumbi 350, kikagira abaturage bakabakaba miliyoni 40, bangana na kimwe cya gatatu cy’Abanya-Ethiopia bose.
Ni igice giherereye muri Ethiopia hagati ariko kigafata no ku Burengerazuba bwacyo, kigahana imbibi n’ibindi bice by’iki gihugu cyo mu Ihembe rya Afurika uretse icya Tigray.
Kizwiho kugira ubutaka bwera, umutungo kamere, kikaba gihingwamo ibyinganjemo ikawa, ariko kigakungahara no ku mabuye y’agaciro nka zahabu, gemstones n’andi.
Cyakunze guhura n’ibibazo bya politiki, iby’ibiza n’ibindi. Ishyaka rya The Oromo Liberation Front (OLF) rifite n’Umutwe w’ingabo uzwi nka Oromo Liberation Army (OLA) ni rimwe mu mashyaka akomeye muri iki gice ndetse akenshi wakunze kugirana ibibazo na leta.
OLA yigeze kwifatanya n’inyeshyamba zo mu Majyaruguru mu gace ka Tigray zari zimaze hafi umwaka zirwana n’ingabo za Leta, icyo gihe hari mu 2021.
U Rwanda na Ethiopia bifitanye umubano mwiza ushingiye ku bwubahane bwa dipolomasi n’amasezerano y’imikoranire igamije guteza imbere abaturage babyo.
Ibihugu byombi byashyize umukono ku masezerano atandukanye arimo ashingiye ku bufatanye mu by’amategeko, itangazamakuru, siporo, ubukerarugendo, ubuzima, uburezi n’umuco n’ayandi.
Bifitanye umubano ushingiye ku bufatanye mu nzego zirimo ubuhinzi, ubucuruzi, uburezi kandi bifitanye n’amasezerano y’ubufatanye kuri serivisi z’ingendo zo mu kirere zikorwa na RwandAir na Ethiopian Airlines.
Mu 2024, u Rwanda na Ethiopia byasinyanye amasezerano y’ubufatanye mu nzego eshanu zirimo ubufatanye mu bya politiki n’ubujyanama, ubucuruzi, siporo, kugabanya ibiza no kubicunga, hamwe n’ubufatanye mu ishoramari.
Umubano w’ibihugu byombi ushingira no kugenderanira, aho muri Mata 2024 Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia, Dr Abiy Ahmed yari umwe mu bari baje gufata mu mugongo u Rwanda ubwo rwibukaga ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Ubwo yari yitabiriye inama ihuza ibihugu bya Afurika na Arabie Saoudite mu 2023, Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na Dr Ahmed, na none byari bigamije kwagura umubano w’ibihugu byombi, ndetse no mu 2021 na bwo Umukuru w’igihugu yari yamwakiriye mu ruzinduko rw’iminsi ibiri Dr Ahmed yari mu Rwanda.