Ikibazo cy’umuceri kimaze iminsi cyaraburiwe igisubizo, aho bene kuwuhinga bavuga ko waburiwe isoko, umwe mubafite inganda z’Umuceri wo mu Mujyi wa Huye, akanyomoza abafite iyo mvugo avuga ko icyabahombeje cyatumye umuceri wabo utagurwa, ari abacuruzi bakomeje guhabwa ibyangombwa byo kwinjiza umuceri w’umu Tanzaniya ari benshi, abo bakaba bawugurisha ku giciro gito ugereranyije n’uwo mu Rwanda, bityo abagura bakaba ariwo bayoboka uwo mu Rwanda ugakomeza kwangirikira muri za sitoki.
Ibi ni ibigarukwaho na Bwana Munyaneza Theoneste, Umuyobozi mukuru w’Uruganda rw’umuceri CROSS Ltd rukorera mu Mujyi wa Huye, uvuga ko abakomeje kuvuga ko umuceri wo mu Rwanda wabaye mwinshi ubura isoko, ko atari byo na gato agashimangira ko bivugwa uko bitari, ahubwo ko igihangayikishije abahinzi b’umuceri n’abanyenganda zawo bo mu Rwanda, ari uburyo umuceri ukomeje kwinjizwa uva mu gihugu cya Tanzaniya, ukagera mu Rwanda n’ubundi uri ku giciro gito ugereranyije n’icy’uwera mu Rwanda, ibyo bigatuma abaguzi ariwo bayoboka, bikanatuma uweze mu Rwanda ukomeza guhera mu mahunikiro.
Bwana Munyaneza, avuga ko hatanzwe ibyangombwa byinshi ku bacuruzi batumiza bakanagurisha umuceri wo muri Tanzaniya nomero ya kabiri, ibyo ngo byatumye winjira ari mwinshi ku buryo n’abafite imodoka ntoya zizwi nk’Amafuso, nabo ngo basigaye bajya kuwutunda uko bashatse, ibyo bikaba ngo bibangamiye umuceri wo mu Rwanda; bityo agasaba inzego bireba gukurikiza inama bagiriwe n’Abadepite mu nteko rusange yabo baherutse gusabamo ko mu gihe kitarenze ukwezi ikibazo cy’umuceri waburiwe isoko, cyagombye kuba cyabonewe igisubizo gihamye.
Avuga ko hatabaye izindi nyigo zindi, umuti ari ukumvira Intumwa za Rubanda bakaba bahagarika ibyo byemezo bitanga uburenganzira bwo kwinjiza umuceri mwinshi wo mu mahanga, mu gihe uwo mu Rwanda uhari mu buryo buhagije ukaba ukomeje kuborera mu ma Sitoki.

Agira ati : “Abantu bagombye kumenya ukuri. Ukuri turakubabwiye umuceri wo mu Rwanda ntabwo wabaye mwinshi na gato byatuma ubura abaguzi ngo uhere mu mahunikiro. Icyo twababwira ni uko abafite inganda z’umuceri n’abahinzi duha ibyangombwa byose ngo babashe kuwuhinga, tubangamiwe cyane n’umuceri ukomeje kwinjira ari mwinshi uva muri Tanzaniya ukaza usa n’uwacu nyamara uri ku giciro gito. Ministeri y’Ubucuruzi nihagarike ibyo byangombwa byahawe abakomeje kuwinjiza, maze barebe ko ikibazo kidakemuka. Igituma baza bakanyuranya n’igiciro cy’umuceri wo mu Rwanda, ni ukubera ko hanze bawufatira make ukagera mu Rwanda uhagaze ku 18,000Frw agafuka k’ibiro 25, mu gihe nyamara uwo mu Rwanda nka Kigori aba ari 22,000 Frw, umuremure ari 23,000 Frw kandi uyu ntaho uba utaniye n’uwo baba bakuye Tanzaniya.’’
Avuga ko icyo abacuruzi bari bumvikanyeho na Leta ndetse n’abanyenganda zitunganya umuceri ari uko mu rwego rw’ubuhahirane, hajya hatumizwa umuceri wo muri Tanzaniya Nomero ya mbere gusa kuko ariwo uhenze unakundwa cyane, gusa bakaba baratunguwe no kubona hasigaye hinjira Nomero ya gatatu n’iya kabiri, imiceri imeze neza nk’ihingwa mu Rwanda, noneho kuko baba bayifatiye make bitewe n’uburyo muri Tanzaniya bafite imirima myinshi kandi idasaba amafumbire nko mu Rwanda, ibyo bigatuma ba nyir’inganda zo mu Rwanda bitewe n’amafumbire n’imbuto baba bahaye abahinzi, igiciro batangiraho umuceri kijya hejuru y’uwo wo muri Tanzaniya, abaguzi ntibaze ibihombo bikavuka bityo.

HAKWIRIYE GUFATWA INGAMBA ZIGAMIJE KURENGERA ABAHINZI N’ABANYENGANDA Z’IMICERI
Bwana Munyaneza Theoneste avuga ko hatagize igikorwa nk’uko abanyenganda n’abahinzi b’umuceri bakomeje kubitaka hagakomeza kwinjizwa umuceri mva mahanga utagize aho utaniye n’uhingwa mu Rwanda, ngo nta kabuza abahinzi ntibazabasha kuwuhinga ukundi, kuko ba nyiri inganda nibo babahaga amafumbire, imbuto n’ibindi byose bikenewe birimo no kubafasha kubona inguzanyo byose bikishyurwa umusaruro weze; none sezo eshatu ( 3 seasons) zose ngo zishize nta kintu bagurisha kuko abaguzi bahitamo kugura uwa Tanzaniya nk’uko byavuzwe haruguru.
Ikinyamakuru Igisabo nticyabashije kuvugana n’uruhande rwa Minisiteri y’Ubucuruzi n’inganda ikomeje gutungwa agatoki ko ariyo yatanze impushya zinjiza umuceri mwinshi wo muri Tanzania hadahawe agaciro kanini uwera mu Rwanda, cyakora Umuvugizi w’Urugaga rw’Abikorera mu Rwanda PSF, Rubegasa Walter Hunde avuga ko ikibazo cy’umuceri bivugwa ko waburiwe isoko cyafatiwe ingamba ihamye, ku buryo bizera ko mu minsi mike nta miceri izaba igitinda mu bubiko cyane ko abatumiza hanze imiceri bakanayicururiza mu gihugu basabwe no kujya barangurira n’inganda zo mu Rwanda.
Agira ati : “Umurongo waratanzwe abarangura umuceri wo hanze basabwe no kujya barangura n’uwo mu Rwanda kugira ngo buri munyarwanda mu bice byose by’igihugu umugereho mu buryo bworoheje.”

Ku rundi ruhande avuga ko ubucuruzi ari ipiganwa nk’irindi, agahamya ko hari n’igihe amwe mu makoperatibe atumvikana ku giciro neza n’inganda begeranye mu karere runaka, bigatuma bajya gushakisha isoko ahandi bityo agahamya ko kuba hari inganda zaba zihunitse umuceri mwinshi byanaterwa n’imikoramire hagati yabo n’amakoperative bakorana, agashimangira ko isoko ryo mu Karere rifunguye, bityo kuba hari imiceri iva Tanzania ngo bitakagombye gutera ikibazo.
Abajijwe niba abona nta kibazo gihari kuba umuceri wa Tanzania winjizwa ukagurishwa make ugereranyije n’uwo mu Rwanda, Bwana Rubegasa ntacyo yabisubijeho, gusa akavuga ko igishobora kuba gitera umuceri wo mu Rwanda guhenda harimo n’uko mu isoko ryabo hazamo n’Abakomisiyoneri.
Cyakora n’ubwo uyu muvugizi avuga ko ikibazo cy”umuceri cyafatiwe ingamba, Bwana Munyaneza avuga ko kuva muri muri Sezo B y’umwaka wa 2023 kugeza muri Sezo A na B by’umwaka wa 2024, za Sitoke ziruzuye kandi icyo kibazo bakaba bagisangiye bose uko ari batandatu bafite inganda 6 zikorera mu Karere ka Huye.

Ku rundi ruhande akavuga ko bakomeza kwirya bakimara bakagenera umuhinzi ibyo akenera byose mu buhinzi bw’umuceri kugira ngo badacika intege
Avuga ko ikigo cyashyizweho ngo gikusanye umuceri mu bice bitandukanye waburiwe isoko wamaze kugira mwinshi, abikorera bajyaga baza kubagurira nabo uwo bagemurira ibigo by’amashuri ngo ntiboneka, kuko icyo kigo ngo cyafashe isoko ryose kikaba gitanga amafaranga 1200 ku kiro ku miceri batanga mu mashuri igiciro ngo kiri hejuru cyane, mu gihe ba nyiri inganda babura n’ubahya byibura 800 Frw ku kiro.
Ikibazo cy’umuceri uhingwa mu Rwanda ukabura abaguzi ba nyir’inganda bakavuga ko amahunikiro yabo yuzuye, gikomeje kuba imbogamizi zibangamiye abahinzi n’abatunganya umusaruro wawo mu nganda.
Ubwo havugwaga icyo kibazo mu karere ka Rusizi, Umukuru w’igihugu Nyakubahwa Paul Kagame yasabye inzego bireba zirimo MINICOM na MINAGRI kugishakira igisubizo kirambye.
Abafite inganda zitunganya umuceri zikanawucuruza bakavuga ko icyo gihe byavugwaga mu Karere kamwe, none byafashe igihugu cyose bitewe no kwinjiza mwinshi uva Tanzania ; ni mu gihe abagize Inteko ishinga amategeko nabo mu minsi ishize bahaye inzego bireba iminsi 30 yo kuba bakemuye ikibazo cy’umuceri ubura isoko, abanyenganda zawo bakavuga ko umuti nta wundi uretse guhagarika umuceri Nomero ya 2 n’iya gatatu bitumizwa muri Tanzaniya kandi ntacyo birusha uwera mu Rwanda.



