Mu gihe abanyeshuri bo mu bigo bitandukanye byo mu Rwanda bari gutangira ibiruhuko by’igihembwe cya mbere bihurirana n’Umunsi mukuru wa Noheli n’uw’ubunani, muri Mother Mary International Ishuri Mpuzamahanga rikorera Kibagabaga mu Karere ka Gasabo n’i Gahanga mu Karere ka Kicukiro, kuri uyu wa 21 Ukuboza 2024 basoje igikorwa cyo kwifuriza abana barera n’ababyeyi babo Noheli n’umwaka mushya wa 2025, ahatanzwe ubutumwa bwo gukomeza gufasha abana mu myigire ya buri munsi batozwa kugira ubumuntu no kurangwa n’indangagaciro za Gikiristu.
Ni igikorwa cyabereye ku ishami rya Mother Mary International Complex rihereye i Gahanga mu Karere ka Kicukiro kuri uyu wa 21 Ukuboza 2024, hagamijwe ahanini kwifuriza Noheli nziza n’Umwaka mushya ibibondo biharererwa kuva mu Kiburamwaka “Nursery” kugeza mu mwaka wa gatandatu w’amashuri abanza “Primary”.
Ni nyuma y’aho no kuwa 14 Ukuboza 2024 igikorwa nk’icyo cyari cyabereye ku kicaro gikuru cy’ishuri giherereye i Kibagabaga mu Karere ka Gasabo, aha hose ababyeyi bakaba barashimiye cyane Bwana Rwabigwi Cyprien, Umuyobozi mukuru akaba n’uwashinze ikigo, uburyo akomeje gushyigikira ireme ry’Uburezi mu Rwanda ashinga amashuri agezweho, amashuri arererwamo abana b’abahanga batsinda amasomo yose bigishwa.
Bwana Rwabigwi Cyprien Umuyobozi mukuru wa Mother Mary International Complex ushimwa cyane n’ababyeyi, avuga ko kuba Umurezi ubusanzwe bisaba guhozaho ntucike intege, ugahora ushakisha icyatuma ibikorwa watangiye byaguka, abana bakiga neza, ukabashakira abarimu babishoboye n’imfashanyigisho zigezweho.

Agiraa ati ”Icyo nabawira ni uko kuba tuba kuri ibi byiza byose mubona ntabwo ariko byatangiye. Twatangiriye ku banyeshuri 23 gusa, abarimu batarenze babiri, inyubako ari hafi ya ntazo, nyamara ubu turabara abarimu barenga 200, abanyeshuri barenga 1500, inyubako zigezweho n’izindi ziri kubakwa. Hano i Gahanga dutangira ababyeyi bamwe ntibabyumvaga neza. Cyakora ndashima ko abana bamaze kuba benshi, cyane ko twahaje kubera ibyifuzo byabo. Icyo twababwira ni uko mu minsi mike Gahanga haba hari inyubako zikomeye kandi zigezweho, inyubako zizaba zifite agaciro kagera kuri Miliyoni 20 z’amadorari.”
Avuga ko ashimira cyane abayeyi b’i Gahanga, uburyo bakiranye na yombi Mother Mary International School Complex bazana abana babo ari benshi.
Abasaba gukomezanya uwo murava bafite, maze abemerera ko umwaka utaha hazatangizwa n’umwaka wa 7 w’abazaba barangije amashuri abanza ibindi byiciro bikazagenda bitangizwa nabyo buhoro buhoro.
Aboneraho kandi gusaba ababyeyi bose, baba abarerera i Gahanga n’abarerea i Kibagabaga, kumenya neza ko abana barera, bazaba uko bazashaka ko babaho, bityo abasaba kubafasha kwiga neza uko bikwiriye bagatsinda amasomo yose, bakanabatoza kuba abantu nyabo barangwa no kumvira n’urukundo ntibabe ibyigenge, ahubwo bagatozwa umuco wo kuzaba abagabo n’abagore babereye u Rwanda mu bihe biri imbere.

Ku rundi ruhande, ashimira cyane Nyakubahwa Perezida wa Repubuloka Paul Kagame afata nk’intwari, uburyo atajya aryama agamije ko u Rwanda rukomeza kurangwa n’umutekano n’imibereho myiza y’abaturage.
By’umwihariko akaba amushimira imbaraga ashyira mu guteza imbere uburezi, akaba yarashyizeho gahunda nziza y’Uburezi kuri bose, ari nabyo biha abana bose uburenganzira bwo kwiga, kugira ngo ahanini nibasoza, bazanabashe kwigirira akamaro ubwabo n’igihugu cyabibarutse.

