Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Ambasaderi Olivier Nduhungirehe, yagaragaje ko umugabo uherutse kwiyitirira Ingabo z’u Rwanda (RDF), akavuga ko yafatiwe muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ari kurwana ku ruhande rwa M23, atari umusirikare w’u Rwanda.
Uyu mugabo agaragara avuga ko yaje kurwana muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yoherejwe n’u Rwanda ngo arwane ku ruhande rwa M23, ariko akaza gufatirwa mu Majyepfo ya Lubero ubwo yari yagize igikomere, bagenzi be bakamusiga.
Ambasaderi Nduhungirehe yavuze ko uyu mugabo, uvuga ko yitwa Hakizimana Iradukunda Jean de Dieu, akiyitirira kuba umusirikare wa RDF, yatanze ibisobanuro by’ibinyoma bityo adakwiriye kwizerwa, cyane ko atari umusirikare wa RDF.
Mu butumwa yanyujije kuri X, yagize ati “Igisirikare cya Congo cyerekanye uwiyita umusirikare w’Ingabo z’u Rwanda (RDF), [ariko] utazi ’unit’ ye cyangwa komanda we, udashobora kugaragaza nimero imuranga mu Ngabo z’u Rwanda.”
Ambasaderi Nduhungirehe yavuze ko bitumvikana uburyo uyu musirikare yitiranya inkomoko ye, dore ko avuga ko aturuka mu Burengerazuba bw’u Rwanda, mu ’Localité’ ya Ngororero, muri ’Groupement’ ya Murenge muri teritwari ya Kazabi.
Ati “Ikibazo hano ni uko ibyo bice by’imiyoborere biba muri RDC ariko bitaba mu Rwanda. Buri Munyarwanda azi neza ko igihugu cyacu kigabanyije mu ntara, uturere, imirenge, utugari n’imidugudu. Akarere ka Ngororero kabaho, kakagira imirenge 13, ariko nta n’umwe witwa ’Murenge’ cyangwa ’Kazabi’.
Ambasaderi Nduhungirehe yibukije ko atari ubwa mbere Leta ya Congo igaragaza amakuru y’ibihuha ku bagabo yitirira kuba Ingabo z’u Rwanda byitwa ko baba bafatiwe ku rugamba, nyamara ibi byose atari byo.
Ati “Twibuke ko atari ubwa mbere ibi bigeragejwe na FARDC. Ku itariki ya 16 Gashyantare, 2024, Umuvugizi wa FARDC, Colonel Guillaume Ndjike, yerekanye ’Ndayambaje Abouba’ wiyitaga umusirikare wa RDF uturuka mu gace kitwa Kayonza (bishingiye ku byavuzwe na Ndayambaje) yambaye impuzankano nshya.”
Gusa uyu mugabo yari yarerekanwe na mbere, aho yari yafashwe yambaye imyenda isa nabi yacitse n’ibirenge bitigeze byambara inkweto za gisirikare.
Nduhungire yavuze ko ibi byose byerekana ko nyuma yo gutsindwa ku rugamba, FARDC yahisemo kwinjira mu ntambara yo ku mbuga nkoranyambaga, ati “Bigaragara ko FARDC, nyuma yo gutsindwa ku rugamba, yahisemo kuba umuyoboro w’amakuru y’ibinyoma.”
Mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo hatuye abaturage b’icyo gihugu ariko bavuga Ikinyarwanda, ku buryo bidatangaje kuba haboneka abavuga Ikinyarwanda bakaniyitirira u Rwanda.