Mu gihe abantu bari gucicikana bashakisha aho bazarira iminsi mikuru ya Noheli n’Ubunani hatuje kandi hujuje ibisabwa byose, Ubuyobozi bwa IBIGABIRO Hotel, iherereye mu Karere ka Rutsiro Intara y’Iburengerazuba, buvuga ko ibyo abo bose bibaza bitakiri ikibazo na gato, ko bamaze kubitegura bihagije, kugira ngo buri wese waba ubyifuza azagane Hotel yabo yakirwe uko abyifuza, bagamije ahanini gufasha abantu kurya Noheli bakanasoza umwaka neza, bakinjira mu wa 2025 bumva umuyaga n’amafu bituruka mu kiyaga cya Kivu giherereye neza hafi y’iyo Hotel igezweho.
Ibi ni ibigarukwaho n’Umuyobozi wa IBIGABIRO Hotel iherereye mu karere ka Rutsiro, Francois Sebasinga uvuga ko Hotel yabo yamaze kwitegura mu buryo buhagije kugira ngo hatazagira umuntu wifuza kwizihiza iminsi ikuru yegereje akazakomwa mu nkokora.
Agira ati” Hotel Ibigabiro yaje ikenewe cyane muri kano karere ka Rutsiro kugira ngo ahanini ibashe gukemura ikibazo cy’abantu benshi baburaga aho baruhukira heza kandi hatunganije. Ni Hotel yaje ije gukemura ikibazo cy’ababuraga aho bafatira amafunguro meza kandi agezweho ndetse n’aho kwicira akanyota hatuje. Ubuyobozi bwa Hotel IBIGABIRO rero bwabitekerejeho buyibazanira hano hafi y’imisozi ya Crete Congo Nil, hafi neza y’Akarere ka Rutsiro na Paruwasi Gatulika, tukaba tubafitiye by’umwihariko abakozi b’abahanga kandi bafite ubunararibonye ku bigendanye n’Amahoteli. Twiteguye rero kwakira neza abantu bose muri ibi bihe by’imisi mikuru, cyane ko n’ibiciro biri hasi cyane ugereranyije n’ahandi.”

Bwana Sebasinga avuga ko Hotel yabo ifite ubushobozi bwo kwakira abantu bagera ku 100 baje bashaka kurara, bakaba babafitiye ibyumba byiza kandi bigari bihora bitunganyije, binakikijwe n’ibaraza baruhukiraho mu gitondo bafata Ikawa, ari nako bumva akayaga kaba gaturuka mu Kivu, cyane ko Hotel yubatse neza muri metero nkeya ugiturukaho.
Nyuma y’ibyo kandi bafite n’icyumba cy’inama (salle) gishobora kwakira abantu basaga 1000 bicaye uko babyifuza, bakanagira ibindi byumba biringaniye abantu bashobora guteguriramo ubukwe, amasabukuru y’amavuko, Batisimu y’abana n’abakuru n’ibindi.
Agaruka ku byo kurara mu byumba bitunganyije neza bya Hotel, Francois Sebasinga avuga ko hiyongeraho n’andi macumbi y’igihe gito “Appartment”, ku buryo abagize umuryango, umugabo, umugore n’abana, bashobora gusohokeramo bakahamara iminsi yose bifuza bitaweho uko bikwiriye, byanaba ngombwa bakaba aribo bitegurira amafunguro uko babyifuza cyane ko haba hahindutse nko murugo.

Uretse ibigendanye kuryama, Sebasinga anagaruka no ku mafunguro n’ibinyobwa bitangirwa muri IBIGBIRO Hotel, aho avuga ko n’ubusanzwe bagira amafunguro ateguwe neza, bitewe ahanini no kugira abakozi b’inzobere mu guteka, ku buryo icyo umuntu yifuje cyose, byaba ibiryo bya Kizungu cyangwa se ibya Kinyarwanda bimugeraho vuba, akarusho kakaba ngo ari bo bagira ifi ya mbere yokeje ikundwa na benshi, bataretse n’Isambaza n’Ubugari benshi bakunze kuza babaririza, bitewe n’uko indyo nk’iyo nta handi hantu wayisanga.