Bamwe mu babyeyi barerera muri Mother Mary International School Complex, bashimangira ko umwana wese wize ku kigo bari kurereraho, bigoranye kumugereranya n’uwiga ahandi, bitewe n’ubumenyi baba bafite, bikaba byanagaragajwe n’uburyo abana bato bavuga indimi zitandukanye nk’abantu bakuru.
Hategekimana Anastase, afite abana babiri biga kuri Mother Mary International School Complex, biga neza ku buryo yishimira cyane.
Agira ati “Iki kigo cyaje hano mu kagari ka Murinja tugikeneye cyane. Twabanje kujya kubisaba ubuyobozi bw’ikigo butwizeza ko buzabyigaho. Icyo gihe twavanaga abana hano, tukabajyana kwigira Kibagabaga. Ubuyobozi bwaradufashije kuko batujyaniraga abana bakanabacyura ku buntu, kugeza ubwo batwubakiye amashuri yacu abana bari kwiga neza turanezerewe.”

Avuga ko ikimushimisha cyane, ari uburyo abana baza bamubwira ko bigishwa neza, ku buryo akana gato kari gucuka baba bansaba ko nkazana bakigana, umwaka utaha nako nzakabaha kazaba kamaze gukura.
Ibyo Hategekimana avuga bishimangirwa na Carine Uwankunda, nawe uharerera, akavuga kuva yamenya Mother Mary, yasanze nta rindi shuri yashyiramo umwana we, ahamagarira ababyeyi bose kuhazana abana babo kugira ngo babone itandukaniro riri hagati ya Mother Mary n’andi mashuri.

Agira ati “Twagize amahirwe hano i Gahanga, kuba twarabonye ishuri ry’intangarugero hano iwacu. Mu by’ukuri abana bacu bari kwiga neza, mwabonye uburyo bavuga indimi neza. Turashimira iki kigo cyane ko gifite abarimu b’ababanga babishoboye, aribo baha abana bacu Ireme ry’uburezi bubakwiriye. Ndashishikariza ababyeyi bo muri Kicukiro bose na Bugesera kudacikwa n’aya mahirwe yo kubona ikigo cy’intangarugero nk’iki ngiki, maze bazane abana babo bahabwe uburezi buzira inenge nk’uko intego y’ikigo bivuga.
Umuyobozi ushinzwe imari n’ubutegetsi muri Mother Mary International School Complex Didace Munyaribanje, yunga mubyo ababyeyi bavuga byo gushimira Ubuyobozi bukuru bw’ishuri.

Avuga ko nk’umuntu uhamaze igihe, yabonye kandi yigira byinshi kuri Bwana Cyprien Rwabigwi ukomeje kugaragaza urukundo afitiye abanyarwanda abegereza amshuri hafi, kugira ngo abana bose bagerweho n’ireme ry’uburezi ryifuzwa.
Agira ati “Umuyobozi wacu Mukuru namugereranya n’intwari ikomeye. Ndamukunda cyane kuko icyo atekereje cyose bucya yagishyize mu bikorwa. Urugero nabaha ni hano i Gahanga. Yahatangije tutazi ko hazitabirirwa ku gipimo nk’iki. Rwose Imana niyo izamwihembera ibyo amaze gukorera abanyarwanda nta gihembo twe twamubonera tumuragije Imana yacu gusa.”
Mother Mary Interantional School Complex ni rimwe mu mashuri mpuzamahaga akunzwe kandi atanga Ireme ry’uburezi buhamye.

Ni ishuri rirangwa no kugira abanyeshuri b’abahanga kandi batsinda amasomo yose, iyo basoje bahita bakirwa muri za Kaminuza zikomeye zo ku isi.
Abarerera kuri iri ishuri, bashima cyane iki kigo uburyo kibafatira neza abana. Uretse no kuba bigishwa neza, banishimira uburyo abana bahabwa mafunguro atunganyije neza.
Akarusho bagashima kandi ko Mother Mary Intenational School Complex, ari ishuri rirangwa n’Indangaciro za Gikirisitu, abana babo bakaba barangwa n’ikinyabupfura n’imico myiza.

ANDI MAFOTO:









Igisabo.rw