Mu gitambo cya Misa cyatuwe na Nyiricyubahiro Seriveliyani Nzakamwita ku munsi mukuru wa Kristu Umwami, yasabye urubyiruko rwibumbiye mu miryango itandukanye ya Agisiyo Gatulika kurangwa n’ibikorwa by’Ubukiristu buri munsi, bagendeye cyane cyane ku nama nziza basigiwe na Yezu Kristu Umwami w’Amahanga yose.
Ni igitambo cya Misa cyahuje abagize Imiryango ya Agisiyo Gatulika biganjemo urubyiruko ruhagarariye bagenzi babo bo mu miryango itandukanye kuri iki Cyumweru tariki 24 Ugushyingo 2024, barimo Abajosiste “JOC/F” Abasaveri, Aba Gide, Abasikuti, Abakarisimatike, Abanyamutima, Inshuti z’Ukarisitya, Aba JEC n’abandi; mu rwego rwo Kwizihiza umunsi mukuru wa Kristu Umwami wanahuriranye n’umunsi wo gusabira urubyiruko rwo ku Isi yose.
Musenyeri Nzakamwita avuga ko abibumbiye mu miryango ya Agisiyo Gatulika bafite ubutumwa bwihariye bwo kumurikira bagenzi babo, barangwa no gukora ibikorwa bigamije kubera urugero rwiza bagenzi babo aho bari hose kandi buri gihe.
Agira ati “Urubyiruko rwo mu miryango ya Agisiyo Gaturika mugomba kumenya ko mufite uruhare rukomeye rugamije kubera abandi itara ribamurikira, bityo bakaboneraho no gucengeza Ivanjiri ya Kristu ikubiyemo ubutumwa bwiza Kristu atugenera buri munsi. Rubyiruko rero by’umwihariko nimurangwe no gusenga, mufashe ababaye kandi muharanire kuvugwa neza igihe cyose.”

Musenyeri Nzakamwita avuga ko muri kino gihe cya Adiventi Kiliziya yinjiyemo, ari umwanya wihariye babonye wo gukomeza kurangwa no gushyira mu bikorwa ibyo bazi kandi bamenye kuri Kristu Umwami, umwami w’Amahanga wazaniye Isi agakiza gahoraho.
Omoniye w’Imiryango ya Agisiyo Gatulika mu Rwanda, Padiri Ndagijimana Alex avuga ko abibumbiye mu miryango ya Agisiyo gatolika, imiryango barimo ibafasha by’umwihariko guharanira ubutagatifu, bikabafasha kurangwa n’ibikorwa biganisha ku rukundo.
Avuga ko kuri uyu munsi wa Kristu Umwami, hatanzwe ubutumwa bwihariye ku rubyiruko n’abibumbiye mu miryango y’Agisiyo Gatulika muri rusange bugamije Amahoro.
Muri ubwo butumwa bakaba babwirwa ko kuba muri iyo miryango ari uburyo butuma barushaho kwisungana, kungurana ibitekerezo ndetse bakanafatira hamwe ingamba z’ibyo bakora bigamije cyane cyane kubaka Isi barushaho kuyitagatifuza.

Agira ati “Imiryango ya Agisiyo Gatulika yatangiye kubaho mu kinyejana cya 19 ishimangirwa n’Inama Nkuru ya Vatikani ya 2 yabaye mu 1962 kugeza mu 1965. Imiryango ya Agisiyo Gatulika ikaba ari umwihariko w’Abakiristu bagaragarizamo uruhare rwabo ku bigendanye n’Iyogezabutumwa.”
Omoniye w’Urubyiruko rw’Abanyeshuri b’Abakiristu (JEC), Padiri Francois Regis Rutagengwa, nawe avuga ko nk’abanyeshuri b’Ababakiristu, baharanira gufasha bagenzi babo kwiga neza kandi barangwa n’ibikorwa by’urukundo bagendeye ku ntego eshatu arizo Kureba, Kwitegereza no Gukora; ibyo byose bakabikora bisunga Kristu Umwami igihe cyose, kugira ngo arusheho kubamurikira Iteka.

