Nyuma yo guha impamyabushobozi abanyeshuri 1280 mu mwaka ushize wa 2023, mu muhango wabaye kuri uyu kuwa 13 Ukuboza 2024 Kaminuza yigenga ya Kigali [ULK] yashyize ku isoko ry’umurimo abandi bagera ku 1298 mu byiciro bitandukanye by’amasomo ahatangirwa.
Ni abanyeshuri basaga 1290 bamaze gusoza amasomo muri Kaminuza yigenga ya Kigali [ULK] barimo 248 bahawe Impamyabushobozi y’Icyiciro cya gatatu Masters na 707 basoje icyiciro cya 2 “UNDERGRADUATE COMBINED, bose bakaba bahawe ubutumwa bwo kujya gushyira mu bikorwa ibyo bize, bakabikorana umwete n’umurava bya kinyamwuga, ari nako barangwa n’imico myiza igihe cyose kugira ngo ahanini bakomeze guhesha ishyema Kaminuza ya ULK bizeho.
Umuyobozi wa Kaminuza yigenga ya Kgali “Vice Chancerie” Doctor Sikubwabo Cyprien avuga ko bakoranye imbaraga nyinshi bakaba basoje amasomo neza uko bikwiriye, akaba ashimira abasoje uburyo bakurikiye kandi bagasoza amasomo uko bikwiriye, bityo abasa kugenda bagashyira mu bikorwa ibyo bize, bagakorana umurava ndetse n’ubunyangamugayo.

Ashimira kandi abarimu uburyo bitanze mu buryo bugaragara kugira ngo amasomo agende neza kandi asorezwe ku gihe.
Abasababa gukomeza uwo mwete n’umuraqva basanganwe kugira ngo ULK ikomeze kuba ku isonga ari nako itsindisha abanyeshuri bose bayigana igahora irangwa no kugira abakozi batunganya neza ibyo bashinzwe mu kazi kabo.
Agira ati “Tumaze gutanga Impamyabumenyi ku banyeshuri bacu. Mu by’ukuri hakozwe byinshi byo kwishimira, birimo gutegura no gukora ubushakashatsi bwimbitse, cyane ko igice kinini cy’amasomo ya Kaminua ari icy’ubushakashatsi. Turishimira ko amasomo asojwe neza hakaba hatanzwe Impambyabushobozi zo ku rwego rw’Icyiciro cya gatatu n’icya kabiri. Abagiye ku isoko ry’umurimo turabashimye kandi turizera ko bazatanga umusaruro uhagije turabizeye.”
Avuga ko Kaminuza ya ULK igizwe n’ibice bibiri by’ingenzi ari byo ULK Polytechnic harimo abarangije mu by’amashanyarazi, Civil Engenioring na Electronic.
Hari kandi na ULK y’Ubumenyi rusange, nayo igizwe n’ibyiciro bibiri aribyo, icya Masters bo mu cyiciro cya 3, ndetse n’abasoza icyiciro cya kabiri mu masomo rusange.
Ku rundi ruhande, Umuyobozi akavuga ko Kaminuza yabo imaze kuba ubukombe, cyane ko yaje ariyo ya gatatu mu Rwanda nyuma ya Kaminuza nkuru y’u Rwanda yashinzwe mu 1963 na Kaminuza yitwaga Mudende yaje guhinduka AUCA yashinzwe mu 1983, ni mu gihe ULK yaje izigwa mu ntege yashinzwe mu 1996.
Umuyobozi w’icyubahiro akaba n’uwashinze Kaminuza ya ULK, Prof. Rwigamba BALINDA avuga ko bakomeje kwishimira umusaruro ugaragara w’abanyeshuri bagenda barangiza buri mwaka, bikaba ari ikimenyetso cy’uko Kaminuza ikora ibishoboka byose kugira ngo Ireme ry’Uburezi mu Rwanda rikomeze rishinge imizi.

