Mu Gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 27 Ukuboza 2024, abaturage bo mu kagari ka Kagasa, umurenge wa Gahanga mu karere ka Kicukiro, batunguwe no kubona umurambo w’umugore wishwe urubozo n’abatahise bamenyekana aho imyanya myibarukiro bayangije bakoresheje icupa banasanze rikirimo anambaye ubusa.
Aba baturage bahise bitabaza ubuyobozi n’inzego z’umutekano bavuga ko uyu mugore basanzwe bamuzi ndetse ko yari ari kunywera mu kabari ko muri ako gace ari kumwe n’umugabo wari waramwinjiye hamwe n’undi mugabo.
Mu gushaka kumenya icyo ubuyobozi buvuga ku byabaye, Umuyobozi ushinzwe itumanaho n’uburezi mu mujyi wa Kigali Madame Ntirenganya Emma Claudine yatangarije Igisabo.rw ko ayo makuru ari impamo kandi ababaje. Yongeyeho ko inzego zibishinzwe zikomeje iperereza, anahumuriza abaturage.

Yagize ati” Iperereza ry’ibanze ryagaragaje ko hatawe muri yombi abakekwa aribo basangiraga nawe. Umurambo wa nyakwigendera wajyanywe mu bitaro bya Kacyiru. Turanihanganisha umuryango n’inshuti ba nyakwigendera. Icyo nabwira abanyamujyi ni uko nta byacitse, bakwiye gukomeza kwizihiza iminsi mikuru ariko birinda icyateza umutekano muke.”
Kanda Hano Wumve inkuru birambuye



Noel Mporebuke