Umuyobozi w’Umuryango w’Urubyiruko rw’Abakozi mu Rwanda JOC/F Jean Bosco Harelimana, avuga ko ubusanzwe Abajosiste bizihiza buri gihe Umunsi mukuru wa Kristu umwami by’umwihariko, cyane ko no mu ndamukanyo yabo bagira bati “Kristu Umwami- Tumuyoboke.”
Avuga ko ku rwego rw’igihugu Umunsi mukuru wa Kristu Umwami bawizihirije muri Archidiyoseze ya Kigali, cyakora abo muri Zone y’Umutara, ngo bakaba bawizihirije muri Diyosezi ya Byumba, aho hose ubutumwa bwatanzwe bwari ubwo ‘Gukomera kuri Kristu bayobotse bakarushaho kuba Ingabo ze we Mushumba n’Umwami w’Abamwemera bose.’
Agira ati “Mu by’ukuri Kristu Umwami wacu nitwe yasigiye ubutumwa bukomeye bwo kumwamamaza nk’uko Nyiricyubahiro Musenyeri yabitwibukije ko tugomba gukurikira Yezu buri gihe. Nk’Urubyiruko ibyo bikazadufasha kugira umuryango mwiza w’abana b’Imana, bamwe barangwa n’ibikorwa by’urukundo bigamije ahanini kuzamura isi dutuyeho, ari nako tuyifasha kurangwa n’amahoro.”
Bwana Jean Bosco Harelimana, avuga ko umuryango wabo wa JOC/F nk’uko ugamije guharanira umurimo, muri JOC ngo barangwa n’ibikorwa bitandukanye kandi bigamije iterambere ry’aho bakorera mu ma Paruwasi atandukanye yo mu gihugu.

Avuga ko Umujosiste aho ari hose aba agomba kurangwa n’ibikorwa byiza by’intangarugero kandi akabera itara rimurikira bagenzi be, ari nako banakurikiza gahunda zose za Leta, kugira ngo nabo bazarusheho kuzavamo abayobozi beza, bagamije kubaka igihugu bafatanyije n’abandi muri rusange.
Ku rundi ruhande, avuga ko JOC/F ari umuryango ugira ibikorwa bitandukanye guhera mu ikipe mu ma Santarari, ugakomeza mu ma Paruwasi, Amadiyosezi no ku rwego rw’Igihugu.
Ku birebana n’umwihariko waba ubaranga muri rusange, Harelimana avuga ko igihe cyose bagiye gutangira igikorwa icyo ari cyose cyose bagitangiza isengesho, kugira ngo ivanjiri basomye ibamurikire muri ibyo bikorwa byabo by’amajyambere bibatungira umubiri, bityo Ivanjiri nayo ikabatungira Roho, ari nako bamurikirwa nayo igihe cyose kuko ikubiyemo Ijambo ry’ubuzima.
Rukundo Jeanne, ni umwe mu ba Jocisitekazi waje ahagarariye bagenzi be, akomoka muri Paruwasi ya Murindi Diyosezi ya Byumba; avuga ko yishimiye kuba ari Umujocisite cyane ko bimufasha gusabana na bagenzi be mu kungurana ibitekerezo bakanafatanyiriza hamwe ibikorwa by’Amajyambere n’iby’urukundo.
Asaba Abajocisite bagenzi be gukomeza kurangwa no kuba Abakiristu beza, bagahora baharanira kuba bandebereho aho bari hose bamurikiwe n’Ivanjiri ya Kristu.

Rukundo Jeanne yunganirwa mugenzi we Nzeyimana Augustin wo muri Paruwasi ya Rulindo, Archidiyosezi ya Kigali by’umwihariko akaba no muri Komite ya JOC/F muri Archidiyosezi ya Kigali.
Avuga ko muri Archidiyosezi ya Kigali nabo barangwa n’ibikorwa by’iterambere binyuranye bigamije kuzamura Umuryango, bakaba bagirwa inama kenshi yo gukura intoki mu mifuka bagakora, bagendeye ahanini ku ntego z’uwashinze JOC/F Cardinal Joseph Cardijn wavuze ko umukozi aruta zahabu y’Isi yose.

Umuryango wa JOC/F wifatanyije n’indi miryango ya Agisiyo Gatolika kwizihiza umunsi mukuru wa Kristu umwami, ni umuryango w’Urubyiruko rw’Abakozi b’Abakristu.
Ni umuryango umaze imyaka irenga 60 ugeze mu Rwanda, aho kugeza uyu munsi ubumbiye hamwe abanyamuryango bagera ku 6300 bakorera mu rwanda hose, barimo ab’Igitinagore 2100 bangana na 33% n’abagabo 4000 bangana na 67%; nk’uko Umuyobozi wayo ku rwego rw’Igihugu, Bwana Jean Bosco Harelimana abivuga.

Andi mafoto yaranze uyu munsi mukuru:








