Mu gikorwa cyo kwifuriza abana bato barererwa muri Mother Mary International School Complex ishuri mpuzamahanga rikorera i Kibagabaga muri Gasabo n’i Gahanga muri Kicukiro Noheli nziza n’umwaka mushya muhire, Umuyobozi Mukuru waryo yasabye ababyeyi kutajya baharira uburere bw’abana babo mwarimu gusa, abasaba gukurikirana abana bagatozwa ikinyabupfura, kumvira no kurangwa n’urukundo igihe cyose.
Ni mu gikorwa cyo guha abana n’ababyeyi Noheli n’Ubunani cyabereye ku kicaro gikuru cya Mother Mary International School Complex i Kibagaba mu Karere ka Gasabo, kuri uyu wa 14 Ukuboza 2024, hagamijwe ahanini gushimira abana uburyo bitwaye bagakurikira ibyo biga neza no kubashishikariza gukomeza kurangwa n’urukundo hagati yabo kugira ngo n’ubwo bakiri abana ariko bazakure bazi neza uburyo bwo kubaho mu muryango no mu bandi bantu muri rusange, bikaba byagarutsweho na Bwana Rwabigwi Umuyobozi Mukuru akaba n’uwashinze icyo kigo cy’amashuri wabanje no kubafasha kuririmba zimwe mu ndirimbo zigendanye n’umunsi mukuru wa Noheli cyane ko n’ubusanzwe ari n’umuhanzi ukomeye w’indirimbo zaririmbiwe Imana.
Bwana Rwabigwi Cyprien avuga ko kuva na cyera bari mu mashuri yisumbuye bahuriraga hamwe bakizihiza umunsi mukuru wa Noheli bagahana impano hagati yabo bakifurizanya ineza, gusa akibaza icyabuze muri kino gihe kugira ngo umuco mwiza nk’uwo nguwo ukomeze ushimangirwe.
Agira ati “Twahurije hamwe abana bacu bato turi kumwe n’ababyeyi babo kugira ngo tubahe Noheli, tubifurize gukura biga neza tunabashishikariza kurangwa n’ikinyabupfura, kumvira no kugira urukundo hagati yabo nk’abana, mu miryango yabo no ku ishuri muri rusage. Ikigo cyacu n”ikigo kirangwa ubusanzwe n’Indangagaciro za Gikristu. Umwana twakiriye agomba kwiga akagira ubwenge bwinshi cyane agatsinda amasomo yose uko bikwiriye ariko tukabafasha kumenya kuyoborwa na Roho Mutagatifu umurimo kugira ngo amumurikire, yige ariko anamenye Imana.”

Agaruka ku migendekere y’amasomo n’ibiri gukorwa muri Mother Mary International School Complex avuga ko abana bari kwiga neza bakaba basoje umwaka wa 2024 neza bizera badashidikanya kuzatangira umushya mu mahoro.
Avuga ko muri Mother Mary International School Complex buri gihe bagomba kurangwa n’umwihariko, kuba bifuriza Noheli nziza n’umwaka mwiza abana babo ngo ni igikorwa ngarukamwaka baha agaciro nk’Abakristu.
Ku rundi ruhande ashimira abarimu n’abayobozi babo umuhate bakomeje kugaragaza mu myigishirize yabo baharanira ko abana bakomeza kuba abahanga bakaba batsinda ku gipimo cyo hejuru, bityo abasaba gukomezanya umurava ukomeje ku baranga.
Umwe mu babyeyi urerera muri Mother Mary akaba ahafite abana bane bose bahiga Kayitesire Alima ashima cyane ibiganiro bagejejweho n’Ubuyobozi bukuri bw’ikigo kibarera abana neza, ashimangira ko ari mu babyeyi banyurwa na serivise nziza abana babo bahabwa yaba amasomo ndetse n’amafunguro atunganyije neza ibyo byiza byose ngo akaba ari byo yashingiye azana abana bose afite kugira ngo bavome ku isomo no ku byiza bihaba.

Ashimira ababyeyi bahisemo kuza kurerera muri Mother Mary, ababwira ko bahisemo neza kuko icyo bashyize imbere ari ukwita ku bana babo kugira ngo bige neza bityo bazabe icyo ababyeyi babo babifuzaho cyo kuzakura bakagira ubushobozi bwo kwiteza imbere n’igihugu cyabo muri rusange.
Agira ati “Iki ni ikigo twakunze tukiyoboka turi benshi bigisha neza tukabakunda. Mu by’ukuri abana bose biga hano baba bazi kuvuga neza indimi zikoreshwa ngira ngo namwe mwihereye ijisho uburyo utwana tw’inshuke tuvuga neza icyongereza n’igifaransa ibaze rero bakuru babo noneho, ni abahanga cyane ku buryo bose basoza binjira muri za Kaminuza bafite amanota yo hejuru.”

Avuga ko ubwo yatangizaga umwana we bwa mbere yahise ahakunda abyumvisha bagenzi be bose bavukana ko nta handi bagomba kwiga hatari muri Mother Mary International School Complex none bose uko ari bane niho biga n’abandi bose bazaboneka ngo icyo n’icyo kigo cyabo nta kindi, bityo asoza ahamagarira ababyeyi bose babishoboye kuzana abana babo ari benshi muri Mother Mary International School Complex, aho bazasoreza amasomo ari abahanga mu buryo ntangarugero.

Gusangira n’abana ifunguro rya Noheli byateguwe n’ubuyobozi bwa Mother Mary International School Complex byaranzwe n’imikino itandukanye yagaragajwe n’abana bato n’abakuru byashimangiye ko ari ikigo gifite abana b’abahanga kandi banafite impano zibihishemo.
Mother Mary International School Complex, ni rimwe mu mashuri mpuzamahanga akorera mu Rwanda rikaba rirangwa no kugira abana b’abahanga bakagira n’abarimu bafite uburambe n’ubunararibonye mubyo bigisha akarusho bakaba ubuyobozi bukuru bwaryo burangwa no gushakira ibyiza abana bose bahiga.
Ni ikigo kirangwa n’indangagaciro za Gikristu kikaba kimaze imyaka igera kuri 20 gishinzwe kandi kimaze kugera kuri byinshi byo kwishimirwa.
Ubuyobozi bwa Mother Mary bukavuga ko bwatangiranye abana batarenga 20 nta byumba byo kwigishirizamo, muri kino gihe bakaba bafite abanyeshuri barenga 1500 bari kwiga neza mu gihe ibikorwa by’ishuri rimaze kugeraho bibarirwa mu gaciro ka Miliyoni 45 z’Amadorali.



Andi mafoto:








