Aborozi bo mu Murenge wa Ndego, Akarere ka Kayonza Intara y’i Burasirazuba barashinja Gitifu wa Ndego, Patrick Kabandana kubafatira Inka, ihene n’intama zavaga kunywa amazi ku kiyaga kubera ko nta mariba bagira agamije ahanini ngo kubona amande baca buri nka, ubuyobozi bw’Akarere bukaba ntacyo bukora ngo burenganure abarengana.
Guhera kuwa gatanu tariki ya ya 27 Ukuboza 2024, Ubuyobozi bw’umurenge wa Ndego ku Karere ka Kayonza bwafunze Inka z’aborozi 89, ihene n’intama nyinshi zavaga kunywa amazi mu kiyaga cya ihema bagamije kubaca amande no gushaka amafaranga yinjira mu Karere, bakaba basaba kurenganurwa cyane ko abitwa ko batanze amande ngo nta na gitansi bahawe byerekana ko ari ihohoterwa riri gukorerwa aborozi batavuga rumwe na Gitifu w’umurenge wa Ndego.
Umwe mu borozi bafatiwe amatungo wo mu Murenge wa Ndego wifuje ko hadatangazwa amazina ye ku mpamvu y’umutekano we, avuga ko bakomeje gutotezwa n’ubuyobozi bw’Umurenge wa Ndego ugambiriye kwinjiza amafaranga y’amande baca abaturage gusa, bakabasonga ngo bitwaje Njyanama y’Akarere yavuze ko inka bazajya bafata bazazica ibihumbi 70 kandi bose ngo ari abakene batagira, aho bayakura.
Ku rundi ruhande abaturage bavuga ko Gitifu w’Umurenge wa Ndego adashobotse ko atumva abaturage na gato ku buryo atanga serivise mbi ku bamugana, ari na yo mpamvu akomeje no kwitambika aborozi bifuza kujyana Inka kunywa amazi kandi azi neza ko nta yandi mazi aba mu gace kabo akaba ngo yifuza ko zicwa n’Umwuma zigashira nta kindi.
Umwe muri bo agira ati “Aborozi turabangamiwe Gitifu Kabandana akomeje kudutoteza, dufite ikibazo cyo kutagira amazi muri Ndego. Izi nka zafashwe zijya kunywa amazi izindi bakazisanga mu ngo bagashorera, byerekana ko badashaka ko tworora. Baraduca ibihumbi 70 y’agaherere. Ikindi n’uko twabonye muzafashwe hari abo ziri gusubizwa mu ibanga batanishyuye, ntituzi icyo bari gushingiraho cyane ko Inka zacu zigiye gupfira hano zishwe n’inyota n’inzara ikindi ni uko harimo n’izonsa zafashwe inyana zazo ziri mu rugo zikaba nazo zatangiye gupfa ndetse izo za Nyina amacebe ya byimbye turi abo gutabarwa.”
Asaba Ubuyobozi bw’intara y’i Burasirazuba ko bwabafasha bagafungurirwa Inka zabo kuko uretse n’Umuyobozi w’Umurenge wabafungiye Inka ngo bitabaje Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza Nyemazi Jean Bosco kubarenganura ntiyagira icyo abikoraho byerekana ko ari ukurengera amande bavuga ko yagenwe na Njyanama kandi bazi neza ko benshi ari abakene ntaho bakura akayabo ka amafaranga bari gushaka kubaryoza.
UBUYOBOZI BURAVUGA IKI KURI IKI KIBAZO CY’ABA BOROZI?
Aganira n’ikinyamakuru IGISABO Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ndego Kabandana ahakana ibivugwa n’aborozi ko babarenganyije mu kubafatira Inka ngo zafashwe zizerera kandi barabibujijwe kuva cyera.

Agira ati “Inka zarafashwe koko ziri ku kibuga cy’umupira cy’umurenge, twazifashe zizererezwa ku gasozi kandi aborozi bazo barabibujijwe kenshi, izi nka zonera abaturage bagahora baturegera kenshi. Ntabwo rero twakwihanganira ko umuhinzi yahingira Inka akicwa n’inzara kandi yarahinze”.
Avuga ko badashobora kuzirekura hadatanzwe amande nk’uko biteganywa n’amabwiriza y’inama Njyanama y’Umurenge, bakaba ngo baganirije abafatiwe Inka babwirwa ko bagomba kwishyura amande y’ibihumbi 50 ku nka imwe bakanatanga ibihumbi 55 (55.000 Frw) byo guhemba abashumba bagiye bazitaho aho zifungiye.
Kimwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Ndego, Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza Nyemazi avuga ko inka zafashwe zirikonera abaturage zinazererezwa ku gasozi kandi bitemewe.

Agira ati “Twasabye aborozi kenshi kutazerereza amatungo kuko boneshereza abaturage bikanakurura n’urugomo, aho abashumba bahohotera, abo boneshereza hakaba imirwano. Twagiye dufasha aborozi gushyiraho za nkunganire kugira ngo babashe kubona ibidamu byo gutega amazi kandi banahawe urwuri, mu urwego rwo guca ako kajagari.”
Avuga ko abafite Inka bagomba gucibwa amande y’ibihumbi 50 ku nka naho intama n’ihene ngo n’ibihumbi 20 bagomba gucibwa.
Abajijwe aho ayo mafaranga abona bayakura ari abakene mu gihe harimo n’abafitemo Inka zirenze imwe, avuga ko abafatiwe atari abakene kuruta umuhinzi boneshereza.
N’ubwo bwose aba bayobozi bavuga ko inka zafashwe zizererezwa ba nyirazo barabihakana bakavuga ko izafashwe zavaga kunywa amazi ku kiyaga cya Ihema kandi ngo hari n’izo bagiye baza gufata mu ngo z’aborozi no mu bwatsi bagiye bizigamira hafi y’ingo zabo kuko ngo abahawe urwuri byagiye bikorwa mu kimenyane na Ruswa.
Ku kigendanye n’urugomo abafatiwe Inka bakavuga ko rukururwa n’abashumba b’abakire bahawe urwuri ngo nibo boneshereza abaturage bababuza bakabarwanya, bityo bagasaba kurenganurwa bagahabwa Inka zabo badaciwe amande, ibindi ngo ni ihohoterwa bari gukorerwa n’ubuyobozi bw’Umurenge wa Ndego, aho kugira ngo Akarere kabarenganure kakaba karabihaye umugisha.
Nyuma yo kumara gutegura iyi nkuru twaje kumenya ko Inka zose ihene n’intama byari byafashwe byamaze gusubizwa bene byo bamaze kwishyura amande abayabuze bakishyura ibihumbi 15 ku nka imwe mu gihe abandi bishyuye ibihumbi 50 abaturage ariko bakavuga ko n’ubwo yatanzwe bwose barenganyijwe bikomeye n’Ubuyobozi bw’Umurenge wa Ndego n’ubw’Akarere ka Kayonza.