Avuga ko Imyaka imaze kuba 28 bashinze Kaminuza yigenga ya Kigali ULK, Kaminuza yashinzwe mu bihe bitari byoroshye ariko imbuto ngo ikomeje kwera kuva icyo gihe kugeza uyu munsi zikaba ari izo kwishimirwa.
Umuyobozi Mukuru wa Komisiyo y’igihugu ishinzwe amashuri makuru na Kaminuza, Rose Mukankomeje ashimira cyane za kaminuza zigenga n’amashuri makuru, umusanzu ukomeye bakomeje gutera Leta y’u Rwanda kubigendanye n’ireme ry’uburezi, urugero rwa hafi rukaba urwa ULK, imaze imyaka irenga 20 irerera u Rwanda.
Agira ati “Mu by’ukuri mu maze imyaka irenga 20 muri gufatanya na Leta mu rugamba rwo guharanira ireme ry’uburezi. Birumvikana ko umusanzu wanyu wageze ku musaruro ugaragara, bikaragazwa n’uburyo Kaminuza yanyu iri kwakira n’abanyamahanga benshi bifuza kuyigamo, bikaba byanagaragaye ko hari umubare munini wabasoje amasomo. Mwaguye ibikorwaremezo kugira ngo mushobore kwigishiriza ahisanzuye, mukomereze aho kandi Leta izakomeza gushyikira Kaminuza zigenga n’amashuri makuru mu bishoboka byose.”

Umwe mu banyeshuri basoje amasomo mu cyiciro cya gatatu “Masters” akaba yaranabaye indashyikirwa mu bahize abandi mu bigendanye n’amategeko mpuzamahanga mu bukungu n’ubucuruzi, akaba ari nawe wafashe impamyabushobozi ya mbere muri icyo cyiciro Uwayezu Félicien, avuga ko yishimiye cyane Kaminuza asorejemo amasomo ya ULK kubera ahanini uburyo ifite abarimu b’abahanga b’inararibonye muri byinshi, ndetse n’Ubuyobozi bukaba bubafasha cyane mu bigendanye n’Ubushakashatsi bakora, kugira ngo babashe gusoza amasomo uko bikwiriye.
Agira ati ”Dusoje neza amasomo kandi twiteguye kujya gushyira mu bikorwa. Ibyo twize cyane ko ubushobozi dukuye muri iyi kaminuza ni Impamba ikomeye izadufasha gukora twiteza imbere tuzamura igihugu cyacu.”

Ibyo Uwayezu avuga abihurizaho na mugenzi we Ingabire Marie Yvette usoje mu cyiciro cya 3 mu bigendanye n’Icungamutungo.
Avuga ko ubumenyi akuye muri ULK agiye kububyaza umusaruro kugira ngo akomeze kwiteza imbere kurushaho nk’uko yari yaranabitangiye akiri ku ntebe y’ishuri.
Kaminuza yigenga ya Kigali ULK, yashyize abasaga 1200 ku Isoko ry’umurimo mu Rwanda no hanze yarwo, ni imwe muri Kaminuza zikomeje kwerekana ubudasa mu Rwada bitewe ahanini n’ubunararibonye yakomeje kugaragaza kuva yashingwa kugeza ubu.
Ni Kaminuza yashinzwe mu 1996 iza ari iya gatatu muri Kaminuza zari ziri mu Rwanda.
Abanyeshuri basoje kuri uyu wa 13 Ukuboza ni 1298 barimo 248 bo mu cyiciro cya gatatu, 234 bo muri Kaminuza Polytechnic bagize icyiciro cya 8 hakaba na 707 basoje icyiciro cya 2 mu masomo rusange.

Ni Kaminuza kandi ifite ishami ryayo mu Karere ka Rubavu. Mu myaka 28 Kaminuza ya ULK imaze ishinzwe, hamaze kurangizamo abagera kuri 41,415 i Kigali n’i Rubavu, barimo abagabo 18,419 bangana na 44,4% mu gihe igitsinagore ari 22,995 bangana na 55,6%.




Igisabo.rw