Ibinyobwa nabyo ngo buri bwoko bwifuzwa n’uwari we wese burahari; haba amoko y’inzoga z’Imvaburayi, izo muri Afurika, mu karere no mu Rwanda by’umwihariko, aho buri wese ugana IBIGABIRO Hotel yihitiramo, akurikije ugushaka kwe kandi ngo ibiciro biba bisa no ku kiranguzo, mu urwego rwo guha Serivise nziza Abakiriya.
Uyu muyobozi avuga ko ibyo yavuga kuri Hotel yabo ari byinshi, ikiruta ngo yarekera abayigana bakajya babyivugira, cyane ko uhageze aharatira abandi, nyuma yo gufatira akayaga mu busitani bugari wicaramo ukaruhukiramo, hakaziraho na Parking nini yakira ibinyabiziga byose by’abashyitsi ba IBIGABIRO Hotel.

Ku rundi ruhande Francois Sebasinga avuga ko IBIGABIRO Hotel imaze kuba icyamamare mu Karere ka Rutsiro no mu nkengero zako, bitewe no kugira izina ry’IBIGABIRO, izina ryiza rizwi mu mateka y’Umwami w’u Rwanda Rwabugiri, Umwami w’Indashyikirwa wagize uruhare runini mu kwagura u Rwanda.
Abakozi bakora muri iyi Hoteli y’IBIGABIRO nabo, bavuga ko ari Hotel bahisemo gukorera, cyane ko ibafata neza ikanabaha ibyangombwa byose bigenerwa umukozi, akarusho kakaba ko bose bahabwa amacumbi, bitabasabye ko bajya hanze y’akazi, kandi ngo imishahara bayibonera ku gihe, bityo bakanabasha kubona uburyo bwo kwita ku miryango yabo.


Ikindi cy’akarusho Ubuyobozi bukuru bwa IBIGABIRO Hotel butangariza abanyarwanda, ni uko kubera ibyifuzo bagiye bagezwaho n’abakunzi babo kenshi, babasabaga kwagura ibikorwa bya Hotel, ikagera no mu Karere ka Nyamasheke, icyifuzo cyabo ngo baracyakiriye bakaba babizeza ko mu minsi mike, IBIGABIRO Hotel izaba yafunguye imiryango mu karere ka Nyamasheke, ahazaba hari icyicaro gikuru cy’IBIGABIRO maze amata akabyara amavuta.
Ni muri urwo rwego Ubuyobozi bwa IBIGABIRO Hotel, burarikira abo muri Nyamasheke n’abandi bose bagendayo, bubabwira ko bashyizwe igorora, cyane ko Hotel yabo bifuje igiye gufungura imiryango kugira ngo bace ukubiri no gutega bya hato na hato, bashakisha Serivise za Hotel n’ibigendanye nayo.

Muri make abatuye mu Karere ka Rutsiro, Karongi, Nyamasheke, Rubavu no mu bindi bice bitandukanye by’u Rwanda, murasabwa kugana IBIGABIRO Hotel muri benshi mukazakirwa, mukanahabwa ibyo mukeneye byose, cyane cyane muri iyi minsi mikuru ya Noheli n’Ubunani.
Ubuyobozi bwa Hotel burasaba Abahanzi, Abaririmbyi, Ababyinnyi n’abandi bose bishyize hamwe, ko mushobora kumenyesha hakiri kare Serivise mwifuza gukorerwa, Ubuyobzi bwa Hotel mugasanga bwabibateguriye.
Ibindi bisobanuro birambuye mwahamagara kuri 0788858549 mugahabwa ibisobanuro byose n’ababishinzwe.
IBIGABIRO HOTEL ikaba ibifuriza Noheli nziza n’Umwaka mushya muhire wa 2025.
Igisabo.rw
Amwe mu yandi mafoto y’IBIGABIRO Hotel:






